Abakoresha barasabwa kwita ku bijyanye n’ubuzima n’umutekano ku kazi

Buri mwaka, tariki ya 1 Gicurasi, u Rwanda rwifatanya n’isi yose kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umurimo. Uyu mwaka Umunsi Mpuzamahanga w’Umurimo wizihijwe ku  Nsanganyamatsiko igira iti: Duteze imbere ihangwa ry’umurimo, dushyigikira ibikorerwa mu Rwanda no guhanga udushya.”  Muri uyu mwaka, kubera icyorezo cya koronavirusi   (COVID-19), nta birori byabaye byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umurimo, haba ku rwego rw’Igihugu no ku rwego rwa buri Kigo.

Mu bikorwa byaranze kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umurimo harimo  ibiganiro binyuranye byatanzwe mu Cyumweru cy’Umurimo cyatangijwe kuwa 01 Gicurasi 2020 na Madamu RWANYINDO KAYIRANGWA Fanfan, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo,   gisozwa tariki ya 7 Gicurasi 2020.

Ku wa kane tariki ya 7 Gicurasi 2020, mu gusoza icyo cyumweru cy’Umurimo, hatanzwe ikiganiro kuri Radiyo, Televiziyo Rwanda no ku mbuga nkoranyambaga cyagarutse ku  mibanire y’abakozi n’abakoresha mu bihe byo kwirinda icyorezo cya koronavirusi (COVID-19) ndetse na nyuma yacyo hibandwa ku kubahiriza amasezerano abakoresha bagiranye n’abakozi no kurushaho kunoza umurimo bateza imbere ubuzima n’umutekano ku kazi mu gukomeza gukumira no kwirinda icyorezo cya koronavirusi no kongera umusaruro w’ibigo .

Nk’uko byagiye bigarukwaho n’abatumirwa batandukanye, hari abakozi batakaje imirimo kubera icyorezo cya koronavirusi. Hari abakoresha basubitse amasezerano bagiranye n’abakozi, abandi bagabanya umushahara bahemba abakozi. Ni muri urwo rwego abakozi n’abakoresha bagiriwe inama yo gukomeza kugirana ibiganiro hitawe ku bihe bidasanzwe turimo, bakirinda impaka z’umurimo, kandi bagakomeza kubungabunga umusaruro no kuwunoza kurushaho, bita cyane ku bijyanye n’ubuzima n’umutekano ku kazi.

Nk’uko Dr Sabin NSANZIMANA, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) abivuga, abakoresha barasabwa gufasha abakozi mu kwirinda icyorezo cya koronavirusi. Yagize ati: “Iyo umukozi afite ubuzima bwiza, atanga umusaruro kandi ukagura umutungo w’Igihugu. Abantu bakwiriye gushyiraho ubwirinzi buhagije, gukaraba, gushyiraho imiti yica mikorobe, guhana intera mu kazi, kutegerana mu biro no kwambara agapfukamunwa n’amazuru mu rwego rwo kwirinda no kurinda abandi”.  

Ku bijyanye no kuba hari abakozi bakorera mu rugo hakaba n’abandi bakorera ku kazi muri ibi bihe byo kwirinda icyorezo cya koronavirusi, Bwana Samuel DUSENGIYUMVA, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, yagaragaje ko umukozi agomba gutanga umusaruro aho ari hose haba mu rugo cyangwa ahakorerwa umurimo kuko umukozi ukorera mu rugo yatanga umusaruro aho ari hose yifashishije ibikoresho by’ikoranabuhanga.

Bwana Patrick KANANGA, Umuyobozi w’Ishami ry’Ubugenzuzi bw’Umurimo muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo avuga ko  abakozi n’abakoresha bakwiriye kubahiriza amategeko ajyanye n’ubuzima n’umutekano ku kazi. Yagize ati: “Umukozi ndetse n’umukoresha bagomba kwirinda indwara n’impanuka zo ku kazi; bagomba kuba bafite ibikoresho bibarinda indwara n’impanuka zo ku kazi. Abantu bagomba kugira isuku rusange, n’isuku y’umuntu ku giti cye. Ibi kandi bihura n’amabwiriza ya Leta ajyanye no kwirinda icyorezo cya koronavirusi”.

Mu Cyumweru cy’Umurimo hatambutse ibiganiro bitandukanye byanyuze kuri Radiyo, Televiziyo y’u Rwanda no ku mbuga nkoranyambaga byagarutse cyane cyane ku gushishikariza abakoresha kubahiriza amasezerano bagiranye n’abakozi no kurushaho kunoza no kongera umusaruro w’ibigo, gukomeza guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda no kwihangira imirimo mu rwego rwo kugabanya umubare w’ibitumizwa mu mahanga, gushishikariza abanyarwanda kugira umuco wo kuzigama no gukorana n’ibigo by’imari hagamijwe kwigira; gushyira imbaraga mu guhanga ibishya hagamijwe ihangwa ry’umurimo nk’inkingi ikomeye mu kurwanya ingaruka z’icyorezo cya koronavirusi mu rwego rw’umurimo.

Topics


At least 2,500 workers in construction awarded certificates through Recognition Prior Learning program

The Ministry of Public Service and Labour, the Rwanda TVET Board, in collaboration with STECOMA, awarded certificates of competence to 2,500 workers…

Read more →

OWNERS AND MANAGERS WERE CHALLENGED TO ENHANCE DECENT WORK IN PRIVATE SECURITY COMPANIES

The Ministry of Public Service and Labour and Rwanda National Police, recently undertook a thorough inspection of private security companies in…

Read more →

Hon BAYISENGE conducted field visit in Rulindo-Musanze and Rubavu to assess employment and decent work

On the 18th and 19th of January 2024, the Minister of Public Service and Labour Hon Jeannette Bayisenge undertook a field visit to Rulindo, Musanze,…
Read more →

2000 miners workers awarded certificates through Recognition of Prior Learning (RPL) program

On Wednesday, Rwanda TVET Board in partnership with Rwanda Extractive Industry Workers Union, Rwanda Mines, Petroleum and Gas Board, Rwanda Mining…

Read more →

LA DÉLÉGATION DU MINISTÈRE DU TRAVAIL ET DE LA FONCTION PUBLIQUE DU BÉNIN EN VISITE À MIFOTRA

Le 21 Novembre 2023, la Ministre de la Fonction Publique et du Travail, honorable Jeannette Bayisenge a accueilli une délégation du Bénin, dirigée par…

Read more →

MEMBERS OF THE PARLIAMENT FROM NIGERIA VISITED MIFOTRA TO SHARE THE EXPERIENCE IN PUBLIC SERVICE MANAGEMENT

A delegation of Members of the National Assembly Service Commission of Nigeria, currently in Rwanda, today Wednesday 8th Nov 2023 visited the Ministry…

Read more →

MEMBERS OF THE UGANDAN PARLIAMENT VISITED MIFOTRA TO SHARE THE EXPERIENCE IN PUBLIC SERVICE MANAGEMENT

A delegation of Members of Parliament (MPs) from Uganda, currently in Rwanda, today Tuesday 31st October 2023 visited the Ministry of Public Service…

Read more →

The Head of Cooperation from the Belgium Embassy and Resident Representative of Enabel paid a courtesy call on Hon. Minister Jeannette Bayisenge

On Wednesday, October 4th, 2023, a delegation composed of the Head of Cooperation at the Embassy of the Kingdom of Belgium in Kigali, Mr. Jean-Michel…

Read more →

Ms Jennet Kem the Representative of UN WOMEN in Rwanda paid a courtesy call on Hon Minister Jeannette Bayisenge

On Tuesday 26th September 2023, Ms Jennet Kem the Representative of UN WOMEN in Rwanda paid a courtesy call on the Minister of Public Service and…

Read more →
-->