Abakozi ba Leta bagomba kurahira mbere yo gutangira imirimo
Kuri uyu wa mbere tariki ya 15 Mata 2019, Nyakubahwa Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Madamu RWANYINDO KAYIRANGWA Fanfan yakiriye indahiro z’Abakozi bashya umunani (8) ba Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo.
Abo bakozi ni Bwana BIKORIMANA Janvier, Public Service Delivery Inspector, Bwana CYIZERE Roger, Public Service Inspection and Advisory Services Officer, Bwana MUSABYIMANA Ghad, Public Service Delivery Inspector, Bwana NDAYAMBAJE Emmanuel, Employment Policy and Labour Economist Officer, Bwana NIYIKIZA Jean Baptiste, Labour Regulations and Compliance Officer, Bwana RUTAZIHANA Esdras, Monitoring and Evaluation Officer, Bwana TWAHIRWA Sylvestre, Umucungamari na Madamu UCYEYE Marie-Louise, Legal Specialist.
Mu kazi kabo, abakozi ba Leta basabwa gukora umurimo unoze kuko ariwo nkingi y’iterambere rirambye, bakawukora kinyamwuga kandi bakarangwa n’imyitwarire n’imitekerereze mbonezamurimo kugira ngo batange umusaruro ushimishije baba bategerejweho mu kazi.
Ingingo ya 10 y’Itegeko No 86/2013 ryo kuwa 11/09/2013 rishyiraho Sitati rusange igenga Abakozi ba Leta iteganya ko mbere yo gutangira imirimo, Umukozi wa Leta agomba kurahirira imbere y’Umuyobozi ubifitiye ububasha.
Ingingo ya 11 y’Itegeko No 86/2013 ryo kuwa 11/09/2013 ryavuzwe haruguru riteganya ko Umukozi wa Leta arahira afatishije Ibendera ry’Igihugu ikiganza cy’ibumoso azamuye ukuboko kw’iburyo akarambura ikiganza hejuru.
Umukozi wa Leta ufite ubumuga butuma adashobora kubahiriza ibiteganywa bimaze kuvugwa haruguru yambikwa ibendera.
Iyo umukozi wa Leta warahiye atangira akazi, agiye gukorera urundi rwego rwa Leta ntiyongera kurahira, keretse igihe ashyizwe ku mwanya w’umuyobozi mukuru cyangwa mu rwego abakozi barwo bagengwa na sitati yihariye.
Ingingo ya 14 y’Iteka rya Perezida No. 65/01 ryo ku wa04/03/2014 rigena uburyo bwo gutanga ibihano ku bakozi ba Leta bakoze amakosa mu kazi iteganya ko umukozi wanze kurahira indahiro y’abakozi ba Leta mu buryo buteganywa n’amategeko ahanishwa igihano cyo kwirukanwa burundu mu Bakozi ba Leta hakurikijwe inzira n’uburyo biteganyijwe mu Iteka rya Perezida No. 65/01 ryo ku wa04/03/2014 ryavuzwe haruguru.
Umukozi wa Leta wese utangiye akazi mu Butegetsi bwa Leta, ageragezwa mu gihe cy’amezi atandatu (6), aho umuyobozi we wo mu rwego rwa mbere asuzuma imikorere ye ku bijyanye n’ubushobozi, imyitwarire n’imyifatire mu kazi. Igihe umukozi atangiye igeragezwa agomba kumenyeshwa mu nyandiko n’Umuyobozi ubifitiye ububasha, inshingano ze n’ibyo asabwa kubahiriza. Umukozi wa Leta uri mu igeragezwa agira uburenganzira bw’ibanze nk’ubw’umukozi wa Leta warangije neza igeragezwa.
Umukozi wa Leta warangije igeragezwa mu butegetsi bwa Leta mu gihe cy’amezi atandatu (6) nibura, ntiyongera kugeragezwa iyo atangiye akandi kazi gasa n’ako yakoraga. Iyo igihe cy’igeragezwa kirangiye rikagaragaza ko umukozi wa Leta ashoboye akazi, ahita ahabwa akazi abimenyeshejwe mu nyandiko n’umuyobozi ubifitiye ububasha. Iyo igeragezwa rigaragaje ko uwageragejwe adashoboye akazi, ahita asezererwa nta mpaka n’umuyobozi ubifitiye ububasha. Icyakora, umuyobozi ubifitiye ububasha ashobora gusubirishamo igeragezwa mu gihe kitarenze amezi atatu (3) bitewe n’impamvu zigaragara kandi zisobanutse.
Topics
The Ministry of Public Service and Labour, the Rwanda TVET Board, in collaboration with STECOMA, awarded certificates of competence to 2,500 workers…
The Ministry of Public Service and Labour and Rwanda National Police, recently undertook a thorough inspection of private security companies in…
On Wednesday, Rwanda TVET Board in partnership with Rwanda Extractive Industry Workers Union, Rwanda Mines, Petroleum and Gas Board, Rwanda Mining…
Le 21 Novembre 2023, la Ministre de la Fonction Publique et du Travail, honorable Jeannette Bayisenge a accueilli une délégation du Bénin, dirigée par…
A delegation of Members of the National Assembly Service Commission of Nigeria, currently in Rwanda, today Wednesday 8th Nov 2023 visited the Ministry…
A delegation of Members of Parliament (MPs) from Uganda, currently in Rwanda, today Tuesday 31st October 2023 visited the Ministry of Public Service…
On Wednesday, October 4th, 2023, a delegation composed of the Head of Cooperation at the Embassy of the Kingdom of Belgium in Kigali, Mr. Jean-Michel…
On Tuesday 26th September 2023, Ms Jennet Kem the Representative of UN WOMEN in Rwanda paid a courtesy call on the Minister of Public Service and…