Hon. Uwizeye yaganirije Abakozi ba MINALOC indangagaciro ziranga umukozi wa Leta

Kuva kuwa gatanu tariki 04 Ugushyingo kugera ku cyumweru tariki 06 Ugushyingo 2016, Abakozi ba Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) n’Inzego za Leta ziyishamikiyeho, bari mu mwiherero w’iminsi itatu muri Golden Tulip Hotel I Nyamata, aho bari bagiye kwiga ku ndangagaciro zikwiriye kuranga umukozi wa Leta no gukunda igihugu, muri uwo mwiherero bakaba baraboneyeho umwanya wo kuganira na Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’umurimo, Hon. Uwizeye Judith ku ndangagaciro zikwiriye kuranga umukozi wa Leta, aho Minisitiri Uwizeye wabibukije ko gukorera Leta ari ishema, ndetse umukozi wa Leta akwiriye kurangwa no gutanga serivisi nziza.
Minisitiri w’abakozi ba Leta n’Umurimo, yababwiye ko ibikwiye kuranga imikorere inoze ari: Kugaragaza ubushobozi mu byo umukozi akora (Professionalism), Imikorere myiza itanga icyizere, Imikoranire myiza n'abandi mu guhanahana amakuru (team work & communication), Kubazwa no Kugaragaza ibyakozwe neza (accountability), Guhanga udushya (Innovation), Kudakoresha umwanya w'akazi mu nyungu zawe, Gukora umurimo unoze, Guharanira kugera ku ntego, Kureba kure no Guharanira gutanga ibisubizo ku bibazo by'abaturage.
Minisitiri Uwizeye yibukije abakozi ba MINALOC n’Ibigo biyishamikiyeho, ko ntawukwiye gukorera ku ijisho, kuko ibyo bakora baba bikorera kandi biyubakira Igihugu cyabo.
Yagize ati “Ibikwiye kwitabwaho mu gutanga serivisi nziza ni ibi bikurikira: Kwihutisha akazi, Ubwitange no Gukunda akazi, ibyo nimubikurikiza bizatuma mukora umurimo unoze.”
Nyuma y’ikiganiro kirambuye bagiranye na Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Abakozi ba MINALOC n’Inzego ziyishamikiyeho, bagaragaje kunyurwa n’ibyo babwiwe, ndetse bavuga ko bakuye isomo rikomeye mu masomo bahawe kandi ayo masomo agiye gutuma bahindura imikorere mu kazi ka buri munsi.

Topics


At least 2,500 workers in construction awarded certificates through Recognition Prior Learning program

The Ministry of Public Service and Labour, the Rwanda TVET Board, in collaboration with STECOMA, awarded certificates of competence to 2,500 workers…

Read more →

OWNERS AND MANAGERS WERE CHALLENGED TO ENHANCE DECENT WORK IN PRIVATE SECURITY COMPANIES

The Ministry of Public Service and Labour and Rwanda National Police, recently undertook a thorough inspection of private security companies in…

Read more →

Hon BAYISENGE conducted field visit in Rulindo-Musanze and Rubavu to assess employment and decent work

On the 18th and 19th of January 2024, the Minister of Public Service and Labour Hon Jeannette Bayisenge undertook a field visit to Rulindo, Musanze,…
Read more →

2000 miners workers awarded certificates through Recognition of Prior Learning (RPL) program

On Wednesday, Rwanda TVET Board in partnership with Rwanda Extractive Industry Workers Union, Rwanda Mines, Petroleum and Gas Board, Rwanda Mining…

Read more →

LA DÉLÉGATION DU MINISTÈRE DU TRAVAIL ET DE LA FONCTION PUBLIQUE DU BÉNIN EN VISITE À MIFOTRA

Le 21 Novembre 2023, la Ministre de la Fonction Publique et du Travail, honorable Jeannette Bayisenge a accueilli une délégation du Bénin, dirigée par…

Read more →

MEMBERS OF THE PARLIAMENT FROM NIGERIA VISITED MIFOTRA TO SHARE THE EXPERIENCE IN PUBLIC SERVICE MANAGEMENT

A delegation of Members of the National Assembly Service Commission of Nigeria, currently in Rwanda, today Wednesday 8th Nov 2023 visited the Ministry…

Read more →

MEMBERS OF THE UGANDAN PARLIAMENT VISITED MIFOTRA TO SHARE THE EXPERIENCE IN PUBLIC SERVICE MANAGEMENT

A delegation of Members of Parliament (MPs) from Uganda, currently in Rwanda, today Tuesday 31st October 2023 visited the Ministry of Public Service…

Read more →

The Head of Cooperation from the Belgium Embassy and Resident Representative of Enabel paid a courtesy call on Hon. Minister Jeannette Bayisenge

On Wednesday, October 4th, 2023, a delegation composed of the Head of Cooperation at the Embassy of the Kingdom of Belgium in Kigali, Mr. Jean-Michel…

Read more →

Ms Jennet Kem the Representative of UN WOMEN in Rwanda paid a courtesy call on Hon Minister Jeannette Bayisenge

On Tuesday 26th September 2023, Ms Jennet Kem the Representative of UN WOMEN in Rwanda paid a courtesy call on the Minister of Public Service and…

Read more →
-->