Minisitiri Rwanyindo yatanze umurongo ngenderwaho mu gukora umurimo unoze no guhanga imirimo
Ku wa Gatatu tariki ya 01 Gicurasi 2019, Nyakubahwa Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo Rwanyindo Kayirangwa Fanfan, hamwe n'abandi bayobozi mu Nzego za Leta, iz’Abikorera, Imiryango Mpuzamahanga, Sosiyete Sivile, Sendika z’Abakozi, abakozi bo mu nzego zitandukanye ndetse n’abaturage b’Akarere ka Nyagatare bitabiriye ibirori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w'Umurimo ku rwego rw’Igihugu wahujwe no kwizihiza Isabukuru y’imyaka ijana Umuryango Mpuzamahanga wita ku Murimo (International Labour Organization/ILO) umaze ushinzwe (1919-2019).
Uyu munsi wizihirijwe ku rwego rw'Igihugu mu Karere ka Nyagatare no ku rwego rw’ibigo bitandukanye Ku Nsanganyamatsiko igira iti "Umurimo Unoze, Umusemburo w'Iterambere Rirambye".
Mu kwizihiza uyu umunsi, Abayobozi batandukanye babanje gusura ibikorwa binyuranye by’ubuhinzi, ubworozi n’inganda bigamije guteza imbere umurimo mu Karere ka Nyagatare
Mu butumwa bwatanzwe, Bwana Chibebe Wellington, Umuyobozi w’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Murimo mu Bihugu bigize Umuryango w’Afurika y’i Burasirazuba, wari witabiriye ibi birori yishimiye uko Ibirori byateguwe, anashimira Leta y’u Rwanda kuba yarahuje ibi birori no Kwizihiza Isabukuru y’imyaka ijana Umuryango Mpuzamahanga wita ku Murimo umaze ushinzwe.
Mu kwizihiza uyu munsi abaturage bashishikarijwe gukomeza gukorana umurava, bakora umurimo unoze ubafasha kugera ku iterambere. Uhagariye Urugaga rw’Abikorera muri ibi birori yagaragaje uruhare rukomeye bagira mu ihangwa ry’umurimo mu Rwanda, asezeranya ko batazasubira inyuma ahubwo bazafasha Guverinoma y’u Rwanda kugera ku ntego yihaye yo guhanga imirimo itanga umusaruro miliyoni imwe n’igice mu mwaka wa 2024.
Mu bandi batanze ubutumwa kuri uyu munsi barimo Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Uhagarariye Sendika y’Abakozi ndetse na Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba bibanze mu gushishikariza abaturarwanda gukora kinyamwuga, bakikura mu bukene kandi bagahanga imirimo.
Nyakubahwa Rwanyindo Kayirangwa Fanfan, Minisitiri w’abakozi ba Leta n’Umurimo wari Umushyitsi Mukuru muri ibi birori, yashishikarije abanyarwanda gushyira imbaraga mu mirimo itandukanye bakora hagamijwe kunoza umurimo, kongera umusaruro no kwihutisha iterambere ry’Igihugu.
Agaruka ku ndangagaciro zikwiye kuranga umurimo unoze, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo yasabye abakozi kubahiriza igihe, gutanga serivisi nziza, gukorana umurava kandi kinyamwuga, gukunda umurimo; gukorera ku mihigo, kuzuzanya, guteza imbere no gukunda ibikorerwa iwacu yibutsa ko gukora umurimo unoze bireba buri wese mu byo akora byose.
Yavuze kandi ko guhanga imirimo mishya byongera ubukungu, asaba ko abakora ubuhinzi n’ubworozi babukora basagurira amasoko, abakora ubucuruzi bakabukora kinyamwuga kandi bateza imbere iby'iwacu.
Minisitiri yibukije ko uruhare rwa Leta, Abikorera n'izindi nzego zose ari ingenzi mu kuzagera ku ntego yo guhanga imirimo mishya 1,500,000 ibyara inyungu nk'uko biteganyijwe muri Gahunda ya Guverinoma y’Imyaka irindwi (2017-2024). Yibukije kandi ko Guhanga imirimo byoroha kurushaho iyo habayeho: kugana Abajyanama mu by’imishinga n’ubucuruzi, bari mu Gihugu hose, babiri muri buri Murenge; gukomeza gukorana n’ibigo by’imari nk’Umurenge SACCO, Ikigega BDF binyuze muri Gahunda ya NEP KORA WIGIRE aho Urubyiruko n’Abagore bahabwa ingwate igera kuri 75%; gukomeza kugana gahunda zigamije kongera ubumenyingiro bukenewe ku isoko ry’umurimo.
Asoza ubutumwa bwe, Minisitiri rwanyindo yagaragaje ko ingufu zizakomeza gushyirwa mu byiciro by’ubukungu birimo amahirwe menshi yo guhanga imirimo; igenamigambi rifasha kubaka ubumenyi bukenewe ubu n’ubuzakenerwa ejo hazaza ku isoko ry’umurimo, no gukomeza kubyaza ikoranabuhanga amahirwe rifite mu guhanga umurimo no kunoza uburyo ukorwa.
Mu kwizihiza uyu munsi, hatanzwe ibihembo kuri ba Rwiyemezamirimo b’urubyriruko bahanze udushya dutanga imirimo kuri benshi, ku rubyiruko rwakoze ubuhinzi b’indashyikirwa bwatanze imirimo kuri benshi, ku bigo na ba Rwiyemezamirimo bafashije urubyiruko kwimenyereza umurimo aho ukorerwa, ku banyamakuru bakoze inkuru cyangwa ibiganiro bishishikariza Abanyarwanda kwihangira umurimo, ndetse no ku bajyanama mu mishinga n’ubucuruzi bafashije urubyiruko n’abagore gutegura imishinga myiza ikabona inguzanyo kandi igatanga imirimo kuri benshi.
Topics
The Ministry of Public Service and Labour, the Rwanda TVET Board, in collaboration with STECOMA, awarded certificates of competence to 2,500 workers…
The Ministry of Public Service and Labour and Rwanda National Police, recently undertook a thorough inspection of private security companies in…
On Wednesday, Rwanda TVET Board in partnership with Rwanda Extractive Industry Workers Union, Rwanda Mines, Petroleum and Gas Board, Rwanda Mining…
Le 21 Novembre 2023, la Ministre de la Fonction Publique et du Travail, honorable Jeannette Bayisenge a accueilli une délégation du Bénin, dirigée par…
A delegation of Members of the National Assembly Service Commission of Nigeria, currently in Rwanda, today Wednesday 8th Nov 2023 visited the Ministry…
A delegation of Members of Parliament (MPs) from Uganda, currently in Rwanda, today Tuesday 31st October 2023 visited the Ministry of Public Service…
On Wednesday, October 4th, 2023, a delegation composed of the Head of Cooperation at the Embassy of the Kingdom of Belgium in Kigali, Mr. Jean-Michel…
On Tuesday 26th September 2023, Ms Jennet Kem the Representative of UN WOMEN in Rwanda paid a courtesy call on the Minister of Public Service and…