Kuzigama ni umuco ushoboka kuri buri wese ashingiye ku bushobozi bwe - Minisitiri Rwanyindo
Kuzigama ni umuco ushoboka kuri buri wese ashingiye ku bushobozi bwe
Ibi Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo yabigarutseho mu butumwa yatanze ku Munsi Mpuzamahanga w’Umurimo wizihijwe ku wa 01 Gicurasi 2020.
Atangira ijambo rye, Minisitiri Rwanyindo yifurije abakoresha, abakozi, abanyarwanda muri rusange ndetse n’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’umurimo umunsi mukuru mwiza w’umurimo, akomeza asobanura impamvu nta birori byateguwe ku rwego rw’Igihugu aho yagize ati: Nk’uko mubizi, buri mwaka taliki ya 01 Gicurasi, u Rwanda rwifatanya n’Isi yose kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umurimo. Uyu mwaka, uyu munsi ugeze mu gihe Isi n’Igihugu cyacu bikomeje guhangana n’icyorezo cya koronavirusi (COVID-19). Niyo mpamvu nta birori byateguwe haba ku rwego rw’Igihugu cyangwa ku rwego rwa buri Kigo. Mu butumwa bwe Minisitiri Rwanyindo yagaragaje ko COVID-19 yagize ingaruka ku buzima, ku bukungu ku rujya n’uruza rw’abantu n’ibintu no ku murimo, yifuriza gukira vuba abanduye COVID-19 kandi ashimira abakozi banyuranye bakomeje kugira uruhare mu bikorwa byo kurwanya COVID-19
Uyu mwaka Umunsi w’Umurimo mu Rwanda wizihijwe ku Nsanganyamatsiko igira iti: “Duteze imbere ihangwa ry’umurimo, dushyigikira ibikorerwa mu Rwanda no guhanga udushya.”
Asobanura iyi nsanganyamatsiko, Minisitiri Rwanyindo yavuzeko gushyigikira ibikorerwa mu Rwanda bifite inyungu nyinshi. Aho yagize ati: Gushyigikira no guteza imbere ibikorerwa iwacu tubifitemo inyungu nyinshi kandi bikwiye kudutera ishema kuko: byongera imirimo ihangwa; byongera amadevize; bidufasha kugabanya ibyo dutumiza mu mahanga tukongera ibyo twoherezayo; kandi binadufasha kubona ibisubizo bikwiye ku bibazo bihari. Gushyigikira ibikorerwa mu Rwanda ni ukongera ubushobozi bwo guhanga imirimo mu byiciro binyuranye by’ubukungu, bityo bikwiye kuba inshingano n’ishema bya buri wese kandi tugaharanira kongera umusaruro n’ubwiza bwabyo.
Yagarutse kandi ku muco wo kuzigama aho yagize ati: Kuri uyu munsi, ntitwabura no kuvuga ku bijyanye no kuzigama kuko ni inzira yo kongera ishoramari n’ihangwa ry’imirimo. Abakozi n’Abakoresha bakwiye gufata iya mbere mu kwimakaza no kwitabira uyu muco, ubu no mu gihe kizaza. Imyumvire ya bamwe ikiri hasi yo kumva ko hizigama ufite ibyo yasaguye cyangwa uhembwa menshi ikwiye guhinduka. Kuzigama ni umuco ushoboka kuri buri wese ashingiye ku bushobozi bwe kandi ukwiye gutozwa n’abakiri bato. Minisitiri Rwanyindo yasabye abakozi gukora mu buryo budasanzwe mu rwego rwo guhangana n’ingaruka za COVID-19 ku musaruro wari uteganyijwe.
Minisitiri Rwanyindo kandi yatangije Icyumweru cy’Umurimo kizarangira tariki ya 7 Gicurasi 2020 aboneraho no kongera gushishikariza Abakoresha n’Abakozi gukomeza kugira uruhare mu kurwanya no kwirinda COVID-19.
Mu cyumweru cy’umurimo, hateganyijwe ibiganiro ku buryo bukurikira:
Ku wa Gatandatu, tariki ya 02 Gicurasi 2020: ikiganiro kizibanda ku miterere y’isoko ry’umurimo mu Rwanda, uburyo rihagaze, isesengura ry’ibyiciro by’ubukungu n’icyakorwa mu guhangana n’ingaruka zizaterwa n’icyorezo cya koronavirusi.
Ku Cyumweru, tariki ya 03 Gicurasi 2020: ikiganiro kizibanda ku gushishikariza Abanyarwanda kugira umuco wo kuzigama no gukorana n’ibigo by’imari hagamijwe kwigira (self-reliance), kongera ishoramari no kongera ihangwa ry’imirimo nk’inkingi yo kurwanya ingaruka zatewe na koronavirusi;
Ku wa Kabiri, tariki ya 05 Gicurasi 2020: ikiganiro kizibanda ku gushishikariza Abanyarwanda gushyira imbaraga mu kongera umubare w’ibikorerwa mu Rwanda, kongera ubwiza bwabyo, guhanga udushya, no gukoresha ikoranabuhanga rifasha mu kwihutisha iterambere n’ihangwa ry’umurimo;
Ku wa kane, tariki ya 07 Gicurasi 2020: Gusoza icyumweru cy’umurimo, hanatangwe ikiganiro kizibanda ku mibanire y’abakozi n’abakoresha mu bihe byo kwirinda icyorezo cya koronavirusi ndetse na nyuma y’icyorezo hibandwa ku kubahizira amasezerano bagiranye n’abakozi no kurushaho kunoza umurimo bateza imbere ubuzima n’umutekano ku kazi mu gukomeza gukumira no kwirinda icyorezo cya koranavirusi no kongera umusaruro w’ibigo.
Ibi biganiro byose bizatangwa binyuze kuri radio, television n’imbuga nkoranyambaga hakomeza kubahirizwa amabwiriza yashyizweho ajyanye no kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya koronavirusi (COVID-19).
Topics
The Ministry of Public Service and Labour, the Rwanda TVET Board, in collaboration with STECOMA, awarded certificates of competence to 2,500 workers…
The Ministry of Public Service and Labour and Rwanda National Police, recently undertook a thorough inspection of private security companies in…
On Wednesday, Rwanda TVET Board in partnership with Rwanda Extractive Industry Workers Union, Rwanda Mines, Petroleum and Gas Board, Rwanda Mining…
Le 21 Novembre 2023, la Ministre de la Fonction Publique et du Travail, honorable Jeannette Bayisenge a accueilli une délégation du Bénin, dirigée par…
A delegation of Members of the National Assembly Service Commission of Nigeria, currently in Rwanda, today Wednesday 8th Nov 2023 visited the Ministry…
A delegation of Members of Parliament (MPs) from Uganda, currently in Rwanda, today Tuesday 31st October 2023 visited the Ministry of Public Service…
On Wednesday, October 4th, 2023, a delegation composed of the Head of Cooperation at the Embassy of the Kingdom of Belgium in Kigali, Mr. Jean-Michel…
On Tuesday 26th September 2023, Ms Jennet Kem the Representative of UN WOMEN in Rwanda paid a courtesy call on the Minister of Public Service and…