“Guteza imbere no kwimakaza imyitwarire mbonezamurimo mu bakozi ba Leta bikwiye kuba ihame” Minisitiri Rwanyindo
Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 23 Kamena 2021, Nyakubahwa RWANYINDO KAYIRANGWA Fanfan, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo yayoboye Inama yo ku rwego rw’Igihugu igamije guteza imbere imyitwarire mbonezamurimo mu Nzego za Leta. Ni inama yabaye abatanze ibiganiro bari mu cyumba cy’inama muri Radisson Blue Hotel & Convention Centre, abandi bayitabiriye hifashishijwe ikoranabuhanga (WebEx). Ni inama yateguwe na Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta (NPSC) ku bufatanye n’abandi bafatanyabikorwa barimo Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA).
Inama yitabiriwe kandi n’Abaminisitiri batandukanye, Abayobozi b’Inzego zitandukanye za Leta; ba Guverineri b’Intara n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali; Abayobozi b’Uturere; ba Komiseri muri Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta; Umuyobozi w’Umuryango Mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane, n’abandi bakozi mu nzego za Leta.
Atangiza iyi nama ku mugaragaro, Minisitiri Rwanyindo yashimiye abitabiriye inama, abibutsa impamvu y’inama, aho yagize ati: “Iyi nama igamije kurebera hamwe uburyo bwo guteza imbere imyitwarire mbonezamurimo mu Nzego za Leta (Promoting professional ethics in the Rwandan Public Service).”
Minisitiri Rwanyindo yagaragaje zimwe mu nzitizi zibangamiye kubaka Inzego za Leta zihamye mu rwego rw’ubushobozi kugira ngo zirusheho gutanga serivisi nziza kandi zinoze, yagize ati: “Abakozi badafite ubushobozi buhagije busabwa kugira ngo inzego zishobore gusohoza inshingano zazo bishingiye ku kumva neza ibibazo by’Igihugu n’abaturage no kubibonera ibisubizo bikwiriye; hamwe na hamwe mu Nzego haracyagaragara imikorere ya nyamwigendaho, bituma ibibazo bikemurwa igice; ahakigaragara imikorere idashyira imbere bihagije umuturage ; urwego rudahagije rw’imyifatire n’imyitwarire ya bamwe mu bakozi idashyigikira imikorere myiza ; usanga ndetse tutarashobora gushyiraho uburyo buboneye bwubakira cyane cyane abakozi bashya ishingiro ry’imitekerereze n’imikorere yifuzwa mu nzego za Leta kandi iganisha ku musaruro.”
Minisitiri Rwanyindo yibukije kandi ko hakwiriye kwimakazwa ihame ry’imyitwarire mbonezamurimo mu rwego rwo kubaka Inzego za Leta zihamye, yagize ati: “Ni ngombwa ko himakazwa imyitwarire mbonezamurimo yubakiye ku ndangagaciro zo gukunda umurimo no kuwunoza, ubwitange n’ubunyamwuga bigomba kuranga abakozi ba Leta, hagamijwe kugera ku musaruro wifuzwa.”
Ibiganiro byatangiwe muri iyi nama byibanze ku kwimakaza imyitwarire mbonezamurimo mu nzego za Leta; kunoza uburyo bwerekana uko umukozi akwiye gukora ndetse no kugaragaza igipimo cy'imyitwarire n'imikorere ye; gucengeza indangagaciro mu banyarwanda bihereye mu muryango, mu mashuri n'ahandi; kubaka umuco w'ubudashyikirwa mu nzego z'imirimo; gutanga serivisi inoze kandi ku gihe; kurwanya ruswa n’akarengane; kugira ubunyamwuga n’ubunyangamugayo mu kazi no kugira ikinyabupfura (discipline).
Minisitiri Rwanyindo yibukije kand ko iyi nama yahuriranye n’umunsi wo kuzirikana imirimo y’Inzego za Leta ku mugabane wa Afurika, aho yagize ati: “Iyi nama kandi, ibaye mu gihe hizihizwa umunsi wo kuzirikana imirimo y’Inzego za Leta ku mugabane w’Afurika (Continental African Public Service Day Celebration). Uyu umunsi urizihizwa ku nshuro ya munani (8) ku rwego rw’Umugabane wa Afurika, ufite insanganyamatsiko igira iti: ‘‘Twubake Afurika twifuza binyuze mu kwimakaza umuco n’imyitwarire mbonezamurimo ishingiye ku miyoborere itanga icyerekezo gihamye no mu bihe bidasanzwe’ (Building the Africa we want through embracing an ethical culture that underpins purpose driven leadership in the context of crisis).
Asoza iyi nama, Agnès KAYIJIRE, Visi Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Abakozi ba Leta, yashimiye abitabiriye inama, avuga ko imyitwarire mbonezamurimo mu Nzego za Leta , ku bakozi ba Leta no gukora kinyamwuga bigomba kwigishwa binyuze mu bukangurambaga n'amahugurwa, bigahuzwa n’indangagaciro z’umuco nyarwanda na kirazira, imikorere n’imikoranire y’inzego ikanozwa kandi hagashyirwaho ibipimo by'imyitwarire mbonezamurimo no gukora kinyamwuga.
Topics
The Ministry of Public Service and Labour, the Rwanda TVET Board, in collaboration with STECOMA, awarded certificates of competence to 2,500 workers…
The Ministry of Public Service and Labour and Rwanda National Police, recently undertook a thorough inspection of private security companies in…
On Wednesday, Rwanda TVET Board in partnership with Rwanda Extractive Industry Workers Union, Rwanda Mines, Petroleum and Gas Board, Rwanda Mining…
Le 21 Novembre 2023, la Ministre de la Fonction Publique et du Travail, honorable Jeannette Bayisenge a accueilli une délégation du Bénin, dirigée par…
A delegation of Members of the National Assembly Service Commission of Nigeria, currently in Rwanda, today Wednesday 8th Nov 2023 visited the Ministry…
A delegation of Members of Parliament (MPs) from Uganda, currently in Rwanda, today Tuesday 31st October 2023 visited the Ministry of Public Service…
On Wednesday, October 4th, 2023, a delegation composed of the Head of Cooperation at the Embassy of the Kingdom of Belgium in Kigali, Mr. Jean-Michel…
On Tuesday 26th September 2023, Ms Jennet Kem the Representative of UN WOMEN in Rwanda paid a courtesy call on the Minister of Public Service and…