Minisitiri Rwanyindo yasabye amasendika kuba umusemburo w’ubukungu n’iterambere
Ku Gatandatu tariki ya 23 Gashyantare 2019, Nyakubahwa RWANYINDO KAYIRANGWA Fanfan, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo yasoje ku mugaragaro Itorero ry’Abayobozi b’Amasendika mu Rwanda ryabereye mu Kigo gitorezwamo Umuco w’Ubutore cya Nkumba, ku Nsanganyatsiko igira iti: “Twubake Sendika ibereye u Rwanda: Umusemburo wo Kwihutisha Ubukungu n’Iterambere”.
Umuhango wo gusoza iri Torero ku mugaragaro witabiriwe n’Abayobozi banyuranye barimo Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero, Umuyobozi w’Akarere ka Burera n’Abayobozi b’Ingabo na Polisi mu Karere ka Burera.
Abayobozi b’Amasendika bitabiriye iri Torero bahawe izina ry’Ubutore ry’Indemyamurava, biyemeza kuba umusemburo w’ubukungu n’iterambere; abarinzi w’ibyagezweho; abahwituzi b’umurimo unoze no guhora ku isonga mu kongera umusaruro no kubaka u Rwanda rushya.
Mu mihigo Indemyamurava ziyemeje harimo kubaka Sendika y’agaciro ibereye u Rwanda; gushyiraho Urwego ruhuza amasendika mu Rwanda ruzaba urubuga rwo guhuza amaboko, gufatanya, kwigenzura, kongerera ubushobozi amasendika, kwikemurira ibibazo no kwishakamo ubushobozi; gukangurira abakozi gukunda umurimo, kuwunoza no gutanga serivisi nziza kugira ngo bongere umusaruro bibe ishingiro ry’iterambere ry’umukozi; kugendera ku cyerekezo cy’iterambere ry’Igihugu, kubaka ubushobozi bw’abakozi kugira ngo bagirire akamaro Igihugu, ibigo bakorera, amasendika nabo ubwabo; kubahiriza amategeko agenga amasendika abanyamuryango baba baritoreye mu rwego rwo kwimakaza imiyoborere myiza no gukorera mu mucyo; gukora amasendika hakurikijwe ibyiciro by’imirimo kugira ngo bifashe kunoza ibyo amasendika akora no gushyiraho uburyo (scheme) buzafasha amasendika n’abanyamuryango bayo kwishakamo ubushobozi no kwigira.
Asoza iri Torero Minisitiri Rwanyindo yongeye gushimira amasendika kuba ubwayo yaragize igitekerezo cyo kujya mu Itorero, ashishikariza abayobozi b’amasendika kurangwa n’imikorere yubakiye ku bwumvikane, kwigira, indangagaciro nyarwanda, kwishakamo ibisubizo n’ubushobozi, imiyoborere myiza no gukorera mu mucyo. Yasabye kandi amasendika ko inshingano asanganywe z’ubuvugizi zikwiye gushimangirwa n’ibikorwa bigamije iterambere ry’Igihugu n’abanyamuryango bayo, asoza ubutumwa bwe asaba Indemyamurava gushyira mu bikorwa imihigo myiza ziyemeje kwesa.
Iri Torero ryateguwe n’Amasendika mu bufatanye na Ministeri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA), Komisiyo y’Igihugu y’Itorero (NIC) n’izindi Nzego zitandukanye, ryitabiriwe n’abagera kuri magana ane na cumi na bane (414). Ryateguwe hashingiwe kuri umwe mu Myanzuro Amasendika yafashe mu Mwiherero yakoze guhera tariki ya 5 kugeza tariki ya 7 Gashyantare 2017 kuri Golden Tulip Hotel mu Bugesera.
Topics
The Ministry of Public Service and Labour, the Rwanda TVET Board, in collaboration with STECOMA, awarded certificates of competence to 2,500 workers…
The Ministry of Public Service and Labour and Rwanda National Police, recently undertook a thorough inspection of private security companies in…
On Wednesday, Rwanda TVET Board in partnership with Rwanda Extractive Industry Workers Union, Rwanda Mines, Petroleum and Gas Board, Rwanda Mining…
Le 21 Novembre 2023, la Ministre de la Fonction Publique et du Travail, honorable Jeannette Bayisenge a accueilli une délégation du Bénin, dirigée par…
A delegation of Members of the National Assembly Service Commission of Nigeria, currently in Rwanda, today Wednesday 8th Nov 2023 visited the Ministry…
A delegation of Members of Parliament (MPs) from Uganda, currently in Rwanda, today Tuesday 31st October 2023 visited the Ministry of Public Service…
On Wednesday, October 4th, 2023, a delegation composed of the Head of Cooperation at the Embassy of the Kingdom of Belgium in Kigali, Mr. Jean-Michel…
On Tuesday 26th September 2023, Ms Jennet Kem the Representative of UN WOMEN in Rwanda paid a courtesy call on the Minister of Public Service and…