Minisitiri Rwanyindo arashishikariza abakoresha gutangira abakozi imisanzu muri RSSB
Ibi Madamu RWANYINDO KAYIRANGWA Fanfan, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yabigarutseho ubwo yari ayoboye Inama Nyunguranabitekerezo ku kunoza umurimo ku rwego rw’ Intara y’Amajyaruguru. Ni inama yabaye kuri uyu wa Kane, tariki ya 18 Werurwe 2021 hifashishijwe ikoranabuhanga (Virtual Meeting).
Inama yitabiriwe kandi na Dr. Geoffrey MUSHAIJA, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru, Abayobozi b’Uturere tugize Intara y’Amajyaruguru, Madamu Donatha MUKANYARWAYA, Uhagarariye Urugaga rw’Abikorera (PSF) mu Ntara y’Amajyaruguru, Madamu Annet KOKUNDEKA, wari uhagarariye Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB), Abafatanyabikorwa n’abakoresha mu Ntara y’Amajyaruguru.
Atangiza iyi nama ku mugaragaro, Minisitiri Rwanyindo yashimiye abitabiriye inama. Yibukije impamvu nyamukuru y’inama, aho yagize ati: Iyi nama igamije guhuza abakoresha kugira ngo tuganire ibijyanye no kubahiriza amategeko ajyanye n’umurimo, gusuzuma uburyo ibigo bigenda byubahiriza ayo mategeko, gushakira hamwe ibisubizo ku bibazo bijyanye n’umurimo, kureba imibanire hagati y’abakozi n’abakoresha mu kubahiriza uburenganzira bw’abakozi n’amasezerano y’akazi, n’ibindi, kuko bidufasha kwiteza imbere, guteza imbere umurimo no guteza imbere Igihugu cyacu.”
Muri iyi nama, ibiganiro byibanze ku nkingi enye (4) zigaragaza umurimo unoze ku rwego mpuzamahanga ari zo: kugira amategeko agenga umurimo; guhanga imirimo; imibereho y’abakozi n’abakoresha (social protection), ndetse n’ibiganiro hagati y’umukozi n’umukoresha kugira ngo umusaruro ugerweho (social dialogue).
Hasobanuwe kandi ingingo zinyuranye z’Itegeko N0 66/2018 ryo ku wa 30/08/2018 rigenga Umurimo mu Rwanda mu rwego rwo kurushaho kuzumvikanisha, harimo gushyira imbaraga ku bijyanye n’ubuzima n’umutekano ku kazi, guhembera abakozi kuri banki, gutanga amasezerano y’akazi, kwandikisha no gutangira abakozi imisanzu muri RSSB, gukemura impaka binyuze mu buryo bw’ibiganiro (social dialogue), kurandura burundu imirimo mibi ikoreshwa abana, gushishikariza abakozi kujya muri gahunda ya EjoHeza, n’ibindi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru, Dr. Geoffrey MUSHAIJA yashimiye MIFOTRA yateguye inama, anemeza uruhare rw’Intara y’Amajyaruguru mu guteza imbere umurimo unoze. Yagize ati: tuzakora ibishoboka byose kugira ngo duteze imbere umurimo unoze mu Ntara y’Amajyaruguru; turabiganiraho ku rwego rw’Intara, dupange na gahunda y’ibikorwa (strategic action plan) ku byaganiriweho muri iyi nama.”
Uhagarariye Urugaga rw’Abikorera (PSF) mu Ntara y’Amajyaruguru, Madamu Donatha MUKANYARWAYA, yavuzeko imirimo mibi ikoreshwa abana ikwiriye kurandurwa burundu bigizwemo uruhare n’inzego zitandukanye kugeza ku Muyobozi w’Isibo, anasaba abakoresha gushishikariza abakozi ba nyakabyizi kwizigamira muri gahunda ya EjoHeza kugira ngo nabo bashobore kwizigamira.
Asoza iyi nama, Minisitiri Rwanyindo yasabye abakoresha kwandikisha abakozi no kubatangira imisanzu muri RSSB, aho yagize ati: “Turashishikariza abakoresha gukomeza gukemura ibibazo bafitanye n’abakozi mu buryo bw’ubwumvikane, guha abakozi ibyo amategeko agenga umurimo ateganya harimo no gutangira abakozi imisanzu muri RSSB kugira ngo abakozi bakore bishimye bityo batange umusaruro.”
Buri mwaka w’ingengo y’imari, Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, ku bufatanye n’Abafatanyabikorwa batandukanye itegura inama nyunguranabitekerezo ku rwego rwa buri Ntara n’Umujyi wa Kigali, mu rwego rwo kurushaho gufatira hamwe ingamba zo guteza imbere umurimo unoze kandi utanga umusaruro.
Topics
The Ministry of Public Service and Labour, the Rwanda TVET Board, in collaboration with STECOMA, awarded certificates of competence to 2,500 workers…
The Ministry of Public Service and Labour and Rwanda National Police, recently undertook a thorough inspection of private security companies in…
On Wednesday, Rwanda TVET Board in partnership with Rwanda Extractive Industry Workers Union, Rwanda Mines, Petroleum and Gas Board, Rwanda Mining…
Le 21 Novembre 2023, la Ministre de la Fonction Publique et du Travail, honorable Jeannette Bayisenge a accueilli une délégation du Bénin, dirigée par…
A delegation of Members of the National Assembly Service Commission of Nigeria, currently in Rwanda, today Wednesday 8th Nov 2023 visited the Ministry…
A delegation of Members of Parliament (MPs) from Uganda, currently in Rwanda, today Tuesday 31st October 2023 visited the Ministry of Public Service…
On Wednesday, October 4th, 2023, a delegation composed of the Head of Cooperation at the Embassy of the Kingdom of Belgium in Kigali, Mr. Jean-Michel…
On Tuesday 26th September 2023, Ms Jennet Kem the Representative of UN WOMEN in Rwanda paid a courtesy call on the Minister of Public Service and…