Minisitiri Rwanyindo yashimangiye uruhare rw’umutekano mu iterambere n’imibereho myiza
Kuri uyu wa mbere tariki 15/7/2019, Nyakubahwa Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, RWANYINDO KAYIRANGWA Fanfan yatangije ku mugaragaro ibikorwa byahariwe ukwezi kwa Polisi (Police Month 2019) ku rwego rw’Intara y’Iburasirazuba mu Karere ka Ngoma abereye Imboni.
Icyo gikorwa cyabereye mu Murenge wa Sake, cyabimburiwe n'Umuganda wibanze ku kubakira inzu umuturage utishoboye wo mu Mudugudu wa Nyarurembo, Akagari ka Rukoma, Umurenge wa Sake no kubaka ibiro by'Umudugudu wa Nyagasozi, Akagari ka Rukoma, Umurenge wa Sake.
Mu bandi bayobozi bitabiriye icyo gikorwa hari Bwana MUFULUKYE Fred, Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi DCG Juvenal MARIZAMUNDA, Abagize inama y'umutekano itaguye y'Intara y'Iburasirazuba n’Abayobozi b’Inzego z’Umutekano mu Karere ka Ngoma.
Mu ijambo ry'ikaze, Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma, Bwana NAMBAJE Aphrodise, yashimiye Polisi y’u Rwanda kuba yarategereje gukorera mu Karere ka Ngoma ibikorwa bigamije iterambere ry'abaturage, asaba abaturage kubungabunga umutekano no kuzagira uruhare rufatika mu bikorwa byateganyijwe mu kwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda.
Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi DCG Juvenal MARIZAMUNDA, yavuze ko ibikorwa biteganyijwe kuva tariki 15/7/2019 kugeza tariki 14/8/2019 birimo kubakira abatishoboye, kubaka ibiro by'Umudugudu, gutanga amashanyarazi aturuka ku mirasire y'izuba ku baturage, ubukangurambaga bugamije gukumira ibiyobyabwenge, ubukangurambaga bugamije gukumira gutera inda abana bato n'ihohotera rishingiye ku gitsina, kubungabunga ibidukikije, Gahunda ya Gerayo amahoro, asoza abasaba kwirinda ibyaha bihungabanya umutekano birimo magendu, ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge, ruswa, icuruzwa ry'abantu n’ibindi.
Bwana MUFULUKYE Fred, Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, yashimiye Polisi y’u Rwanda uruhare igira mu kurinda umutekano w'abaturage n'ibyabo, ibikorwa by'iterambere izageza ku baturage b'Intara y'Iburasirazuba harimo ubwisungane mu kwivuza, umuriro ukomoka ku mirasire y'izuba, asoza asaba abaturage kwitura Igihugu kuba abaturage beza batagira icyaha na kimwe.
Mu gusoza, Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo, Madamu KAYIRANGWA RWANYINDO Fanfan wari Umushyitsi Mukuru, yashimiye Polisi y’U Rwanda uruhare igira mu iterambere n'umutekano by'abaturage, asaba abaturage kwirinda ibyaha no gutanga amakuru ku gihe hagamijwe kubikumira bitaraba, ashimangira ko nta terambere n’imibereho myiza bishoboka ahari ibyaha kandi asaba buri wese kuba intangarugero ku bana no kubigisha indangagaciro nyarwanda zirimo gukunda Igihugu, gukunda umurimo no gutinya ikibi.
Topics
The Ministry of Public Service and Labour, the Rwanda TVET Board, in collaboration with STECOMA, awarded certificates of competence to 2,500 workers…
The Ministry of Public Service and Labour and Rwanda National Police, recently undertook a thorough inspection of private security companies in…
On Wednesday, Rwanda TVET Board in partnership with Rwanda Extractive Industry Workers Union, Rwanda Mines, Petroleum and Gas Board, Rwanda Mining…
Le 21 Novembre 2023, la Ministre de la Fonction Publique et du Travail, honorable Jeannette Bayisenge a accueilli une délégation du Bénin, dirigée par…
A delegation of Members of the National Assembly Service Commission of Nigeria, currently in Rwanda, today Wednesday 8th Nov 2023 visited the Ministry…
A delegation of Members of Parliament (MPs) from Uganda, currently in Rwanda, today Tuesday 31st October 2023 visited the Ministry of Public Service…
On Wednesday, October 4th, 2023, a delegation composed of the Head of Cooperation at the Embassy of the Kingdom of Belgium in Kigali, Mr. Jean-Michel…
On Tuesday 26th September 2023, Ms Jennet Kem the Representative of UN WOMEN in Rwanda paid a courtesy call on the Minister of Public Service and…