Minisitiri Rwanyindo yasabye Abagenzuzi b’Umurimo gutanga serivisi inoze ku baturage babagana
Ku wa Gatanu, tariki ya 22 Mata 2022, Minisitiri RWANYINDO KAYIRANGWA Fanfan yasoje amahugurwa y’Abagenzuzi b’Umurimo bashya ndetse n’abasanzwe mu kazi. Ni amahugurwa yari amaze iminsi ine yatangiye tariki ya 19 Mata 2022, yaberaga kuri Nobleza Hotel.
Nk’uko biteganywa n’Itegeko n° 017/2020 ryo ku wa 07/10/2020 rishyiraho sitati rusange igenga abakozi ba Leta, umukozi wa Leta ugitangira akazi ahabwa amahugurwa agamije kumutoza indangagaciro, imyitwarire iranga umukozi wa Leta, kumumenyesha icyerekezo cy’Igihugu n’inshingano ze mu kazi.
Minisitiri Rwanyindo yasabye Abagenzuzi b’Umurimo kurangwa n’indangagaciro n’imyitwarire mbonezamurimo iranga umukozi wa Leta, bagatanga serivisi nziza ku baturage babagana.
Aya mahugurwa yasojwe n’umukino wa gicuti w’umupira w’amagaru wahuje Abayobozi n’Abakozi ba Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA) mu rwego rwo gusabana bakira Abagenzuzi b’Umurimo bashya no kwimakaza umuco wo gukora siporo ya buri wa Gatanu.
Topics
The Ministry of Public Service and Labour, the Rwanda TVET Board, in collaboration with STECOMA, awarded certificates of competence to 2,500 workers…
The Ministry of Public Service and Labour and Rwanda National Police, recently undertook a thorough inspection of private security companies in…
On Wednesday, Rwanda TVET Board in partnership with Rwanda Extractive Industry Workers Union, Rwanda Mines, Petroleum and Gas Board, Rwanda Mining…
Le 21 Novembre 2023, la Ministre de la Fonction Publique et du Travail, honorable Jeannette Bayisenge a accueilli une délégation du Bénin, dirigée par…
A delegation of Members of the National Assembly Service Commission of Nigeria, currently in Rwanda, today Wednesday 8th Nov 2023 visited the Ministry…
A delegation of Members of Parliament (MPs) from Uganda, currently in Rwanda, today Tuesday 31st October 2023 visited the Ministry of Public Service…
On Wednesday, October 4th, 2023, a delegation composed of the Head of Cooperation at the Embassy of the Kingdom of Belgium in Kigali, Mr. Jean-Michel…
On Tuesday 26th September 2023, Ms Jennet Kem the Representative of UN WOMEN in Rwanda paid a courtesy call on the Minister of Public Service and…