Abakoresha barasabwa gukomeza kwita ku buzima n’umutekano ku kazi bubahiriza amategeko n’amabwiriza agenga umurimo mu Rwanda.
Ibi ni bimwe mu byagarutsweho na Madamu RWANYINDO KAYIRANGWA Fanfan, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo ubwo yatangizaga Inama Nyunguranabitekerezo ku kunoza Umurimo mu Rwanda ku rwego rw’ Umujyi wa Kigali. Ni inama yabaye kuri uyu wa mbere tariki ya 14 Ukuboza 2020 hifashishijwe ikoranabuhanga (Virtual Meeting) mu rwego rwo gukomeza kubahiriza ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19.
Ni inama yitabiriwe kandi na Bwana Rubingisa Pudence, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali; Uhagarariye Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF), Bwana BIRABONEYE Africain, Umunyamabanga Mukuru w’Urugaga rw’Amasendika y’Abakozi mu Rwanda (CESTRAR), Uhagarariye Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB), Abayobozi b’inzego zitandukanye, ndetse n’Abakoresha batandukanye bakorera mu Mujyi wa Kigali.
Atangiza iyi nama ku mugaragaro, Madamu Rwanyindo yasabye abakoresha gukomeza kwita ku buzima n’umutekano ku kazi mu rwego rwo gukomeza guteza imbere umurimo unoze (Decent Work). Yagize ati: “Covid-19 yagize ingaruka ku murimo, dufite icyizere ko ubukungu buzazahuka, imirimo ikiyongera. Turasaba abakoresha gukomeza kubahiriza amategeko n’amabwiriza agenga umurimo; gukomeza kwita ku buzima n’umutekano ku kazi, gukomeza gufasha abakozi kwirinda Covid-19 kuko abakozi bafite ubuzima bwiza nibo badufasha kugera ku ntego twifuza”.
Mu byaganiriweho muri iyi nama, harimo ingingo zinyuranye z’Itegeko N0 66/2018 ryo ku wa 30/08/2018 rigenga Umurimo mu Rwanda ndetse n’Amateka arishyira mu bikorwa, mu rwego rwo kurushaho kuzumvikanisha. Haganiwe kandi ku bijyanye no gukomeza gushyira imbaraga ku bijyanye n’ubuzima n’umutekano ku kazi, guteza imbere umurimo unoze, gutanga amasezerano y’akazi, gukemura impaka binyuze mu buryo bw’ibiganiro (social dialogue) hagati y’umukozi n’umukoresha, kwishyura imisanzu y’bwiteganyirize bw’abakozi, guhembera abakozi kuri banki, kwandikisha imirimo bakora n’ibindi.
Asoza inama, Bwana Rubingisa yashimiye abitabiriye inama, abashimira ibitekerezo batanze anizeza ubufatanye bw’Umujyi wa Kigali n’abikorera mu kurushaho guteza imbere umurimo no kuwunoza.
Buri mwaka w’ingengo y’imari, Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, ku bufatanye n’Abafatanyabikorwa batandukanye itegura inama nyunguranabitekerezo ku rwego rwa buri Ntara n’Umujyi wa Kigali, mu rwego rwo kurushaho gufatira hamwe ingamba zo kunoza umurimo.
Topics
The Ministry of Public Service and Labour, the Rwanda TVET Board, in collaboration with STECOMA, awarded certificates of competence to 2,500 workers…
The Ministry of Public Service and Labour and Rwanda National Police, recently undertook a thorough inspection of private security companies in…
On Wednesday, Rwanda TVET Board in partnership with Rwanda Extractive Industry Workers Union, Rwanda Mines, Petroleum and Gas Board, Rwanda Mining…
Le 21 Novembre 2023, la Ministre de la Fonction Publique et du Travail, honorable Jeannette Bayisenge a accueilli une délégation du Bénin, dirigée par…
A delegation of Members of the National Assembly Service Commission of Nigeria, currently in Rwanda, today Wednesday 8th Nov 2023 visited the Ministry…
A delegation of Members of Parliament (MPs) from Uganda, currently in Rwanda, today Tuesday 31st October 2023 visited the Ministry of Public Service…
On Wednesday, October 4th, 2023, a delegation composed of the Head of Cooperation at the Embassy of the Kingdom of Belgium in Kigali, Mr. Jean-Michel…
On Tuesday 26th September 2023, Ms Jennet Kem the Representative of UN WOMEN in Rwanda paid a courtesy call on the Minister of Public Service and…