Minisitiri Rwanyindo arashishikariza urubyiruko kwishyira hamwe no kwizigamira muri gahunda ya Ejo Heza.

Kuri uyu wa 15 Ugushyingo 2019, muri Hoteli Serena habereye Inama yahuje abafatanyabikorwa banyuranye n’Urubyiruko rwaturutse hirya no hino mu Gihugu rwahawe amahugurwa binyuze mu Mushinga  Haguruka Dukore Akazi Kanoze uterwa inkunga na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ibinyujije mu Kigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (USAID).

Iyi nama yari igamije gushimangira no kwishimira ibyo urubyiruko rwarangije amasomo rwagezeho; guha urubuga Urubyiruko mu gusangiza abandi ibyo rwagezehono kugaragariza abafatanyabikorwa uburyo uyu mushinga ukoresha mu kubaka ubushobozi no guteza imbere umurimo mu rubyiruko.

Umushinga Huguka Dukore Akazi Kanoze Mushinga uzamara imyaka itanu ushyirwa mu bikorwa n’Ikigo giteza imbere uburezi (Education Development Center), ukaba ufite mu ntego zawo guhugura urubyiruko ibihumbi mirongo ine (40,000) rugahabwa  ubumenyi bukenewe mu kwihangira imirimo. Uyu Mushinga umaze kugeza ibikorwa byawo mu Turere 25 mu Gihugu.

Nyakubahwa Peter H. Vroom, Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, yashimiye Leta y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bafatanya kugira ngo umushinga utere imbere. Yashimye kandi urubyiruko rwahuguwe ku ntambwe rwateye rwishyira hamwe. Yagize ati: “Benshi muri uru rubyiruko batubwiye ibyo bize muri uyu mushinga, harimo: Gukorera mu matsinda, Ubuyobozi bunoze, Kwihangira Imirimo no Kugena Intego, ibyo bagezeho bitwereka ko iyo twiyunze tugafatanya tugera kuri byinshi, niyo mpamvu ari ingenzi kwishimira ibikorwa by’Abayobozib’uru rubyiruko n’ibyo urubyiruko rwagezeho”.

Nyakubahwa Rwanyindo Kayirangwa Fanfan, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo wari Umushyitsi Mukuru muri iyi nama, mu ijambo risoza yashimiye Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku nkunga yateye Umushinga Huguka Dukore Akazi Kanoze ibinyujije mu Kigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (USAID).

Nyakubahwa Rwanyindo yashimiye urubyiruko rwakurikiranye neza amahugurwa rwahawe, arusaba gukomeza kuba icyitegererezo, gushyira mu bikorwa ibyo bize, bakagana ibigo by’imari, bakiteza imbere kandi bakanateza imbere Igihugu . Yakomeje asaba urubyiruko kwizigamira arwibutsako kwizigamira bidasaba kuba ufite amafaranga menshi.

Yagize ati: “Ndabashishikariza kugira umuco wo kwizigamira, kandi mu byo nagiye numva hano mu buhamya butandukanye numviseko mubikora ndetse ndibaza ko n’abantu babaye aba mbere nabo bari muri gahunda yo kwizigamira, rero mukomereze aho, amafaranga mukura mu byo mukora, ntimuyasesagure. Mwishyire hamwe mwizigamire mugane gahunda zinyuranye zo kwizigamira nka “Ejo Heza” n’izindi nk’uko musanzwe mubikora. Igihe cyose hari icyo mwinjije, mwiyemeze kugira icyo mwizigamira. Kwizigamira ntibisaba ubushobozi buhambaye, ahubwo bishingira ku ntego umuntu aba afite agendeye ku bushobozi bwe.”

Urubyiruko rwarangije amasomo, rurashishikariza urundi rubyiruko gukura amaboko mu mufuka, rugakoresha amahirwe ruhabwa na Leta n’Abafatanyabikorwa, rukihangira imirimo, rukiteza imbere kandi  rugateza imbere Igihugu muri rusange.

Muri iyi nama kandi hahembwe Amatsinda yesheje Imihigo kurusha andi ku rwego rw’Akarere no ku rwego rw’Igihugu. Mu bihembo byatanzwe harimo imashini zitunganya imisatsi, izo mu gikoni, amafaranga n’ibindi bitandukanye.

 

 

Topics


At least 2,500 workers in construction awarded certificates through Recognition Prior Learning program

The Ministry of Public Service and Labour, the Rwanda TVET Board, in collaboration with STECOMA, awarded certificates of competence to 2,500 workers…

Read more →

OWNERS AND MANAGERS WERE CHALLENGED TO ENHANCE DECENT WORK IN PRIVATE SECURITY COMPANIES

The Ministry of Public Service and Labour and Rwanda National Police, recently undertook a thorough inspection of private security companies in…

Read more →

Hon BAYISENGE conducted field visit in Rulindo-Musanze and Rubavu to assess employment and decent work

On the 18th and 19th of January 2024, the Minister of Public Service and Labour Hon Jeannette Bayisenge undertook a field visit to Rulindo, Musanze,…
Read more →

2000 miners workers awarded certificates through Recognition of Prior Learning (RPL) program

On Wednesday, Rwanda TVET Board in partnership with Rwanda Extractive Industry Workers Union, Rwanda Mines, Petroleum and Gas Board, Rwanda Mining…

Read more →

LA DÉLÉGATION DU MINISTÈRE DU TRAVAIL ET DE LA FONCTION PUBLIQUE DU BÉNIN EN VISITE À MIFOTRA

Le 21 Novembre 2023, la Ministre de la Fonction Publique et du Travail, honorable Jeannette Bayisenge a accueilli une délégation du Bénin, dirigée par…

Read more →

MEMBERS OF THE PARLIAMENT FROM NIGERIA VISITED MIFOTRA TO SHARE THE EXPERIENCE IN PUBLIC SERVICE MANAGEMENT

A delegation of Members of the National Assembly Service Commission of Nigeria, currently in Rwanda, today Wednesday 8th Nov 2023 visited the Ministry…

Read more →

MEMBERS OF THE UGANDAN PARLIAMENT VISITED MIFOTRA TO SHARE THE EXPERIENCE IN PUBLIC SERVICE MANAGEMENT

A delegation of Members of Parliament (MPs) from Uganda, currently in Rwanda, today Tuesday 31st October 2023 visited the Ministry of Public Service…

Read more →

The Head of Cooperation from the Belgium Embassy and Resident Representative of Enabel paid a courtesy call on Hon. Minister Jeannette Bayisenge

On Wednesday, October 4th, 2023, a delegation composed of the Head of Cooperation at the Embassy of the Kingdom of Belgium in Kigali, Mr. Jean-Michel…

Read more →

Ms Jennet Kem the Representative of UN WOMEN in Rwanda paid a courtesy call on Hon Minister Jeannette Bayisenge

On Tuesday 26th September 2023, Ms Jennet Kem the Representative of UN WOMEN in Rwanda paid a courtesy call on the Minister of Public Service and…

Read more →
-->