Minisitiri RWANYINDO KAYIRANGWA Fanfan yitabiriye Gahunda y’Umujyanama mu Baturage mu Karere ka Ngoma

Kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 16/02/2019, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Nyakubahwa KAYIRANGWA RWANYINDO Fanfan yifatanyije n’Abajyanama b’Akarere ka Ngoma mu gikorwa cy’umuganda cyakozwe muri Gahunda yitwa “Umujyanama mu Baturage”. Uyu muganda udasanzwe  wabereye mu Murenge wa Mugesera, Akagari ka Ntaga, Umudugudu w’Akinteko wibanda ku gikorwa cyo gufasha abaturage gusarura ibigori.  Uyu muganda witabiriwe kandi n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Bwana MUSABYIMANA Jean Claude, Abayobozi b’Ingabo na Polisi mu Karere ka Ngoma ndetse n’Abafatanyabikorwa banyuranye b’Akarere ka Ngoma.

Mu ijambo rye, Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Ngoma, Bwana BANAMWANA Bernard, agaruka kuri  Gahunda y’Umujyanama mu Baturage,  yashimangiye ko ari gahunda biyemeje, mu rwego rwo kubana n’ababatoye.

Mu ijambo rye, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Bwana MUSABYIMANA Jean Claude, yashimiye abahinzi igikorwa cyiza cyo gufata neza umusaruro, abizeza ubufasha bushoboka burimo kububakira  ubwanikiro bwiza bugezweho ndetse akangurira  urubyiruko kujya mu buhinzi.

Umushyitsi Mukuru, Nyakubahwa Minisitiri KAYIRANGWA RWANYINDO Fanfan, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo usanzwe ari imboni y’Akarere ka Ngoma muri Guverinoma, yashimiye Abajyanama kuri Gahunda nziza y’Umujyanama mu Baturage bateguye abasaba gukomeza kuyishyiramo ingufu. Yibukije ko iyo inshingano z’Abajyanama zishyizwe mu bikorwa neza, iterambere ryihuse rishoboka kandi n’imibereho myiza y’Abaturage ikarushaho gutera imbere, kandi asaba abaturage ba Ngoma gukoresha neza umusaruro mwiza bageraho, bakarya indyo yuzuye, bikabafasha no kurwanya igwingira mu bana.

Abitabiriye umuganda banasuye umurima w’inanasi wa Mugesera ungana na hegitari 1200, baganira n’abahinzi b’inanasi. Abahinzi b’inanasi babagejejeho icyifuzo cyo kugira isoko rinini no gufashwa mu bijyanye no kuhira, bemererwa  ubufasha bwatuma umusaruro wabo urushaho kuba mwiza, kongererwa agaciro no kuwubonera  n’isoko rihoraho.

Topics


At least 2,500 workers in construction awarded certificates through Recognition Prior Learning program

The Ministry of Public Service and Labour, the Rwanda TVET Board, in collaboration with STECOMA, awarded certificates of competence to 2,500 workers…

Read more →

OWNERS AND MANAGERS WERE CHALLENGED TO ENHANCE DECENT WORK IN PRIVATE SECURITY COMPANIES

The Ministry of Public Service and Labour and Rwanda National Police, recently undertook a thorough inspection of private security companies in…

Read more →

Hon BAYISENGE conducted field visit in Rulindo-Musanze and Rubavu to assess employment and decent work

On the 18th and 19th of January 2024, the Minister of Public Service and Labour Hon Jeannette Bayisenge undertook a field visit to Rulindo, Musanze,…
Read more →

2000 miners workers awarded certificates through Recognition of Prior Learning (RPL) program

On Wednesday, Rwanda TVET Board in partnership with Rwanda Extractive Industry Workers Union, Rwanda Mines, Petroleum and Gas Board, Rwanda Mining…

Read more →

LA DÉLÉGATION DU MINISTÈRE DU TRAVAIL ET DE LA FONCTION PUBLIQUE DU BÉNIN EN VISITE À MIFOTRA

Le 21 Novembre 2023, la Ministre de la Fonction Publique et du Travail, honorable Jeannette Bayisenge a accueilli une délégation du Bénin, dirigée par…

Read more →

MEMBERS OF THE PARLIAMENT FROM NIGERIA VISITED MIFOTRA TO SHARE THE EXPERIENCE IN PUBLIC SERVICE MANAGEMENT

A delegation of Members of the National Assembly Service Commission of Nigeria, currently in Rwanda, today Wednesday 8th Nov 2023 visited the Ministry…

Read more →

MEMBERS OF THE UGANDAN PARLIAMENT VISITED MIFOTRA TO SHARE THE EXPERIENCE IN PUBLIC SERVICE MANAGEMENT

A delegation of Members of Parliament (MPs) from Uganda, currently in Rwanda, today Tuesday 31st October 2023 visited the Ministry of Public Service…

Read more →

The Head of Cooperation from the Belgium Embassy and Resident Representative of Enabel paid a courtesy call on Hon. Minister Jeannette Bayisenge

On Wednesday, October 4th, 2023, a delegation composed of the Head of Cooperation at the Embassy of the Kingdom of Belgium in Kigali, Mr. Jean-Michel…

Read more →

Ms Jennet Kem the Representative of UN WOMEN in Rwanda paid a courtesy call on Hon Minister Jeannette Bayisenge

On Tuesday 26th September 2023, Ms Jennet Kem the Representative of UN WOMEN in Rwanda paid a courtesy call on the Minister of Public Service and…

Read more →
-->