Minisitiri Rwanyindo arashishikariza abanyarwanda kugira umuco wo kwizigama no kunoza umurimo hagamijwe kongera umusaruro
Kuri uyu wa Kane, tariki ya 27 Gashyantare 2020, m Karere ka Kayonza, habereye Inama Nyunguranabitekerezo ku iyubahirizwa ry’amategeko agenga umurimo mu Rwanda ifite insanganyamatsiko igira iti “Twubahirize amategeko agenga umurimo, Duteze imbere umurimo unoze, Twongere umusaruro”. Inama yayobowe na Nyakubahwa RWANYINDO KAYIRANGWA Fanfan, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo.
Inama yitabiriwe kandi na Madamu Dr. Jeanne NYIRAHABIMANA, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba, Abayobozi b’Uturere ndetse n’Abayobozi b’Uturere Bungirije bagize Uturere tw’Intara y’Iburasirazuba, Uhagarariye RSSB, abahagarariye PSF, CESTRAR, COTRAF na COSYLI, Abafatanyabikorwa n’abakoresha mu Ntara y’Iburasirazuba.
Atangiza iyi nama ku mugaragaro, Nyakubahwa RWANYINDO KAYIRANGWA Fanfan, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yashimiye abitabiriye inama abibutsa ko iyi nama nyunguranabitekerezo ari urubuga rwiza ruhuza ibyiciro bitandukanye birimo Abakoresha, abakozi, Inzego za Leta, iz'abikorera kugira ngo habeho imyumvire imwe ku bijyanye no kunoza umurimo. Aho yagize ati: "Iyi nama igamije kugira ngo twese tugire imyumvire isa mu kunoza umurimo uzatuma Igihugu cyacu gikomeza gutera imbere. Twese tugomba gufatanya kugira ngo bigerweho"
Minisitiri Rwanyindo kandi yavuze ko mu rwego rwo kongera uruhare rw’abakozi mu kugira uruhare mu guteza imbere umuco w’ubwishingizi, hashyizweho Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryo kuwa 13/02/2020 ryerekeye inkunga z’ubwisungane mu kwivuza aho umukozi azajya atanga inkunga ingana na zero n’ibice bitanu ku ijana (0.5%) by’umushahara atahana (Net Salary). Iyo nkunga izajya ikatwa n’umukoresha ku mushahara w’umukozi, ishyirwe kuri konti ya RSSB iri muri Banki Nkuru y’u Rwanda kandi umukoresha ayikorere n’imenyekanisha (Déclaration).
Mu ijambo ry’ikaze, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y’Iburasirazuba, Madamu Dr. Jeanne NYIRAHABIMANA, yashimiye Minisiteri yashyizeho iyi nama nyunguranabitekerezo kuko ari urubuga rwiza; kugira ngo abantu bongere bibukiranye Politiki y’umurimo n’itegeko rigenga umurimo mu Rwanda bityo barusheho kunoza umurimo.
Yagize ati: Kunoza umurimo ni ryo pfundo ry’iterambere ry'Igihugu; Inzego za Leta n’iz’abikorera bose babishyizemo imbaraga hagendewe ku cyerekezo cy’Igihugu, nta kabuza umurimo warushaho kunozwa. Iyi nama iradufasha, bityo ahakiri intege nke dufate ingamba zo kuhakosora.
Nk’uko byagaragajwe n’Ubugenzuzi bw’Umurimo, n’ubwo hari byinshi bimaze gukorwa mu rwego rwo kubahiriza amategeko agenga umurimo mu Rwanda, hari ahakomeje kugaragara ibibazo bikurikira: abakozi bakora nta masezerano y’akazi bafite; abakozi bagihemberwa mu ntoki; abakozi badateganyirizwa; impanuka n’indwara bikomoka ku kazi; ikibazo cyo gukoresha abana imirimo mibi; abakoresha basezerera abakozi mu buryo bunyuranyije n’amategeko bigatera impaka z’umurimo n’ibindi.
Mu rwego rwo kunoza umurimo no kurinda abana imirimo kuva ku rwego rw’Umudugudu kugeza ku rwego rw’Akarere hashyizweho Komite zishinzwe gukumira no kurwanya imirimo ibujijwe ku bana.
Inama yasojwe abayitabiriye bafashe imyanzuro inyuranye bazashyira mu bikorwa mu rwego rwo gukomeza gushyira imbaraga mu kubahiriza amategeko agenga umurimo no gukemura imbogamizi zose zagaragajwe haruguru.
Inama nk’iyi ku rwego rw’Intara n’Umujyi wa Kigali itegurwa mu buryo buhoraho ikaba yaraherukaga kuba mu mwaka wa 2018 mu Ntara y’Iburasirazuba.
Topics
The Ministry of Public Service and Labour, the Rwanda TVET Board, in collaboration with STECOMA, awarded certificates of competence to 2,500 workers…
The Ministry of Public Service and Labour and Rwanda National Police, recently undertook a thorough inspection of private security companies in…
On Wednesday, Rwanda TVET Board in partnership with Rwanda Extractive Industry Workers Union, Rwanda Mines, Petroleum and Gas Board, Rwanda Mining…
Le 21 Novembre 2023, la Ministre de la Fonction Publique et du Travail, honorable Jeannette Bayisenge a accueilli une délégation du Bénin, dirigée par…
A delegation of Members of the National Assembly Service Commission of Nigeria, currently in Rwanda, today Wednesday 8th Nov 2023 visited the Ministry…
A delegation of Members of Parliament (MPs) from Uganda, currently in Rwanda, today Tuesday 31st October 2023 visited the Ministry of Public Service…
On Wednesday, October 4th, 2023, a delegation composed of the Head of Cooperation at the Embassy of the Kingdom of Belgium in Kigali, Mr. Jean-Michel…
On Tuesday 26th September 2023, Ms Jennet Kem the Representative of UN WOMEN in Rwanda paid a courtesy call on the Minister of Public Service and…