Impamvu Itegeko rigenga ibigenerwa umugore uri mu kiruhuko cyo kubyara ritaratangira gukurikizwa
Ingingo ya 21 y’Itegeko n°003/2016 ryo kuwa 30/03/2016 rishyiraho rikanagena imitunganyirize y’ubwishingizi bw’ibigenerwa umugore uri mu kiruhuko cyo kubyara ivuga ko ritangira gukurikizwa rikimara gusohoka mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda.
Iryo tegeko ryasohotse mu Igazeti ya Leta N° Special yo ku wa 20/04/2016 ariko ntiriratangira gukurikizwa kuko hari Amateka ya Minisitiri (Ministerial orders) agomba kugena uko zimwe mu ngingo z’iri Tegeko zizashyirwa mu bikorwa kandi ayo Mateka akaba akinozwa mbere yo gusohoka.
Muri ayo Mateka ashyira mu bikorwa iri Tegeko harimo Iteka rya Minisitiri rigena uko kwiyandikisha mu birebana n’ubwishingizi bw’ibigenerwa umugore uri mu kiruhuko cyo kubyara bikorwa (1), Iteka rya Minisitiri rigena ibikubiye mu mushahara mbumbe ubarirwaho umusanzu (2), Iteka rya Minisitiri rigena uko imenyekanisha n’iyishyurwa ry’umusanzu bikorwa (3), Iteka rya Minisitiri rigena uko ibihano byo kudatanga umusanzu ku gihe bitangwa (4) ndetse n’Iteka rya Minisitiri rigena uko uburyo bwo kwishyura ibigenerwa umugore uri mu kiruhuko cyo kubyara bushyirwaho (5).
Ibikibiye muri iri tegeko rigenga ibigenerwa umugore uri mu kiruhuko cyo kubyara bigomba gutangira gukurikizwa ari uko ayo Mateka yavuzwe haruguru yasohotse.
Iri Tegeko rireba abakozi bose muri rusange baba abagengwa na Sitati rusange igenga Abakozi ba Leta na Sitati zihariye cyangwa abagengwa n’Itegeko ry’umurimo mu Rwanda hatitawe ku bwenegihugu bwabo. Rinareba kandi abanyapolitiki ndetse n’abakozi b’abanyamahanga boherejwe n’ibigo byabo gukorera mu Rwanda mu gihe imirimo bakora izarenza amezi 12.
Ibyo umugore uri mu kiruhuko cyo kubyara agenerwa
Umugore uri mu kiruhuko cyo kubyara agenerwa amafaranga angana n’umushahara we wa nyuma watanzweho umusanzu. Guhabwa ayo mafaranga bitangirana n’icyumweru cya karindwi cy’ikiruhuko cyo kubyara, akayahabwa mu gihe kingana n’ibyumweru 6 bya nyuma by’ikiruhuko cyo kubyara. Ariko kugira ngo umugore uri mu kiruhuko cyo kubyara ahabwe ibyo Itegeko rimugenera hari ibyo agomba kuba yujuje:
1. Kuba ari mu kiruhuko cyo kubyara kandi akaba afite icyemezo cyabugenewe cyujujwe kandi gishyizweho umukono n’umukoresha gishyikirizwa Ubuyobozi bw’Ubwiteganyirize mu gihe kitarenze amezi atandatu (6) uhereye umunsi yatangiriyeho ikiruhuko cyo kubyara;
1. Kuba yaratanze imisanzu nibura ukwezi kumwe kubanziriza ukwezi atangiriyeho ikiruhuko cyo kubyara mu bwishingizi bw’ibigenerwa umugore uri mu kiruhuko cyo kubyara.
3. Kwerekana icyemezo cyo kubyara
Inshingano z’ umukoresha
Umukoresha afite inshingano yo kwiyandikisha no kwandikisha abakozi be mu gihe kitarenze iminsi irindwi y’akazi ikurikira itariki yahereyeho umukozi wa mbere akazi.
Umukoresha kandi afite inshingano zo gukusanya umusanzu wose ugizwe n’umugabane umukoresha atangira umukozi n’umugabane umukozi agomba gutanga ukurwa ku mushahara we igihe cy’ihemba.
Umusanzu w’ubwishingizi bw’ibigenerwa umugore uri mu kiruhuko cyo kubyara ni ibice bitandatu ku ijana (0,6%) by’umushahara ubarirwaho umusanzu. Umugabane w’umukoresha kimwe n’uw’umukozi ni ibice bitatu ku ijana (0,3%) by’umushahara ubarirwaho umusanzu kuri buri wese.
Umukoresha anafite inshingano zo kumenyekanisha akanatanga umusanzu yakusanyije buri kwezi mu buyobozi bw’Ubwiteganyirize bitarenze itariki ya 15 z’ukwezi gukurikira ukwishyurirwa umusanzu. Iyo atabikoze ni we wishyura ibirarane byose, atagize icyo akura ku mushahara w’umukozi.
Ubusanzwe Amategeko agenga abakozi mu Rwanda ateganya ko abagore bari mu kiruhuko cyo kubyara bakomeza guhembwa umushahara wose mu gihe cy’ibyumweru bitandatu gusa, ibindi byumweru 6 bisigaye bagahembwa 20% by’umushara wabo cyangwa bagahitamo gusubira ku kazi nyuma y’ibyo byumweru 6 kugira ngo bakomeze guhembwa umushahara wabo wose.
Hatekerejwe uko hashyirwaho ubwishingizi butuma umugore abona ikiruhuko cyo kubyara cy’amezin atatu yose kandi agakomeza guhembwa umushahara we wose. Ni nayo mpamvu yatumye hashyirwaho Itegeko n°003/2016 ryo ku wa 30/03/2016 rishyiraho rikanagena imitunganyirize y’ubwishingizi bw’ibigenerwa umugore uri mu kiruhuko cyo kubyara, ari naryo tumaze kuvugaho haruguru rigomba gutangira gukurikizwa Amateka arebana naryo amaze gusohoka mu Igazeti ya Leta kandi biri vuba.