Minisitiri Rwanyindo yasabye Abakoresha bo mu Ntara y’Amajyaruguru gukomeza guteza imbere umurimo unoze no kurandura imirimo mibi ikoreshwa abana.
Kuri uyu wa Kane, tariki ya 03 Werurwe 2022, Nyakubahwa RWANYINDO KAYIRANGWA Fanfan, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo yayoboye Inama Nyunguranabitekerezo ku kunoza Umurimo mu bigo by’Abikorera ku rwego rw’ Intara y’Amajyaruguru. Ni inama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga (WebEx Meeting).
Inama yitabiriwe na Madamu Dancille NYIRARUGERO, Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Bwana Africain BIRABONEYE, Umunyamabanga Mukuru w’Urugaga rw’Amasendika y’Abakozi mu Rwanda (CESTRAR), Bwana KANAMUGIRE Callixte, Uhagarariye Urugaga rw’Abikorera (PSF), Abayobozi b’Uturere tugize Intara y’Amajyaruguru, Uhagarariye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Uhagarariye Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB), Uhagarariye Impuzamasendika COTRAF, n’abandi Bafatanyabikorwa batandukanye.
Atangiza iyi nama ku mugaragaro, Minisitiri Rwanyindo yashimiye abitabiriye inama, abibutsa impamvu nyamukuru y’inama, aho yagize ati: “Ndagira ngo nibutse ko intego y’iyi nama ngarukamwaka ari uguhora dusuzuma aho tugeze dushyira mu bikorwa intego Igihugu cyacu cyihaye yo guhanga nibura imirimo ibihumbi Magana abiri na cumi na bine (214,000) buri mwaka, inoze kandi itanga umusaruro.”.
Yibukije kandi ko inama ifite intego yo kubibutsa bimwe mu bipimo bigaragaza umurimo unoze kandi utanga umusaruro. Yagize ati: “Ku bijyanye n’umurimo unoze kandi utanga umusaruro, hari ibipimo bidufasha kwisuzuma. Bimwe muri byo ni ibi bikurikira nk’uko duhora tubyibukiranya: kudakoresha abana imirimo ibujijwe; guha abakozi amasezerano y’akazi yanditse; guhembera abakozi kuri banki n’ibindi bigo by’imari; guteganyiriza abakozi muri RSSB; guha abakozi aho bakorera hubahirizwa ubuzima n’umutekano ku kazi.”
Umunyamabanga Mukuru w’Urugaga rw’Amasendika y’Abakozi mu Rwanda (CESTRAR), Bwana Africain BIRABONEYE, yagaragaje bimwe mu byakozwe mu rwego rwo guteza imbere umuco w’ibiganiro. Yagize ati: “Twateguye imfashanyigisho izifashishwa mu bukangurambaga ku bijyanye n’ibiganiro hagati y’abakozi n’abakoresha (social dialogue and collective bargaining) kugira ngo bagire ubumenyi. Umwaka ushize twasoje icyiciro cy’abazahugura abandi bakozi mu bigo bitandukanye. Twatangiye guhugura abakozi bahagarariye abandi nabo bakazadufasha guhugura abandi bakorana, nyuma tuzashyiraho Amatsinda (negotiation commitees) muri buri kigo mu rwego rwo guteza imbere imishyikirano hagati y’abakozi n’abakoresha, no gukora amasezerano rusange (Collective Bargaining Agreements) duhereye mu bice bitandukanye by’umurimo”.
Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Madamu Dancille NYIRARUGERO, yashimye MIFOTRA yateguye iyi nama, anemeza ko Intara ayoboye igiye gukora ibishoboka byose hagamijwe gutanga serivisi nziza no kurandura imirimo mibi ikoreshwa abana. Yagize ati: “Ndasaba abayobozi muri iyi nama ko iki kibazo cy’imirimo mibi ikoreshwa abana buri wese akigira icye; twese tugakora ibishoboka byose abana bakajya mu ishuri. Mudufashe amategeko ashyirwe mu bikorwa n’ibihano bishyirwemo imbaraga; buri wese afate umwana wese nk’uwe. Nidufatanya twese, ibibazo bibangamiye umurimo mu Ntara y’Amajyaruguru bizakemuka.”
Asoza iyi nama, Minisitiri Rwanyindo yasabye abakoresha gushyira mu bikorwa imyanzuro (recommendations) yafashwe mu rwego rwo kwesa imihigo, yagize ati: “Ibiganiro hagati y’Abakozi n’Abakoresha ndetse na Guverinoma bizadufasha kwesa imihigo. Twese tugomba gufatanya kugira ngo tugere ku ntego twifuza zo kugira umurimo unoze kandi ubyara inyungu.”
Buri mwaka w’ingengo y’imari, Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, ku bufatanye n’Abafatanyabikorwa batandukanye itegura inama nyunguranabitekerezo ku rwego rwa buri Ntara n’Umujyi wa Kigali, mu rwego rwo kurushaho gufatira hamwe ingamba zo guteza imbere umurimo unoze kandi utanga umusaruro.
Topics
The Ministry of Public Service and Labour, the Rwanda TVET Board, in collaboration with STECOMA, awarded certificates of competence to 2,500 workers…
The Ministry of Public Service and Labour and Rwanda National Police, recently undertook a thorough inspection of private security companies in…
On Wednesday, Rwanda TVET Board in partnership with Rwanda Extractive Industry Workers Union, Rwanda Mines, Petroleum and Gas Board, Rwanda Mining…
Le 21 Novembre 2023, la Ministre de la Fonction Publique et du Travail, honorable Jeannette Bayisenge a accueilli une délégation du Bénin, dirigée par…
A delegation of Members of the National Assembly Service Commission of Nigeria, currently in Rwanda, today Wednesday 8th Nov 2023 visited the Ministry…
A delegation of Members of Parliament (MPs) from Uganda, currently in Rwanda, today Tuesday 31st October 2023 visited the Ministry of Public Service…
On Wednesday, October 4th, 2023, a delegation composed of the Head of Cooperation at the Embassy of the Kingdom of Belgium in Kigali, Mr. Jean-Michel…
On Tuesday 26th September 2023, Ms Jennet Kem the Representative of UN WOMEN in Rwanda paid a courtesy call on the Minister of Public Service and…