Minisitiri Rwanyindo yashimye inganda kubera uruhare rwazo mu gusigasira ubukungu n’umurimo no mu bihe bya Covid-19
Buri mwaka, tariki ya 01 Gicurasi, u Rwanda rwifatanya n’isi yose kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umurimo. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: “Duteze imbere umurimo, isoko yo kuzahura ubukungu no kwihutisha iterambere”.
Mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’umurimo, hateganyijwe Icyumweru cy’Umurimo cyatangiye tariki ya 01 Gicurasi 2021 kikazasozwa tariki ya 7 Gicurasi 2021.
Ni muri urwo rwego, kuri uyu wa Kane, tariki ya 6 Gicurasi 2021, Madamu RWANYINDO KAYIRANGWA Fanfan, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo ari kumwe na Madamu HABYARIMANA Béata, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, hamwe na Bwana Pudence RUBINGISA, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, basuye Icyanya cyahariwe Inganda i Masoro.
Ni uruzinduko rwateguwe mu rwego rwo gushima no gushyigikira uruhare rw’inganda mu gusigasira ubukungu n’umurimo no mu bihe bya Covid-19 n’amasomo twakuramo mu gukomeza guteza imbere umurimo; gushishikariza inganda gukomeza kugira uruhare mu ihangwa ry’umurimo no kuwunoza nk’inzira yo kuzahura ubukungu no kwihutisha iterambere rirambye; no gushimira abakoresha basigasiye kandi bakomeje guteza imbere Umurimo mu bihe bya Covid-19.
Muri iki cyanya cy’inganda habarizwamo inganda 146 zitanga akazi ku bantu bagera ku bihumbi icumi (10,000) bari mu byiciro byose (urubyiruko, abagabo n’abagore), zikora ibijyanye n’ibyo kurya no kunywa, izitunganya umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi, izindi zigakora ibikoresho by’ubwubatsi, hari izikora ibindi bikoresho bitandukanye birimo imyenda, iby’ikoranabuhanga ndetse n’inzu zo kubikamo ibikoresho.
Minisitiri Rwanyindo Kayirangwa Fanfan yashimye by’umwihariko inganda zabashije kubungabunga umurimo n’abakozi bazo mu bihe bya Covid-19, azishishikariza gukomeza kugira uruhare mu ihangwa ry’umurimo no kuwunoza nk’inzira yo kuzahura ubukungu no kwihutisha iterambere rirambye. Yagize ati: “Mu nganda twasuye twabonye bubahiriza amabwiriza y’ubuzima n’umutekano w’abakozi, twabonye babaha ikiruhuko giteganywa n’itegeko n’ibindi. Icyo twabasabye ni uko bakomeza gukora neza bahanga imirimo mishya ndetse n’aho bagiye bagabanya abakozi bakaba bareba uko bagarurwa mu mirimo.”
Mu nganda zasuwe harimo urwa Africa Improved Foods/AIF rutunganya ifu; urwa ADMA International rukora Biscuits, ku munsi rukaba rutunganya toni imwe ya biscuits. Uru ruganda rukaba rufite abakozi barenga 580, rukora amasaha 24 kuri 24.
Basuye n’ uruganda rwa C&D PRODUCTS GROUP / PINK MANGO rukora imyenda rukaba rukoresha abakozi barenga 1,500 barimo 85% by’abagore.
Topics
The Ministry of Public Service and Labour, the Rwanda TVET Board, in collaboration with STECOMA, awarded certificates of competence to 2,500 workers…
The Ministry of Public Service and Labour and Rwanda National Police, recently undertook a thorough inspection of private security companies in…
On Wednesday, Rwanda TVET Board in partnership with Rwanda Extractive Industry Workers Union, Rwanda Mines, Petroleum and Gas Board, Rwanda Mining…
Le 21 Novembre 2023, la Ministre de la Fonction Publique et du Travail, honorable Jeannette Bayisenge a accueilli une délégation du Bénin, dirigée par…
A delegation of Members of the National Assembly Service Commission of Nigeria, currently in Rwanda, today Wednesday 8th Nov 2023 visited the Ministry…
A delegation of Members of Parliament (MPs) from Uganda, currently in Rwanda, today Tuesday 31st October 2023 visited the Ministry of Public Service…
On Wednesday, October 4th, 2023, a delegation composed of the Head of Cooperation at the Embassy of the Kingdom of Belgium in Kigali, Mr. Jean-Michel…
On Tuesday 26th September 2023, Ms Jennet Kem the Representative of UN WOMEN in Rwanda paid a courtesy call on the Minister of Public Service and…