Minisitiri Rwanyindo yashimiye urubyiruko rwiyemeje guhanga imirimo mu buhinzi n’ubworozi bukorwa kinyamwuga


Kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2018, Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo Rwanyindo Kayirangwa Fanfan, yafunguye ku mugaragaro ihahiro (shop) rizajya rigurisha ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, iryo hahiro rikaba ryatangijwe n’Ihuriro ry’urubyiruko rwagize umwuga ubuhinzi n’ubworozi rubyaza umusaruro ibibikomokaho  (Rwanda Youth in Agribusiness Forum /RYAF).[A1] 

Afungura ku mugaragaro iri hahiro , Minisitiri Rwanyindo yashimiye uru rubyiruko rwibumbiye muri RYAF kuba rwarakuye amaboko mu mifuka rugakora, rukihangira imirimo, rugamije kwiteza imbere.  

Minisitiri Rwanyindo yashishikarije urubyiruko gukomeza gukoresha amahirwe menshi Leta y’u Rwanda yarushyiriyeho binyuze muri National Employment Program (NEP) Kora Wigire,  harimo uburyo bwo kubona igishoro cyo gutangiza Imishinga y’Ubuhinzi (Agribusiness Investment Facility). Yanibukije kandi ko Inama y’Abaminisitiri yemeje Gahunda y’Igihugu y’Ubwishingizi bwo mu rwego rw’Ubuhinzi n’Ubworozi.

Minisitiri Rwanyindo yasabye RYAF ndetse n’abandi bakora ibijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi gukomeza gushyira imbaraga mu kubikora kinyamwuga. .

Yagize ati “Ni ngombwa rero ko ibikorwa by’ubuhinzi turushaho kubiteza imbere no kunoza uburyo bikorwa, tukabikora kinyamwuga, kandi ikoranabuhanga mu buhinzi tugakomeza kuriteza imbere.RYAF mukomeje kuba umusemburo wo gukora ubuhinzi n’ubworozi kinyamwuga. Mukomereze aho. Ibyo bituma mugira uruhare rufatika mu guteza imbere Ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda) mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi. Ndabashimira rero rubyiruko rwacu ko mwahinduye imyumvire kandi mukaba muri gufasha n’abagifite imyumvire itarahinduka, ikagenda ihinduka kuko hari abibwiraga ko ibikorwa by’ubuhinzi bitateza umuntu imbere, ariko ubu dufite ingero zifatika za ba Rwiyemezamirimo bakomeye mu Rubyiruko bamaze kwiteza kwiteza imbere mu buryo bw’icyitegererezo .”

Hategekimana Jean Baptiste, umuyobozi wa RYAF, nawe yashimiye Minisitiri w’abakozi ba Leta n’Umurimo kuba yaje kwifatanya nabo, ndetse yongera gushimira Leta y’u Rwanda kuba yarabateye inkunga kandi ikaba ikomeje kubaba hafi.


Topics


At least 2,500 workers in construction awarded certificates through Recognition Prior Learning program

The Ministry of Public Service and Labour, the Rwanda TVET Board, in collaboration with STECOMA, awarded certificates of competence to 2,500 workers…

Read more →

OWNERS AND MANAGERS WERE CHALLENGED TO ENHANCE DECENT WORK IN PRIVATE SECURITY COMPANIES

The Ministry of Public Service and Labour and Rwanda National Police, recently undertook a thorough inspection of private security companies in…

Read more →

Hon BAYISENGE conducted field visit in Rulindo-Musanze and Rubavu to assess employment and decent work

On the 18th and 19th of January 2024, the Minister of Public Service and Labour Hon Jeannette Bayisenge undertook a field visit to Rulindo, Musanze,…
Read more →

2000 miners workers awarded certificates through Recognition of Prior Learning (RPL) program

On Wednesday, Rwanda TVET Board in partnership with Rwanda Extractive Industry Workers Union, Rwanda Mines, Petroleum and Gas Board, Rwanda Mining…

Read more →

LA DÉLÉGATION DU MINISTÈRE DU TRAVAIL ET DE LA FONCTION PUBLIQUE DU BÉNIN EN VISITE À MIFOTRA

Le 21 Novembre 2023, la Ministre de la Fonction Publique et du Travail, honorable Jeannette Bayisenge a accueilli une délégation du Bénin, dirigée par…

Read more →

MEMBERS OF THE PARLIAMENT FROM NIGERIA VISITED MIFOTRA TO SHARE THE EXPERIENCE IN PUBLIC SERVICE MANAGEMENT

A delegation of Members of the National Assembly Service Commission of Nigeria, currently in Rwanda, today Wednesday 8th Nov 2023 visited the Ministry…

Read more →

MEMBERS OF THE UGANDAN PARLIAMENT VISITED MIFOTRA TO SHARE THE EXPERIENCE IN PUBLIC SERVICE MANAGEMENT

A delegation of Members of Parliament (MPs) from Uganda, currently in Rwanda, today Tuesday 31st October 2023 visited the Ministry of Public Service…

Read more →

The Head of Cooperation from the Belgium Embassy and Resident Representative of Enabel paid a courtesy call on Hon. Minister Jeannette Bayisenge

On Wednesday, October 4th, 2023, a delegation composed of the Head of Cooperation at the Embassy of the Kingdom of Belgium in Kigali, Mr. Jean-Michel…

Read more →

Ms Jennet Kem the Representative of UN WOMEN in Rwanda paid a courtesy call on Hon Minister Jeannette Bayisenge

On Tuesday 26th September 2023, Ms Jennet Kem the Representative of UN WOMEN in Rwanda paid a courtesy call on the Minister of Public Service and…

Read more →
-->