Minisitiri Rwanyindo arashishikariza abakoresha kurushaho guteza imbere umurimo mu rwego rwo guhangana n’ingaruka za COVID-19
Kuri uyu wa Kane, tariki ya 28 Gicurasi 2020, Madamu RWANYINDO KAYIRANGWA Fanfan, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo yayoboye Inama Nyunguranabitekerezo ku Iyubahirizwa ry’Amategeko Agenga Umurimo mu Rwanda ku rwego rw’ Umujyi wa Kigali. Ni inama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga.
Iyi nama yagombaga kuba ku wa 27/03/2020 ariko iza gusubikwa kubera ko inama zihuza abantu benshi ari kimwe mu bikorwa byabaye bihagaze mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya koronavirusi (COVID-19).
Atangiza iyi nama, Minisitiri RWANYINDO, yashimiye abitabiriye inama abibutsa ko Inama nk’iyi itanga umwanya wo kuganira ku bijyanye n’umurimo muri ibi bihe turimo byo guhangana na koronavirusi (COVID-19) no kurebera hamwe ibijyanye no kubahiriza amategeko agenga umurimo.
Minisitiri RWANYINDO yakomeje ashimira abakoresha bafashije abakozi mu gihe cya gahunda ya Guma Mu Rugo (lockdown) aho yagize ati: “Mboneyeho gushimira Abakoresha bakoze ibishoboka, Abakozi bakaguma mu mirimo ndetse bakabaha ubufasha mu gihe cya lockdown, binyuze mu biganiro byubaka Abakoresha bagiye bagirana n’Abakozi (Social Dialogue), nkaba mbasaba ko uwo muco mwiza w’ibiganiro hagati y’abakoresha n’abakozi wakomeza.”
Muri iyo nama hasobanuwe Itegeko rigenga Umurimo mu Rwanda n’ibiteganywa mu mateka anyuranye arishyira mu bikorwa, Abakoresha basabwa gukomeza kubahiriza amategeko agenga umurimo mu rwego rwo kurushaho guteza imbere umurimo ndetse n’umusaruro.
Mu byagarutsweho muri iyi nama harimo kurushaho guteza imbere umuco w’ibiganiro hagati y’abakozi n’abakoresha mu gushakira hamwe ibisubizo by’ibibazo birebana n’ikorwa ry’umurimo; gushyiraho ingamba zihariye zirebana n’ubuzima n’umutekano ku kazi harimo n’izijyanye no kwirinda icyorezo cya koronavirusi (Covid-19); kongera ubugenzuzi bw’umurimo; guteza imbere umuco wo kuzigama; guhembera kuri banki n'ibindi bigo by'imari; guha abakozi amasezerano y'akazi yanditse; guteganyiriza abakozi muri RSSB; kurushaho gukora cyane no gukoresha igihe neza; gukoresha ikoranabuhanga no kongerera ubushobozi sendika z’abakozi.
Asoza iyi nama, Minisitiri Rwanyindo yasabye abakoresha kurushaho gusobanukirwa n’amategeko agenga umurimo mu Rwanda mu rwego rwo kwirinda amakosa agenda agaragara hamwe na hamwe. Yijeje kandi abitabiriye inama ko Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo izakomeza kubafasha kumenya no gusobanukirwa Itegeko ry’Umurimo mu Rwanda binyuze mu biganiro, inama n’imbuga nkoranyambaga, abasaba kwegera buri gihe serivisi za Minisiteri n’ubugenzuzi bw’umurimo mu rwego rwo guhabwa inama zikenewe.
Topics
The Ministry of Public Service and Labour, the Rwanda TVET Board, in collaboration with STECOMA, awarded certificates of competence to 2,500 workers…
The Ministry of Public Service and Labour and Rwanda National Police, recently undertook a thorough inspection of private security companies in…
On Wednesday, Rwanda TVET Board in partnership with Rwanda Extractive Industry Workers Union, Rwanda Mines, Petroleum and Gas Board, Rwanda Mining…
Le 21 Novembre 2023, la Ministre de la Fonction Publique et du Travail, honorable Jeannette Bayisenge a accueilli une délégation du Bénin, dirigée par…
A delegation of Members of the National Assembly Service Commission of Nigeria, currently in Rwanda, today Wednesday 8th Nov 2023 visited the Ministry…
A delegation of Members of Parliament (MPs) from Uganda, currently in Rwanda, today Tuesday 31st October 2023 visited the Ministry of Public Service…
On Wednesday, October 4th, 2023, a delegation composed of the Head of Cooperation at the Embassy of the Kingdom of Belgium in Kigali, Mr. Jean-Michel…
On Tuesday 26th September 2023, Ms Jennet Kem the Representative of UN WOMEN in Rwanda paid a courtesy call on the Minister of Public Service and…