Hibutswe abari abakozi b’ibyahoze ari MINIFOP, MINITRASO na MININTER bazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Mu bikorwa byateganyijwe mu rwego rwo Kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuwa Gatanu tariki ya 12 Mata 2019, Abayobozi n’Abakozi ba Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA), Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) n’Ubuyobozi Bukuru bushinzwe Abinjira n’Abasohoka bibutse abari abakozi b’ibyahoze ari MINIFOP, MINITRASO na MININTER bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Uyu Muhango witabiriwe n’Abayobozi banyuranye barimo Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo Rwanyindo Kayirangwa Fanfan, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Imibereho Myiza muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr. Mukabaramba Alvera, abakozi n’imiryango ifite abayo bakoraga muri MINIFOP, MINITRASO na MININTER bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Uyu muhango wabimburiwe no gushyira indabo ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwubatse aho MIIFOTRA, MINALOC n’Ubuyobozi Bukuru bushinzwe Abinjira n’Abasohoka bukorera ku Kacyiru ndetse hanacanwa urumuri rw’icyizere.rwacanwe na Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Rwanyindo Kayirangwa Fanfan.
Dr. Laetitia Nyirazinyoye, umwana wa Seminega Herman wakoraga muri MININTER, mu izina ry’imiryango ifite abayo bakoraga mu nzego zavuzwe haruguru bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze inzira y’umusaraba ababyeyi babo banyuzemo, urwango n’akarengane bahuye nako kugera bishwe.
Yashimye ko ubuyobozi buriho ubu buharanira Ubumwe bw’Abanyarwanda kandi bwahaye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi amahirwe yo kongera kwiyubaka no kwibuka ababo.
Muri uwo Muhango hatanzwe ikiganiro ku nsanganyamatsiko igira iti: “Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi twiyubaka, Uruhare rw’Itanganzamakuru muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse no Kubaka Igihugu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994”, ikiganiro cyatanzwe na Dr. BIDERI Diogene.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase, wari umushyitsi mukuru, mu ijambo rye, yihanganishije imiryango y’ababuze ababo bakoreraga mu byahoze ari MINIFOP, MINITRASO na MININTER bazize Jonoside yakorewe Abatutsi, ababwira ko ubutwari bakomeje kugaragaza bwo kudaheranwa n’ishavu n’agahinda ari ikimenyetso gifatika cy’urumuri rutazima.
Minisitiri Shyaka yavuze ko Leta y’u Rwanda yiyemeje gukumira no guhana icyaha cya Jenoside; kurwanya ihakana n’ipfobya ryayo; kurandura ingengabitekerezo yayo; kurandura amacakubiri n’ivangura bishingiye ku moko, ku turere n’ibindi ibyo aribyo byose.
Minisitiri Shyaka yibukije ko uruhare rw’Abakozi ba Leta muri icyo cyerekezo ari ingenzi, ko umukozi wa Leta aho ari hose agomba guharanira ubumwe bw’abanyarwanda, ashimangira ko Umukozi wa Leta u Rwanda rwifuza ari umukozi uharanira buri gihe ineza y’u Rwanda n’iy’Abanyarwanda, agaharanira gukora igituma u Rwanda rukomeza kuba rwiza kurushaho.
Minisitiri Shyaka yasoje asaba Abanyarwanda muri rusange kwishimira imiyoborere myiza yimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda kandi ituma umuturage aho ari hose agira uburenganzira akwiriye kuri serivisi za Leta; gukomeza kumva uruhare buri wese agomba kugira kugira ngo Jenoside itazongera kubaho ukundi, ndetse no gukomeza gufata mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Insanganyamatsiko yo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi iragira iti: Twibuke Twiyubaka.
Topics
The Ministry of Public Service and Labour, the Rwanda TVET Board, in collaboration with STECOMA, awarded certificates of competence to 2,500 workers…
The Ministry of Public Service and Labour and Rwanda National Police, recently undertook a thorough inspection of private security companies in…
On Wednesday, Rwanda TVET Board in partnership with Rwanda Extractive Industry Workers Union, Rwanda Mines, Petroleum and Gas Board, Rwanda Mining…
Le 21 Novembre 2023, la Ministre de la Fonction Publique et du Travail, honorable Jeannette Bayisenge a accueilli une délégation du Bénin, dirigée par…
A delegation of Members of the National Assembly Service Commission of Nigeria, currently in Rwanda, today Wednesday 8th Nov 2023 visited the Ministry…
A delegation of Members of Parliament (MPs) from Uganda, currently in Rwanda, today Tuesday 31st October 2023 visited the Ministry of Public Service…
On Wednesday, October 4th, 2023, a delegation composed of the Head of Cooperation at the Embassy of the Kingdom of Belgium in Kigali, Mr. Jean-Michel…
On Tuesday 26th September 2023, Ms Jennet Kem the Representative of UN WOMEN in Rwanda paid a courtesy call on the Minister of Public Service and…