Hibutswe abari abakozi b’izahoze ari MINIFOP, MINITRASO na MININTER bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 10 Gicurasi 2021, Abayobozi n’Abakozi ba Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA), Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) n’Ubuyobozi Bukuru bw’Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka mu Gihugu, bibutse abari abakozi b’izahoze ari Minisiteri y’Umutekano (MININTER), Minisiteri y’Abakozi ba Leta (MINIFOP) na Minisiteri y’Umurimo n’Imibereho y’Abaturage (MINITRASO) bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Uyu muhango witabiriwe n’Abayobozi banyuranye barimo Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Rwanyindo Kayirangwa Fanfan; Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney; Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Imibereho Myiza muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Ignatienne NYIRARUKUNDO; Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Abanjira n’Abasohoka mu gihugu, Bwana Régis GATARAYIHA n’abakozi n’imiryango ifite abayo bakoraga muri MINIFOP, MINITRASO na MININTER bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mu rwego rwo gukurikiza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, abakozi bakurikiranye uyu muhango hifashishijwe ikoranabuhanga.
Uyu muhango wabimburiwe no gushyira indabo ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwubatse aho MIIFOTRA, MINALOC n’Ubuyobozi Bukuru bushinzwe Abinjira n’Abasohoka bukorera ndetse hanacanwa urumuri rw’icyizere rwacanwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, JMV Gatabazi.
Dusenge Sandrine, wari uhagarariye imiryango y’abahoze ari abakozi ba MINIFOP, MINITRASO na MININTER bazize jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yavuze ko ashima Leta ikomeje kubafasha bakaba bafite icyizere cyo kubaho, aho yagize ati: “Turashimira cyane Ubuyobozi bwite bwa Leta bwadufashije kwiga, tugashobora kubaho, uyu munsi tukaba duhobera ubuzima”.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, wari umushyitsi mukuru, mu ijambo rye, yanenze abari abayobozi bishe abo bayoboraga, ndetse n’abakozi bishe abo bakoranaga; yagize ati: “Hari abayobozi bishe abakozi bakoreshaga, ndetse hakaba n’abakozi bishe abayobozi n’abari babakuriye, bigaragaza ko urwango n’amacakubiri byari byarahawe intebe mu kazi kakabaye agahuza abakozi n’abayobozi bakaba umwe mu gukorera no kubaka igihugu cyacu.”
Minisitiri Gatabazi yavuze kandi ko Leta y’u Rwanda yafashije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kugarura icyizere cyo kubaho binyuze mu bufasha butandukanye, aho yagize ati: “Ibinyujije mu kigega FARG, Leta y’u Rwanda yakomeje gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batishoboye kubona amacumbi, n’ibindi bikenerwa harimo amatungo, ubufasha mu mishinga ibyara inyungu, kwivuza, amashuri n’ibindi.”
Minisitiri Gatabazi yasoje ijambo asaba abayobozi gukomeza gushyira imbaraga muri gahunda ya Ndi Umunyarwanda. Yagize ati: Mboneyeho gusaba Ubuyobozi buri muri izi Minisiteri dushinzwe, ubw’Ikigo gishinzwe abinjira n’abasohoka, ndetse n’Ubuyobozi bw’Uturere dushinzwe nka MINALOC, gukomeza gushyira imbaraga muri gahunda ya Ndi Umunyarwanda ntibe ikiganiro gusa, ahubwo ikaba ubuzima buhoraho, ni gahunda izabaho mu buzima bwacu bwose nk’Abanyarwanda, aho dukwiriye kuganira tukubaka Igihugu gishingiye ku munyarwanda twifuza.”
Insanganyamatsiko yo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 iragira iti: Twibuke Twiyubaka.
Abakozi twibuka ni 25 barimo 8 bakoreraga MINIFOP (Ministère de la Fonction Publique), 7 bakoreraga MININTER (Ministère de l’Intérieur) na 10 bakoreraga MINITRASO (Ministère du Travail et des Affaires Sociales). Izi minisiteri (MININTER, MINIFOP, MINITRASO) zakoreraga mu nyubako ubu ikorerwamo na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA) n’Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka mu gihugu (DGIE).
Topics
The Ministry of Public Service and Labour, the Rwanda TVET Board, in collaboration with STECOMA, awarded certificates of competence to 2,500 workers…
The Ministry of Public Service and Labour and Rwanda National Police, recently undertook a thorough inspection of private security companies in…
On Wednesday, Rwanda TVET Board in partnership with Rwanda Extractive Industry Workers Union, Rwanda Mines, Petroleum and Gas Board, Rwanda Mining…
Le 21 Novembre 2023, la Ministre de la Fonction Publique et du Travail, honorable Jeannette Bayisenge a accueilli une délégation du Bénin, dirigée par…
A delegation of Members of the National Assembly Service Commission of Nigeria, currently in Rwanda, today Wednesday 8th Nov 2023 visited the Ministry…
A delegation of Members of Parliament (MPs) from Uganda, currently in Rwanda, today Tuesday 31st October 2023 visited the Ministry of Public Service…
On Wednesday, October 4th, 2023, a delegation composed of the Head of Cooperation at the Embassy of the Kingdom of Belgium in Kigali, Mr. Jean-Michel…
On Tuesday 26th September 2023, Ms Jennet Kem the Representative of UN WOMEN in Rwanda paid a courtesy call on the Minister of Public Service and…