Hibutswe abari Abakozi ba Minisiteri zitwaga MINIFOP, MINITRASO na MININTER bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Kuri uyu wa Kane tariki ya 28 Mata 2022, Abayobozi n’Abakozi ba Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA), Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), Minisiteri y’Umutekano (MININTER) n’Ubuyobozi Bukuru bw’Abinjira n’Abasohoka mu Gihugu, bibutse abari abakozi b’izahoze ari Minisiteri y’Umutekano (MININTER), Minisiteri y’Abakozi ba Leta (MINIFOP) na Minisiteri y’Umurimo n’Imibereho y’Abaturage (MINITRASO) bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Uyu muhango witabiriwe n’Abayobozi batandukanye barimo Nyakubahwa Gatabazi Jean Marie Vianney, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu akaba yari Umushyitsi Mukuru; Nyakubahwa INGABIRE Assumpta, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Imibereho Myiza muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu; ACP Lynder NKURANGA, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka mu Gihugu; Bwana RUBINGISA Pudence, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali; Uhagarariye IBUKA ku rwego rw’Igihugu, Abakozi n’imiryango ifite abayo bakoraga muri MINIFOP, MINITRASO na MININTER bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Uyu muhango wabimburiwe no gushyira indabo ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwubatse aho MIIFOTRA, MINALOC, MININTER n’Ubuyobozi Bukuru bw’Abinjira n’Abasohoka mu Gihugu bukorera ndetse hanacanwa urumuri rw’icyizere rwacanwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi.
RUSEKAMANZI Pierre Celestin, wari uhagarariye imiryango y’abahoze ari Abakozi ba MINIFOP, MINITRASO na MININTER bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu buhamya yatanze yanenze abantu bapfobya bakanahakana Jenoside. Yagize ti: “Iyo bahakana bakanapfobya Jenoside, njye mbibona nk’aho baba bashatse kuvuga ko twe tutariho, ko basize batwishe. Turiho kandi tuzahangana n’ingaruka z’ibyo duhura nabyo bibi baduteje, kandi tuzatsinda nituba umwe nk’uko Leta ibidusaba.” Yasabye buri wese witabiriye uyu muhango kurwanya icyashaka gucamo ibice Abanyarwanda, yagize ati: “Twese dusabwa kurwanya icyashaka gucamo ibice Abanyarwanda, turushaho kwimakaza ubumwe n’amahoro mu Banyarwanda, kandi twibuke twiyubaka duharanira kuba umwe, nituba umwe ntawe uzatunyuramo.”
Muri uyu muhango kandi hatanzwe ikiganiro ku nsanganyamatsiko igira iti: Kwibuka: Twahisemo kuba umwe, cyatanzwe na Madame Uwacu Julienne, wari uhagarariye Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu. Ikiganiro cyibanze ku mateka y’ibyashenye ubumwe bw'Abanyarwanda, uruhare rw’ubukoloni mu gusenya ubumwe bw'Abanyarwanda, uko ingengabitekerezo ya jenoside yacengejwe n’abayobozi b’amashyaka ya mbere mu Rwanda, ishusho rusange y’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi n'ibimaze gukorwa mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney wari umushyitsi mukuru, mu ijambo rye, yanenze abari abayobozi bishe abo bayoboraga, ndetse n’abakozi bishe abo bakoranaga; yagize ati: “Mu gihe twibuka aba bakozi, turazirikana ko hari abayobozi bishe abakozi bakoreshaga ndetse n’abakozi bishe abayobozi babo. Bigaragaza ko urwango n’amacakubiri byari byarahawe intebe mu kazi kakabaye gahuza abakozi n’abayobozi bakaba umwe mu gukorera no kubaka igihugu.”
Minisitiri Gatabazi yashimye Ubuyobozi bw’Igihugu burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yagize ati: “Turashimira Leta yacu iyobowe na Nyakubahwa Paul KAGAME, ku miyoborere myiza n’icyerekezo cyiza iduha cyo kuba umwe, kwirinda icyo ari cyo cyose cyakongera gutanya Abanyarwanda, guha buri wese uburenganzira n’amahirwe angana mu gihugu cyacu.”
Minisitiri Gatabazi yijeje ko u Rwanda rutazasubira mu icuraburindi, yagize ati: “Indabo dushyize ku Rwibutso mu kanya ndetse n’urumuri ducanye ni ikimenyetso cy’agaciro n’icyubahiro tuzahora duha abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, uru rumuri kandi ni ikimenyetso cyerekana ko twaciye ukubiri n’icuraburindi n’umwijima. Ni urumuri rw’icyizere rutumurikira, urumuri rw’amahoro kandi rutanga icyizere cy’ubuzima.”
Insanganyamatsiko yo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 iragira iti: Twibuke Twiyubaka.
Abakozi twibuka ni 26 barimo 8 bakoreraga MINIFOP (Ministère de la Fonction Publique), 7 bakoreraga MININTER (Ministère de l’Intérieur) na 11 bakoreraga MINITRASO (Ministère du Travail et des Affaires Sociales). Izi minisiteri (MININTER, MINIFOP, MINITRASO) zakoreraga mu nyubako ubu ikorerwamo na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA), Minisiteri y’Umutekano (MININTER) n’Ubuyobozi Bukuru bw’Abinjira n’Abasohoka mu Gihugu (DGIE).
Topics
The Ministry of Public Service and Labour, the Rwanda TVET Board, in collaboration with STECOMA, awarded certificates of competence to 2,500 workers…
The Ministry of Public Service and Labour and Rwanda National Police, recently undertook a thorough inspection of private security companies in…
On Wednesday, Rwanda TVET Board in partnership with Rwanda Extractive Industry Workers Union, Rwanda Mines, Petroleum and Gas Board, Rwanda Mining…
Le 21 Novembre 2023, la Ministre de la Fonction Publique et du Travail, honorable Jeannette Bayisenge a accueilli une délégation du Bénin, dirigée par…
A delegation of Members of the National Assembly Service Commission of Nigeria, currently in Rwanda, today Wednesday 8th Nov 2023 visited the Ministry…
A delegation of Members of Parliament (MPs) from Uganda, currently in Rwanda, today Tuesday 31st October 2023 visited the Ministry of Public Service…
On Wednesday, October 4th, 2023, a delegation composed of the Head of Cooperation at the Embassy of the Kingdom of Belgium in Kigali, Mr. Jean-Michel…
On Tuesday 26th September 2023, Ms Jennet Kem the Representative of UN WOMEN in Rwanda paid a courtesy call on the Minister of Public Service and…