“Ikintu cya ngombwa umubyeyi araga umwana we ni uburezi n’uburere” - Minisitiri Rwanyindo
“Ikintu cya ngombwa umubyeyi araga umwana we ni uburezi n’uburere”
Ibi Madamu RWANYINDO KAYIRANGWA Fanfan, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Kamena 2020 mu gikorwa cyo gutangiza imirimo yo kubaka ibyumba by’amashuri mu Karere ka Ngoma abereye Imboni. Igikorwa cyabereye mu Murenge wa Rurenge, akaba ari igikorwa cyabaye mu Turere twose mu Gihugu ku Nsanganyamatsiko igira iti: “Amashuri Abereye Abanyeshuri, Isoko y’Imyigire Ikwiye”.
Ni igikorwa cyitabiriwe n’Abayobozi ku nzego zitandukanye harimo Bwana NAMBAJE Aphrodise, Meya w’Akarere ka Ngoma, Col. Bahizi Theodomir, Umuyobozi w'Ingabo mu Turere twa Ngoma, Bugesera na Kirehe n’abandi bayobozi ndetse n’abaturage baturiye Umurenge wa Rurenge. Ni igikorwa cyabaye hubahirizwa amabwiriza ajyanye no kwirinda icyorezo cya koronavirusi (COVID-19).
Mu ijambo ry’ikaze, Bwana Nambaje yibukije abitabiriye ko bagiye kubaka ayo mashuri mu buryo budasanzwe mu rwego rwo kongera ireme ry’uburezi hirindwa ingendo ndende abanyeshuri bakora bajya ku ishuri. Yagize ati: “Mu Karere ka Ngoma hazubakwa ibyumba 729 byiyongera ku byumba 120 bigeze mu gihe cyo gusakarwa, ku nkunga ya Leta y’u Rwanda na Banki y’Isi (World Bank), hazubakwa kandi ubwiherero 1033”.
Col. Bahizi yijeje abaturage ko umutekano w’Igihugu usesuye, akomeza abasaba uruhare rwa buri wese mu kuwubungabunga kugira ngo ibyo Leta y’u Rwanda yubaka birusheho gusigasirwa. Yagize ati: Ndabashishikariza gukomeza gukora amarondo, kwirinda ibiyobyabwenge ndetse n’inzoga z’inkorano kandi buri wese akabungabunga umutekano w’Igihugu”.
Minisitiri Rwanyindo yatangiye ashimira abitabiriye icyo gikorwa cyo kubaka ibyumba by’amashuri, ashimira abaturage b’Akarere ka Ngoma ku bwitange n’umurava bagira mu kwiteza imbere no guteza imbere Igihugu cyacu muri rusange.
Yakomeje asobanura impamvu Leta y’u Rwanda yahisemo kubaka ibyumba by’amashuri mu buryo budasanzwe aho yagize ati: “Kugira ngo tuzamure ireme ry’uburezi tugomba kubanza kubaka amashuri menshi kandi meza kugira ngo abana bacu bahabwe uburezi bwiza.”
Minisitiri Rwanyindo yasabye abatuye Akarere ka Ngoma n’abafatanyabikorwa bako kugira uruhare muri iki gikorwa kuko ari ingenzi cyane kandi ari umurage mwiza ku bana bacu, aho yagize ati: “Ikintu cya ngombwa Umubyeyi yaraga umwana we ni uburezi n’uburere”.
Iri ishuri ryatangiye kubakwa rizaba ryitwa E. P. AKAGARAMA ryubatse mu murenge wa Rurenge, Akagari ka Akagarama, ryitezweho kugabanya ubucucike ndetse n'urugendo rungana na km 5 abana bakoraga bajya kwiga kuri G.S. MUSYA.
Biteganyijwe ko hazubakwa ibyumba by’amashuri 22,505 n’ubwiherero 31,932 mu Gihugu hose mu rwego rwo kongera ubwitabire mu mashuli, kugabanya ubucucike mu mashuli abanza n’ayisumbuye n'ingendo ndende abanyeshuli bakora bajya cyangwa bava ku mashuli.
Topics
The Ministry of Public Service and Labour, the Rwanda TVET Board, in collaboration with STECOMA, awarded certificates of competence to 2,500 workers…
The Ministry of Public Service and Labour and Rwanda National Police, recently undertook a thorough inspection of private security companies in…
On Wednesday, Rwanda TVET Board in partnership with Rwanda Extractive Industry Workers Union, Rwanda Mines, Petroleum and Gas Board, Rwanda Mining…
Le 21 Novembre 2023, la Ministre de la Fonction Publique et du Travail, honorable Jeannette Bayisenge a accueilli une délégation du Bénin, dirigée par…
A delegation of Members of the National Assembly Service Commission of Nigeria, currently in Rwanda, today Wednesday 8th Nov 2023 visited the Ministry…
A delegation of Members of Parliament (MPs) from Uganda, currently in Rwanda, today Tuesday 31st October 2023 visited the Ministry of Public Service…
On Wednesday, October 4th, 2023, a delegation composed of the Head of Cooperation at the Embassy of the Kingdom of Belgium in Kigali, Mr. Jean-Michel…
On Tuesday 26th September 2023, Ms Jennet Kem the Representative of UN WOMEN in Rwanda paid a courtesy call on the Minister of Public Service and…