Minisitiri Rwanyindo yasabye Abakoresha mu Ntara y’Iburengerazuba kurushaho gukora umurimo unoze kandi utanga umusaruro.

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 10 Kamena 2021, Nyakubahwa RWANYINDO KAYIRANGWA Fanfan, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo yayoboye Inama Nyunguranabitekerezo ku kunoza Umurimo mu bigo by’Abikorera ku rwego rw’ Intara y’Iburengerazuba. Ni inama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga (WebEx Meeting).

Inama yitabiriwe kandi na Bwana HABITEGEKO François, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Bwana MUSONI Jordi Michel, Umunyamabanga Mukuru Wungirije w’Urugaga rw’Amasendika y’Abakozi mu Rwanda (CESTRAR), Bwana TWAGIRAYEZU Pierre Célestin, Uhagarariye Urugaga rw’Abikorera (PSF) mu Ntara y’Iburengerazuba, Abayobozi b’Uturere tugize Intara y’Iburengerazuba, Abakoresha mu Ntara y’Iburengerazuba, Bwana Félicien GASIRABO, Ukuriye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) mu Ntara y’Iburengerazuba, Madamu Annet KOKUNDEKA, Uhagarariye Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB), n’abandi Bafatanyabikorwa batandukanye.

Atangiza iyi nama ku mugaragaro, Minisitiri Rwanyindo yashimiye abitabiriye inama, abibutsa  impamvu nyamukuru y’inama, aho yagize ati:  “Iyi nama ikwiriye kutubera urubuga rwo kwisuzuma tukareba aho tugeze dushyira mu bikorwa ibyo twari twiyemeje mu nama iheruka kuduhuza taliki 29/11/2019, nidusanga tutaragera ku ntego Igihugu cyacu cyihaye yo guhanga imirimo inoze kandi itanga umusaruro, nk’uko bikubiye muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi (NST1), biradusaba kongera gufatira hamwe ingamba zirushijeho zidufasha kubigeraho”.

Yibukije kandi ko inama ifite intego yo kurebera hamwe uruhare rw’umurimo mu kuzahura ubukungu bw’Igihugu. Yagize ati: “Iyi nama ifite intego yo kurebera hamwe uruhare rw’umurimo mu kuzahura ubukungu bw’Igihugu cyacu bwagizweho ingaruka na Covid-19, ari nako turushaho gushyira mu bikorwa ingamba za Leta yacu zo kwirinda iki cyorezo.”

Ikiganiro cyatanzwe na Bwana Patrick KANANGA, Umuyobozi ushinzwe Imiyoborere y’Umurimo muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, cyibanze ku nkingi enye (4) zigaragaza ibipimo by’umurimo unoze ku rwego mpuzamahanga no mu Gihugu cyacu ari zo: kugira amategeko agenga umurimo no kureba ishyirwa mu bikorwa ryayo; guhanga imirimo; imibereho y’abakozi n’abakoresha (social protection), ndetse no guteza imbere umuco ibiganiro hagati y’umukozi n’umukoresha kugira ngo umusaruro ugerweho (social dialogue).

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Bwana HABITEGEKO François, yashimiye MIFOTRA yateguye iyi inama, anasaba ko inama nk’izi zajya ziba no ku rwego rw’Akarere ku bufatanye n’Ubuyobozi bw’Uturere n’Abagenzuzi b’Umurimo. Bwana Habitegeko yijeje abitabiriye inama uruhare rw’Intara y’Iburengerazuba mu guteza imbere umurimo unoze bihereye mu igenamigambi ry’Intara n’Uturere (Strategic and Action Plans).

Umunyamabanga Mukuru Wungirije w’Urugaga rw’Amasendika y’Abakozi mu Rwanda (CESTRAR), Bwana MUSONI Jordi Michel, yagarutse ku nkingi enye zigize umurimo unoze, ashimangira ko Abakoresha bagomba guharanira ko imirimo bakora ihesha agaciro abayikora (decent jobs), buri wese akwiye guhabwa amasezerano y’akazi yanditse, kuva mu mirimo itanditse bakajya mu mirimo yanditse; abakozi kwibumbira mu masendika no gushyiraho intumwa z’abakozi mu rwego rwo guteza imbere umuco w’ibiganiro mu bigo by’Abikorera.

Uhagarariye Urugaga rw’Abikorera (PSF) mu Ntara y’Iburengerazuba, Bwana Twagirayezu Pierre Célestin, yatanze ishusho y’Urwego rw’Abikorera mu Ntara y’Iburengerazuba, aho yagarutse ku ruhare rw’Abikorera mu guhanga umurimo. Yasabye abakoresha kwirinda impaka za hato na hato hagati yabo n’abakozi kuko bidindiza iterambere ryabo. Mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo, yavuze ko hashyizweho ikigo gishinzwe kongerera ubumenyi Abikorera kugira ngo bakore Umurimo unoze, ndetse no kugabanya ibibazo biterwa no kutamenya amategeko agenga Umurimo.

Asoza iyi nama, Minisitiri Rwanyindo yasabye abakoresha bo mu Ntara y’Iburengerazuba kurandura burundu imirimo mibi ikoreshwa abana, aho yagize ati: “Turasaba by’umwihariko uruhare rwa buri mubyeyi mu gukumira imirimo mibi ikoreshwa abana kuko bihombya umuryango bigahombya n’Igihugu cyacu”. Yasabye kandi Abakoresha kwirinda gukoresha abana imirimo ibujijwe ndetse yongera kwibutsa Inzego z’ibanze kurandura no gukumira imirimo ibujijwe anazisaba ko komite zishinzwe kurandura no gukumira imirimo ibujijwe umwana zigomba gukora neza inshingano zazo. Yagize ati “twese tugomba gushyiramo imbaraga tukarandura ndetse tugakumira imirimo mibi ikoreshwa abana. Buri wese agomba gutanga amakuru aho abonye umwana w’umuturanyi akoreshwa imirimo mibi akabimenyesha Inzego zimwegereye cyangwa agatanga amakuru akoresheje Code *520# agakurikiza amabwiriza kugira ngo ibi bifashe mu kurengera abana no gukurikirana uwo ariwe wese ukoresha abana imirimo ibujijwe.”

Minisitiri Rwanyindo yashoje yongera kwibutsa abakoresha mu Ntara y’Iburengerazuba kurangwa n’umurimo unoze kandi utanga umusaruro agaruka by’umwihariko ku ngingo zikurikira: kwirinda gukoresha abana imirimo ibujijwe, guha abakozi amasezerano y’akazi yanditse, kurinda abakozi impanuka n’indwara zikomoka ku kazi, kubateganyiriza, no guhembera abakozi mu bigo by’imari.

Buri mwaka w’ingengo y’imari, Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, ku bufatanye n’Abafatanyabikorwa batandukanye itegura inama nyunguranabitekerezo ku rwego rwa buri Ntara n’Umujyi wa Kigali, mu rwego rwo kurushaho gufatira hamwe ingamba zo guteza imbere umurimo unoze kandi utanga umusaruro.

Topics


At least 2,500 workers in construction awarded certificates through Recognition Prior Learning program

The Ministry of Public Service and Labour, the Rwanda TVET Board, in collaboration with STECOMA, awarded certificates of competence to 2,500 workers…

Read more →

OWNERS AND MANAGERS WERE CHALLENGED TO ENHANCE DECENT WORK IN PRIVATE SECURITY COMPANIES

The Ministry of Public Service and Labour and Rwanda National Police, recently undertook a thorough inspection of private security companies in…

Read more →

Hon BAYISENGE conducted field visit in Rulindo-Musanze and Rubavu to assess employment and decent work

On the 18th and 19th of January 2024, the Minister of Public Service and Labour Hon Jeannette Bayisenge undertook a field visit to Rulindo, Musanze,…
Read more →

2000 miners workers awarded certificates through Recognition of Prior Learning (RPL) program

On Wednesday, Rwanda TVET Board in partnership with Rwanda Extractive Industry Workers Union, Rwanda Mines, Petroleum and Gas Board, Rwanda Mining…

Read more →

LA DÉLÉGATION DU MINISTÈRE DU TRAVAIL ET DE LA FONCTION PUBLIQUE DU BÉNIN EN VISITE À MIFOTRA

Le 21 Novembre 2023, la Ministre de la Fonction Publique et du Travail, honorable Jeannette Bayisenge a accueilli une délégation du Bénin, dirigée par…

Read more →

MEMBERS OF THE PARLIAMENT FROM NIGERIA VISITED MIFOTRA TO SHARE THE EXPERIENCE IN PUBLIC SERVICE MANAGEMENT

A delegation of Members of the National Assembly Service Commission of Nigeria, currently in Rwanda, today Wednesday 8th Nov 2023 visited the Ministry…

Read more →

MEMBERS OF THE UGANDAN PARLIAMENT VISITED MIFOTRA TO SHARE THE EXPERIENCE IN PUBLIC SERVICE MANAGEMENT

A delegation of Members of Parliament (MPs) from Uganda, currently in Rwanda, today Tuesday 31st October 2023 visited the Ministry of Public Service…

Read more →

The Head of Cooperation from the Belgium Embassy and Resident Representative of Enabel paid a courtesy call on Hon. Minister Jeannette Bayisenge

On Wednesday, October 4th, 2023, a delegation composed of the Head of Cooperation at the Embassy of the Kingdom of Belgium in Kigali, Mr. Jean-Michel…

Read more →

Ms Jennet Kem the Representative of UN WOMEN in Rwanda paid a courtesy call on Hon Minister Jeannette Bayisenge

On Tuesday 26th September 2023, Ms Jennet Kem the Representative of UN WOMEN in Rwanda paid a courtesy call on the Minister of Public Service and…

Read more →
-->