Minisitiri Rwanyindo yasabye Abakoresha bo mu Mujyi wa Kigali gusenyera umugozi umwe hagamijwe umurimo unoze kandi utanga umusaruro

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 29 Werurwe 2022, Nyakubahwa RWANYINDO KAYIRANGWA Fanfan, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo yayoboye Inama Nyunguranabitekerezo ku kunoza Umurimo mu bigo by’Abikorera ku rwego rw’ Umujyi wa Kigali. Ni inama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga (WebEx Meeting).

Inama yitabiriwe na Madamu Martine URUJENI, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije ushinzwe Ubukungu n’Imibereho y’Abaturage, Bwana Jordi Michel MUSONI, Umunyamabanga Mukuru wungirije w’Urugaga rw’Amasendika y’Abakozi mu Rwanda (CESTRAR), Eric NZABANDORA, Umuyobozi w’Impuzamasendika COTRAF, Uhagarariye Urugaga rw’Abikorera (PSF), Abayobozi Nshingwabikorwa b’Uturere tugize Umujyi wa Kigali, Uhagarariye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Uhagarariye Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB), Abakoresha, Abahagarariye Abakozi n’abandi Bafatanyabikorwa batandukanye.

Atangiza iyi nama ku mugaragaro, Minisitiri Rwanyindo yashimiye abitabiriye inama, abibutsa  impamvu nyamukuru y’inama, aho yagize ati:  “ndabashimira mwese ko mwigomwe umwanya wanyu mukitabira iyi nama imaze kutubera urubuga rwo kungurana ibitekerezo byatuma turushaho kugera ku ntego duhuriyeho.”

Muri iyi nama, ibiganiro byibanze kuri izi ngingo zikurikira: kurwanya imirimo mibi ikoreshwa abana, gukomeza guteza imbere umurimo unoze kandi utanga umusaruro, kwita ku buzima n’umutekano ku kazi, kongerera ubushobozi abakozi binyuze mu mahugurwa no kongerera amahirwe abarangije kwiga n’abiga ibijyanye n’imyuga n’ubumenyingiro kugira ngo bimenyereze umwuga/umurimo.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije ushinzwe Ubukungu n’Imibereho y’Abaturage, Martine URUJENI yijeje uruhare rw’Umujyi wa Kigali mu guteza imbere umurimo unoze kandi utanga umusaruro no kurwanya imirimo mibi ikoreshwa abana. Yagize ati:  “Umujyi wa Kigali watangije ibikorwa byo guhanga imirimo ku bufatanye bw’Umujyi wa Kigali n’abikorera ku giti cyabo. Turabizeza ubufatanye busesuye haba mu nzego za Leta n’Abikorera, tuzakomeza gufatanya kugira ngo twese umuhigo wo guhanga imirimo 1,500,000 bitarenze 2024 nk’uko biteganywa na Gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi (NST1).

Asoza iyi nama, Minisitiri RWANYINDO yasabye abakoresha gusenyera umugozi umwe mu rwego rwo guteza imbere umurimo, yagize ati: “Ibiganiro hagati y’abakozi n’abakoresha ndetse na Guverinoma bizadufasha kwesa imihigo. Twese tugomba gusenyera umugozi umwe kugira ngo duteze imbere umurimo mu Rwanda, duteze imbere abakozi ndetse n’abakoresha. Mu gihe uburenganzira bw’abakozi bwubahirijwe, bituma twese dutera imbere.”

Buri mwaka w’ingengo y’imari, Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, ku bufatanye n’Abafatanyabikorwa batandukanye, itegura inama nyunguranabitekerezo ku rwego rwa buri Ntara n’Umujyi wa Kigali, mu rwego rwo kurushaho gufatira hamwe ingamba zo guteza imbere umurimo unoze kandi utanga umusaruro. Ku rwego rw’Umujyi wa Kigali, iyi nama yaherukaga kuba mu Ukuboza 2020.

Topics


At least 2,500 workers in construction awarded certificates through Recognition Prior Learning program

The Ministry of Public Service and Labour, the Rwanda TVET Board, in collaboration with STECOMA, awarded certificates of competence to 2,500 workers…

Read more →

OWNERS AND MANAGERS WERE CHALLENGED TO ENHANCE DECENT WORK IN PRIVATE SECURITY COMPANIES

The Ministry of Public Service and Labour and Rwanda National Police, recently undertook a thorough inspection of private security companies in…

Read more →

Hon BAYISENGE conducted field visit in Rulindo-Musanze and Rubavu to assess employment and decent work

On the 18th and 19th of January 2024, the Minister of Public Service and Labour Hon Jeannette Bayisenge undertook a field visit to Rulindo, Musanze,…
Read more →

2000 miners workers awarded certificates through Recognition of Prior Learning (RPL) program

On Wednesday, Rwanda TVET Board in partnership with Rwanda Extractive Industry Workers Union, Rwanda Mines, Petroleum and Gas Board, Rwanda Mining…

Read more →

LA DÉLÉGATION DU MINISTÈRE DU TRAVAIL ET DE LA FONCTION PUBLIQUE DU BÉNIN EN VISITE À MIFOTRA

Le 21 Novembre 2023, la Ministre de la Fonction Publique et du Travail, honorable Jeannette Bayisenge a accueilli une délégation du Bénin, dirigée par…

Read more →

MEMBERS OF THE PARLIAMENT FROM NIGERIA VISITED MIFOTRA TO SHARE THE EXPERIENCE IN PUBLIC SERVICE MANAGEMENT

A delegation of Members of the National Assembly Service Commission of Nigeria, currently in Rwanda, today Wednesday 8th Nov 2023 visited the Ministry…

Read more →

MEMBERS OF THE UGANDAN PARLIAMENT VISITED MIFOTRA TO SHARE THE EXPERIENCE IN PUBLIC SERVICE MANAGEMENT

A delegation of Members of Parliament (MPs) from Uganda, currently in Rwanda, today Tuesday 31st October 2023 visited the Ministry of Public Service…

Read more →

The Head of Cooperation from the Belgium Embassy and Resident Representative of Enabel paid a courtesy call on Hon. Minister Jeannette Bayisenge

On Wednesday, October 4th, 2023, a delegation composed of the Head of Cooperation at the Embassy of the Kingdom of Belgium in Kigali, Mr. Jean-Michel…

Read more →

Ms Jennet Kem the Representative of UN WOMEN in Rwanda paid a courtesy call on Hon Minister Jeannette Bayisenge

On Tuesday 26th September 2023, Ms Jennet Kem the Representative of UN WOMEN in Rwanda paid a courtesy call on the Minister of Public Service and…

Read more →
-->