Minisitiri Rwanyindo yasabye Abakoresha bo mu Ntara y’Amajyaruguru ubufatanye no gushyira imbaraga mu guhanga imirimo kugira ngo hagerwe ku ntego Igihugu cyihaye
Kuri uyu wa Kane, tariki ya 09 Werurwe 2023, Nyakubahwa RWANYINDO KAYIRANGWA Fanfan, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yayoboye Inama Nyunguranabitekerezo ku kunoza Umurimo mu bigo by’Abikorera ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru. Iyi nama yabereye mu Karere ka Musanze kuri Centre Pastoral de Fatima.
Inama yitabiriwe na Bwana MUSHAYIJA Geofrey, Umunyamabaganga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru, Bwana BIRABONEYE Africain, Umunyamabanga Mukuru w’Urugaga rw’Amasendika y’Abakozi mu Rwanda (CESTRAR), Bwana KANAMUGIRE Callixte, Uhagarariye Urugaga rw’Abikorera (PSF), Abayobozi b’Uturere tugize Intara y’Amajyaruguru, Uhagarariye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Uhagarariye Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB), abikorera n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye.
Mu ijambo ry’ikaze, Bwana MUSHAYIJA Geofrey, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru, yashimiye Ministeri y’ Abakozi ba Leta n’Umurimo, abakoresha n’abandi bafatanyabikorwa uruhare ntagereranwa bagira mu guhanga imirimo no guteza imbere umurimo unoze.
Atangiza iyi nama ku mugaragaro, Minisitiri Rwanyindo yashimiye abitabiriye inama, abibutsa ko hasigaye igihe gito ngo gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi (NST1) igere ku musozo, yagize ati: “Twibukiranye ko intego twese duhuriyeho ikubiye muri iyi Gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi (7), ari uguhanga nibura imirimo miliyoni imwe n’ibihumbi magana atanu (1,500,000) inoze kandi itanga umusaruro”
Yagaragaje ko kandi kugeze ubu hamaze guhangwa imirimo igera ku bihumbi magana acyenda na mirongo ine na bibiri na magana atatu na makumyabiri n’itandatu (942,326). Hakaba habura ’imirimo ibihumbi magana atanu na mirongo itanu na birindwi na magana atandatu na mirongo irindwi n’ine (557,674) kugira ngo heswe uyu muhigo.
Yagize ati: “Biradusaba ingufu n’ubufatanye, kugira ngo iyi ntego duhuriyeho igerweho kandi dukomeza kuzirikana ko nta gihe dusigaranye.”
Ministiri yavuze ko kandi intego rusange yo guhanga imirimo kuri bose itagerwaho bitanyuze mu kwimakaza umurimo unoze kandi utanga umusaruro nk’uko hari ibipimo byashyizweho bibigaragaza, yagize ati: “Guha abakozi amasezerano y’akazi yanditse, guhembera abakozi kuri banki, guteganyiriza abakozi muri RSSB, kurinda abakozi impanuka n’indwara bikomoka ku kazi no kurandura imirimo ibujijwe umwana.”
Minisitiri yashishikarije abakozi n’abakoresha kuba abafatanyabikorwa no kwimakaza umuco wo gukorera ku mihigo n’ubufatanyabikorwa ku mpande zombi, binyuze mu mishyikirano rusange (collective bargaining), yagize ati: “Uyu muco wo gukorera ku mihigo n’ubufatanyabikorwa hagati y’abakozi n’abakoresha, byakorwa binyuze mu mishyikirano rusange hagati y’abakoresha n’inzego zihagararira abakozi”
Iyi nama yabaye umwanya mwiza kandi wo kuganira ku ngamba zo kurandura no gukumira imirimo mibi ikoreshwa abana mu Ntara y’Amajyaruguru. Minisitiri yagize iti “Nta yandi mahitamo dufite uretse kuyirandura kuko bifite uruhare rutaziguye mu igwingira ry’abana, kuko bigira ingaruka ku mikurire yabo, imyigire yabo, imitekerereze yabo ndetse n’ubuzima bwabo muri rusange”
Asoza iyi nama, Minisitiri Rwanyindo yavuze ko hakenewe gushyirwamo imbaraga nyinshi kugira ngo hakomeze gutezwa imbere umurimo unoze kandi utanga umusaruro, yagize ati “N’ubwo hakiri byinshi byo gukorwa, mu myaka ibiri ishize, imibare ya RSSB igaragaza ko abantu bizigamira biyongereye mu gihugu hose, ndetse no mu Ntara y’Amajyaruguru, si ibyo gusa kandi habayeho izamuka ry’imibare y’abakozi bahemberwa kuri banki”.
Buri mwaka w’ingengo y’imari, Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, ku bufatanye n’Abafatanyabikorwa batandukanye, itegura inama nyunguranabitekerezo ku rwego rwa buri Ntara n’Umujyi wa Kigali, mu rwego rwo kurushaho gufatira hamwe ingamba zo guteza imbere umurimo unoze kandi utanga umusaruro.
Topics
The Ministry of Public Service and Labour, the Rwanda TVET Board, in collaboration with STECOMA, awarded certificates of competence to 2,500 workers…
The Ministry of Public Service and Labour and Rwanda National Police, recently undertook a thorough inspection of private security companies in…
On Wednesday, Rwanda TVET Board in partnership with Rwanda Extractive Industry Workers Union, Rwanda Mines, Petroleum and Gas Board, Rwanda Mining…
Le 21 Novembre 2023, la Ministre de la Fonction Publique et du Travail, honorable Jeannette Bayisenge a accueilli une délégation du Bénin, dirigée par…
A delegation of Members of the National Assembly Service Commission of Nigeria, currently in Rwanda, today Wednesday 8th Nov 2023 visited the Ministry…
A delegation of Members of Parliament (MPs) from Uganda, currently in Rwanda, today Tuesday 31st October 2023 visited the Ministry of Public Service…
On Wednesday, October 4th, 2023, a delegation composed of the Head of Cooperation at the Embassy of the Kingdom of Belgium in Kigali, Mr. Jean-Michel…
On Tuesday 26th September 2023, Ms Jennet Kem the Representative of UN WOMEN in Rwanda paid a courtesy call on the Minister of Public Service and…