Minisitiri Rwanyindo yasabye Abakoresha kubahiriza amategeko agenga umurimo no kuwuteza imbere.
Kuri uyu wa Kane, tariki ya 12 Ukuboza 2019, mu Karere ka Huye, habereye Inama Nyunguranabitekerezo ku Iyubahirizwa ry’Amategeko Agenga Umurimo mu Rwanda ifite insanganyamatsiko igira iti “Twubahirize amategeko agenga umurimo, Duteze imbere umurimo unoze, Twongere umusaruro”. Inama yayobowe na Nyakubahwa RWANYINDO KAYIRANGWA Fanfan, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo.
Inama yitabiriwe kandi na Bwana JABO Paul, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Uturere tugize Intara y’Amajyepfo, Bwana MUBERA Martin, Umuyobozi wa CESTRAR, Uhagarariye RSSB, Uhagarariye PSF mu Ntara y’Amajyepfo, , Abayobozi ba PSF mu Turere tw’Intara y’Amajyepfo n’abakoresha mu Ntara y’Amjyepfo.
Atangiza iyi nama ku mugaragaro, Nyakubahwa RWANYINDO KAYIRANGWA Fanfan, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yashimiye abitabiriye inama abibutsa ko ari inama izafasha gusoza umwaka wa 2019 hari ishusho y’uko umurimo uhagaze mu Ntara, hagafatwa ingamba zo gushyira mu bikorwa mu mwaka utaha.
Bwana MUBERA Martin, Umuyobozi wa CESTRAR , yashimye ko abakoresha babanye neza n’abakozi babo anabibutsa gukomeza guteza imbere imishyikirano rusange kuko ituma ibiba bitagenda neza bibonerwa umuti. .
Nk’uko byagaragajwe n’Ubugenzuzi bw’Umurimo, n’ubwo hari byinshi bimaze gukorwa mu rwego rwo kubahiriza amategeko agenga umurimo mu Rwanda, hari ahakomeje kugaragara ibibazo bikurikira abakozi bakora nta masezerano y’akazi bafite; abakozi bagihemberwa mu ntoki; abakozi badateganyirizwa; impanuka n’indwara bikomoka ku kazi; ikibazo cyo gukoresha abana imirimo mibi; abakoresha basezerera abakozi mu buryo bunyuranyije n’amategeko bigatera impaka z’umurimo n’ibindi.
Ku bijyanye n’imirimo mibi ikoreshwa abana, Nyakubahwa Rwanyindo yashishikarije Uturere twose gukurikirana imikorere ya za komite zo gukumira no kurandura imirimo mibi ikoreshwa abana. Yagize ati: “Nk’uko mubizi, hashyizweho za Komite zo kurandura no gukumira imirimo mibi ikoreshwa abana. Ndashishikariza Uturere twose gukurikirana imikorere y’izo komite zikuzuza neza inshingano zazo guhera ku Ntara, ku Karere, mu Murenge, Akagali n’Umudugudu, kuko hari aho bigaragara ko zidakora neza”.
Ni nyuma y’Ubugenzuzi 34 bwakozwe mu Ntara y’Amajyepfo mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka w’ingengo y’imari; bwagaragaje ko abana magana abiri na mirongo inani n’umunani (288) bakuwe mu mirimo mibi, abenshi bakaba bari mu bikorwa by’ubwikorezi, ubucukuzi bw’amabuye na kariyeri no mu buhinzi.
Imyanzuro yafatiwe muri iyi nama ni iyi ikurikira:
1. Abakoresha biyemeje gushyira imbaraga mu kubahiriza itegeko ry’umurimo bakita cyane cyane kuri ibi bikurikira: guha abakozi amasezerano y’akazi, gutangira abakozi imisanzu y’ubwiteganyirize muri RSSB, Guhembera abakozi kuri banki no kubahiriza ibijyanye n’ubuzima n’umutekano ku kazi;
2. Ubuyobozi bw’Akarere bwiyemeje gukoresha komite zishinzwe gukumira no kurwanya imirimo mibi ikoreshwa abana guhera ku rwego rw’Akarere kugeza ku rwego rw’Umudugudu mu rwego rwo gukumira no kurandura imirimo mibi ikoreshwa abana;
3. Abakoresha biyemeje guteza imbere umuco w’ibiganiro mu bigo no gufasha intumwa z’abakozi n’abashinzwe ubuzima n’umutekano ku kazi kuzuza neza inshingano zabo, mu rwego rwo kugabanya impaka z’umurimo hagati y’abakozi n’abakoresha no kongera umusaruro mu bigo by’abikorera;
4. Abakoresha biyemeje gushyira mu bikorwa inama bagirwa n’ubugenzuzi bw’umurimo mu rwego rwo kubahiriza amategeko agenga umurimo mu bigo;
5. Abakoresha biyemeje guteza imbere imikoranire myiza n’abakozi bakoresha mu bigo bayobora mu rwego rwo kongera umusaruro;
6. Ubuyobozi bwite bwa Leta n’Abikorera biyemeje gushyira imbaraga mu guhanga imirimo ku rubyiruko no kubafasha kwimenyereza umurimo aho umurimo ukorerwa mu rwego rwo kubafasha kwiteza imbere;
7. Abakoresha biyemeje kongerera abakozi ubushobozi binyuze mu mahugurwa mu rwego rwo kongera umusaruro mu bigo;
8. RSSB yasabwe gukomeza gushyira imbaraga mu gukangurira abakoresha gutangira imisanzu y’ubwiteganyirize abakozi, cyane cyane abakozi bakora mu mirimo itanditse n’abakora mu gihe gito (casual workers).
9. Abakoresha biyemeje gukumira impanuka zikomoka mu kazi ahakorerwa akazi no mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro by’umwihariko.
10. Abakoresha biyemeje gukomeza kwitabira no gushishikariza abakozi gahunda ya Leta ya Ejo Heza.
Topics
The Ministry of Public Service and Labour, the Rwanda TVET Board, in collaboration with STECOMA, awarded certificates of competence to 2,500 workers…
The Ministry of Public Service and Labour and Rwanda National Police, recently undertook a thorough inspection of private security companies in…
On Wednesday, Rwanda TVET Board in partnership with Rwanda Extractive Industry Workers Union, Rwanda Mines, Petroleum and Gas Board, Rwanda Mining…
Le 21 Novembre 2023, la Ministre de la Fonction Publique et du Travail, honorable Jeannette Bayisenge a accueilli une délégation du Bénin, dirigée par…
A delegation of Members of the National Assembly Service Commission of Nigeria, currently in Rwanda, today Wednesday 8th Nov 2023 visited the Ministry…
A delegation of Members of Parliament (MPs) from Uganda, currently in Rwanda, today Tuesday 31st October 2023 visited the Ministry of Public Service…
On Wednesday, October 4th, 2023, a delegation composed of the Head of Cooperation at the Embassy of the Kingdom of Belgium in Kigali, Mr. Jean-Michel…
On Tuesday 26th September 2023, Ms Jennet Kem the Representative of UN WOMEN in Rwanda paid a courtesy call on the Minister of Public Service and…