Minisitiri Rwanyindo yasabye Abaturage b’Akarere ka Kicukiro kuza ku isonga mu kwishyura ubwisungane mu kwivuza no kurwanya isuri
Ku wa Gatandatu, tariki ya 23 Mata 2022, Nyakubahwa RWANYINDO KAYIRANGWA Fanfan, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, akaba n’Imboni y’Akarere ka Kicukiro muri Guverinoma, yifatanyije n’Abaturage bo mu Mudugudu wa Rukore, Akagari ka Busanza, Umurenge wa Kanombe mu muganda rusange usoza ukwezi, aho bacukuye umuferege ubuza amazi kujya mu irimbi rya Rukore.
Uyu muganda witabiriwe kandi na Bwana RUBINGISA Pudence, Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Bwana RUKEBANUKA Adalbert, Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije w’Akarere ka Kicukiro, Ingabo, Polisi n'abaturage b’Umurenge wa Kanombe.
Mu butumwa yatanze nyuma y’umuganda, Minisitiri Rwanyindo yasabye Abaturage kwishyura ubwisungane mu kwivuza no kurwanya isuri. Yagize ati: “Twese tuzi ko ubuzima bwacu bufite agaciro, reka twitabire kwishyura ubwisungane mu kwivuza. Ndabasaba kurwanya isuri kuko iyo tutarwanyije isuri amazu yacu arasenyuka n’ibidukikije bikangirika.”
Topics
The Ministry of Public Service and Labour, the Rwanda TVET Board, in collaboration with STECOMA, awarded certificates of competence to 2,500 workers…
The Ministry of Public Service and Labour and Rwanda National Police, recently undertook a thorough inspection of private security companies in…
On Wednesday, Rwanda TVET Board in partnership with Rwanda Extractive Industry Workers Union, Rwanda Mines, Petroleum and Gas Board, Rwanda Mining…
Le 21 Novembre 2023, la Ministre de la Fonction Publique et du Travail, honorable Jeannette Bayisenge a accueilli une délégation du Bénin, dirigée par…
A delegation of Members of the National Assembly Service Commission of Nigeria, currently in Rwanda, today Wednesday 8th Nov 2023 visited the Ministry…
A delegation of Members of Parliament (MPs) from Uganda, currently in Rwanda, today Tuesday 31st October 2023 visited the Ministry of Public Service…
On Wednesday, October 4th, 2023, a delegation composed of the Head of Cooperation at the Embassy of the Kingdom of Belgium in Kigali, Mr. Jean-Michel…
On Tuesday 26th September 2023, Ms Jennet Kem the Representative of UN WOMEN in Rwanda paid a courtesy call on the Minister of Public Service and…