MIFOTRA, MINALOC n’Ubuyobozi bukuru bushinzwe abinjira n’abasohoka mu Gihugu bibutse abahoze ari abakozi bazo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’umurimo (MIFOTRA), ifatanyije na Minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) ndetse n’Ubuyobozi bukuru bushinzwe abinjira n’abasohoka mu Gihugu, kuri uyu wa Kane tariki 08 Kamena 2017, zibutse abahoze ari Abakozi bazo bakoreraga mu Nzego icyo gihe zitwaga MINIFOP, MINITRASO na MININTER, bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umuhango wabereye ku cyicaro cy’izi Nzego za Leta guhera saa saba n’igice (13h30).
Umuhango wo Kwibuka wabimburiwe n’urugendo, aho abakozi b’izi Nzego n’abandi bari baje kwifatanya nabo, bakoze urugendo kuva aho izi Nzego zikorera kugera kuri Kigali Heights bakagaruka.
Mu butumwa buha ikaze abitabiriye uyu muhango, Ministiri w’ubutegetsi bw’igihugu; Francis Kaboneka, yongeye kwihanganisha abaje muri uyu muhango, ariko abibutsa ko bakwiriye kuba bishimira uyu mwanya bahawe na Leta y’Ubumwe kugira ngo bibuke ababo.
Minisitiri Kaboneka kandi mu butumwa bwe, yakomeje abizeza ko Guverinoma y’u Rwanda yashyize ingufu mu kurwanya no gukumira Jenoside ngo itazongera kubaho ukundi.
Judith Uwizeye; Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’umurimo wari n’ Umushyitsi Mukuru muri uyu muhango, nawe yatangiye yihanganisha imiryango yari yaje kwibuka ababo bakoraga muri izi Nzego za Leta bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Minisitiri Uwizeye, yavuze ko Jenoside yatewe n’ubuyobozi bubi bwateguraga politiki mbi ndetse zigashyirwa mu bikorwa, ariko yizeza ibi bitazongera.
Yagize ati “Abakozi ba Leta iyo bagira ubutwari bari gukumira Jenoside, kuko bagiraga uruhare mu gushyiraho politike no kuzishyira mu bikorwa, ariko birababaje ko bamwe mu bakozi ba Leta, bahembwaga imisoro y’abaturage, bagize uruhare mu ishyirwaho rya za politike z’ivangura, bazishyira no mu bikorwa, kandi bakora Jenoside. Ndasaba abakozi ba Leta muri rusange n’ab’izi Nzego by’umwihariko gukomeza ingamba zo guhindura amateka mabi yaranze bamwe mu Bakozi ba Leta bagize uruhare mu kwimika ivangura rishingiye ku moko kandi bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, ndasaba Abakozi bose kurangwa n’indangagaciro zikwiye kuranga Umukozi uwo ari we wese yaba Umukozi wa Leta cyangwa Uwikorera, izo ndangagaciro zirimo zirimo kwirinda no kurwanya ivangura iryo ari ryo ryose; kurwanya akarengane; kwirinda amakimbirane; kwiyubaha, kubaha abandi, gukorera mu mucyo no guharanira ubumwe n’ubwiyunge.”
Abafashe ijambo bose muri uyu muhango, bashimiye Ingabo zahoze ari iza RPA zahagaritse Jenoside, ndetse n’imiyoborere myiza u Rwanda rufite ubu irangajwe imbere na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.
Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, MIFOTRA yitwaga MINIFOP (Minisiteri y’Abakozi ba Leta/Ministere de la Fonction Publique).
Abakozi ba MINIFOP bazize jenoside bashoboye kumenyekana ni 8 (Udahemuka Louis, Gatembasi Gervais, Mayira Gilbert, Ntamvutsa Narcisse, Twagiruwaremye Deo, Gatera Canisius, Gahima Charles na Nsengiyumva Emmanuel).

Hari kandi na MININTER yari ishinzwe ubutegetsi bw’Igihugu n’amajyambere ya komini, abakozi bayo bazize Jenoside ni 6 (Nsibika Faustin, Murebwayire Mediatrice, Mukankubito, Ndekezi Bernard, Ngarambe Pierre Celestin na Habimana Ignace).

MINITRASO (Minisiteri y’Umurimo n’Imibereho myiza y’Abaturage/Ministere du Travail et des Affaires Sociales) yayoborwaga na NDASINGWA Landouald wazize Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Abakozi ba MINITRASO bashoboye kumenyekana bazize jenoside ni 11 (Ndasingwa Landouald, Mugiraneza Vincent, Habimana Eliphaz, Rwayitare Augustin, Kagambirwa Wellars, Nyirinkwaya Stanislas, Ndushabandi Cassien, Segikwiye Paul, Karekezi Eric, Mpongebuke Edouard na Mukampabura Florida).

"Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi, Turwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside, Dushyigikira Ibyiza twagezeho."



Topics


At least 2,500 workers in construction awarded certificates through Recognition Prior Learning program

The Ministry of Public Service and Labour, the Rwanda TVET Board, in collaboration with STECOMA, awarded certificates of competence to 2,500 workers…

Read more →

OWNERS AND MANAGERS WERE CHALLENGED TO ENHANCE DECENT WORK IN PRIVATE SECURITY COMPANIES

The Ministry of Public Service and Labour and Rwanda National Police, recently undertook a thorough inspection of private security companies in…

Read more →

Hon BAYISENGE conducted field visit in Rulindo-Musanze and Rubavu to assess employment and decent work

On the 18th and 19th of January 2024, the Minister of Public Service and Labour Hon Jeannette Bayisenge undertook a field visit to Rulindo, Musanze,…
Read more →

2000 miners workers awarded certificates through Recognition of Prior Learning (RPL) program

On Wednesday, Rwanda TVET Board in partnership with Rwanda Extractive Industry Workers Union, Rwanda Mines, Petroleum and Gas Board, Rwanda Mining…

Read more →

LA DÉLÉGATION DU MINISTÈRE DU TRAVAIL ET DE LA FONCTION PUBLIQUE DU BÉNIN EN VISITE À MIFOTRA

Le 21 Novembre 2023, la Ministre de la Fonction Publique et du Travail, honorable Jeannette Bayisenge a accueilli une délégation du Bénin, dirigée par…

Read more →

MEMBERS OF THE PARLIAMENT FROM NIGERIA VISITED MIFOTRA TO SHARE THE EXPERIENCE IN PUBLIC SERVICE MANAGEMENT

A delegation of Members of the National Assembly Service Commission of Nigeria, currently in Rwanda, today Wednesday 8th Nov 2023 visited the Ministry…

Read more →

MEMBERS OF THE UGANDAN PARLIAMENT VISITED MIFOTRA TO SHARE THE EXPERIENCE IN PUBLIC SERVICE MANAGEMENT

A delegation of Members of Parliament (MPs) from Uganda, currently in Rwanda, today Tuesday 31st October 2023 visited the Ministry of Public Service…

Read more →

The Head of Cooperation from the Belgium Embassy and Resident Representative of Enabel paid a courtesy call on Hon. Minister Jeannette Bayisenge

On Wednesday, October 4th, 2023, a delegation composed of the Head of Cooperation at the Embassy of the Kingdom of Belgium in Kigali, Mr. Jean-Michel…

Read more →

Ms Jennet Kem the Representative of UN WOMEN in Rwanda paid a courtesy call on Hon Minister Jeannette Bayisenge

On Tuesday 26th September 2023, Ms Jennet Kem the Representative of UN WOMEN in Rwanda paid a courtesy call on the Minister of Public Service and…

Read more →
-->