Abakoresha bo mu Ntara y'Amajyepfo biyemeje kubahiriza ibikubiye mu Itegeko ry’umurimo

Kuri uyu wa 25 Mutarama 2018, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo; Rwanyindo Kayirangwa Fanfan, yaganariye n’abakoresha bo Nzego z’Abikorera bo Ntara y’amajyepfo; umuhango wabereye mu Karere ka Nyanza witabirwa n’abakoresha, ubuyobozi bw’Intara y’amajyepfo ndetse n’abayobozi b’uturere tugize iyo Ntara, Abayobozi b’Urugaga rw’abikorera muri iyo Ntara n’ Abahagarariye Sendika.
Icyo gikorwa cyabanjirijwe no kugeza ku bitabiriye uwo muhango uko iyubahirizwa ry’Itegeko ry’Umurimo rihagaze mu Ntara y’amajyepfo, aho mu biganiro byatanzwe na MIFOTRA, PSF, CESTRAR ndetse na RSSB, byagaragaye ko Itegeko ry’Umurimo ritubahirizwa uko bikwiye.
Abafashe ijambo bose mu bitabiriye icyo gikorwa, bavuze ko bidakwiye ko abakoresha badaha abakozi amasezerano y’akazi nk’uko byagaragaye cyane muri bimwe mu bigo by’abikorera muri iyo Ntara, ndetse ko hagomba kugira igihinduka.
Minisitiri Rwanyindo yavuze ko kutubahiriza Itegeko ry’Umurimo bihanwa n’amategeko, ariko asaba abakoresha muri iyo ntara kwirinda ibyo bihano.
Yagize ati “Harimo bamwe mugikoresha abana mu mirimo mibi mu nyungu zanyu, harimo abandi batishyura ubwisungane mu kwivuza n’ibindi byose biteganywa na RSSB, harimo n’abadaha amasezerano abakozi babo kandi bamaze igihe kirenga amezi atandatu babakorera, ndabamenyesha ko ibi bidakwiye kandi bikwiriye guhinduka, utazabyubahiriza ariko hari ibihano bimuteganyirijwe.”
Minisitiri w’abakozi ba Leta n’Umurimo yabwiye abakoresha mu Ntara y’amajyepfo ku nyuma y’ubukangurambaga bumaze iminsi bukorwa ku Itegeko ry’Umurimo, hari ibiri guhinduka ndetse bashimira abakoresha bahinduye imyumvire bakubahiriza Itegeko ry’Umurimo.
Mu myanzuro abakoresha bitabiriye iyo nama bafashe, biyemeje gukurikiza ibikubiye byose mu Itegeko ry’Umurimo, kuko biteza imbere umukozi n’umukoresha icyarimwe ndetse bigatuma n’ubukungu bw’igihugu buzamuka.
Abafashe ijambo bose muri iyo nama, bashimye ibitekerezo n’imyanzuro yafashwe, biyemeza kuzabishyira mu bikorwa. <link fileadmin user_upload pdfs rwanda_labour_law.pdf>Itegeko rigenga umurimo mu Rwanda

Topics


At least 2,500 workers in construction awarded certificates through Recognition Prior Learning program

The Ministry of Public Service and Labour, the Rwanda TVET Board, in collaboration with STECOMA, awarded certificates of competence to 2,500 workers…

Read more →

OWNERS AND MANAGERS WERE CHALLENGED TO ENHANCE DECENT WORK IN PRIVATE SECURITY COMPANIES

The Ministry of Public Service and Labour and Rwanda National Police, recently undertook a thorough inspection of private security companies in…

Read more →

Hon BAYISENGE conducted field visit in Rulindo-Musanze and Rubavu to assess employment and decent work

On the 18th and 19th of January 2024, the Minister of Public Service and Labour Hon Jeannette Bayisenge undertook a field visit to Rulindo, Musanze,…
Read more →

2000 miners workers awarded certificates through Recognition of Prior Learning (RPL) program

On Wednesday, Rwanda TVET Board in partnership with Rwanda Extractive Industry Workers Union, Rwanda Mines, Petroleum and Gas Board, Rwanda Mining…

Read more →

LA DÉLÉGATION DU MINISTÈRE DU TRAVAIL ET DE LA FONCTION PUBLIQUE DU BÉNIN EN VISITE À MIFOTRA

Le 21 Novembre 2023, la Ministre de la Fonction Publique et du Travail, honorable Jeannette Bayisenge a accueilli une délégation du Bénin, dirigée par…

Read more →

MEMBERS OF THE PARLIAMENT FROM NIGERIA VISITED MIFOTRA TO SHARE THE EXPERIENCE IN PUBLIC SERVICE MANAGEMENT

A delegation of Members of the National Assembly Service Commission of Nigeria, currently in Rwanda, today Wednesday 8th Nov 2023 visited the Ministry…

Read more →

MEMBERS OF THE UGANDAN PARLIAMENT VISITED MIFOTRA TO SHARE THE EXPERIENCE IN PUBLIC SERVICE MANAGEMENT

A delegation of Members of Parliament (MPs) from Uganda, currently in Rwanda, today Tuesday 31st October 2023 visited the Ministry of Public Service…

Read more →

The Head of Cooperation from the Belgium Embassy and Resident Representative of Enabel paid a courtesy call on Hon. Minister Jeannette Bayisenge

On Wednesday, October 4th, 2023, a delegation composed of the Head of Cooperation at the Embassy of the Kingdom of Belgium in Kigali, Mr. Jean-Michel…

Read more →

Ms Jennet Kem the Representative of UN WOMEN in Rwanda paid a courtesy call on Hon Minister Jeannette Bayisenge

On Tuesday 26th September 2023, Ms Jennet Kem the Representative of UN WOMEN in Rwanda paid a courtesy call on the Minister of Public Service and…

Read more →
-->