Minisitiri Rwanyindo yatanze umurongo wo kwihutisha iterambere no kwesa imihigo mu Karere ka Ngoma
Kuri uyu wa Kane tariki 29 Ugushyingo 2018, Akarere ka Ngoma kateguye inama mpuzabikorwa iba rimwe mu mwaka gatumiramo abaturage abafatanyabikorwa bako. Inama yabereye kuri sitade Cyasemakamba yiga kuri gahunda y’iterambere ry’Akarere mu myaka irindwi (7) iri imbere n’ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo y’umwaka wa 2018/2019. .
Inama yabanjjirijwe n’igikorwa cyo gusura hoteli y’icyitegererezo iri kubakwa mu Karere ka Ngoma, imirimo yo kubaka iyi hoteli ikaba iri hafi gusozwa.
Nyuma yo gusura ibikorwa byo kubaka iyo hoteli, abashyitsi n’abasangwa berekeje mu nama mpuzabikorwa baganira kuri gahunda y’iterambere ry’Akarere mu myaka irindwi (7) iri imbere no ku ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo ya 2018/2019 .
Bwana Nambaje Aphrodise, Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma yashimiye abafatanyabikorwa bose bafasha Akarere mu kwesa imihigo no gutuma gatera imbere, bityo abasaba kongera ingufu mu bufatanye kugira ngo Akarere kazabashe kwesa imihigo kidashyikirwa.
Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Rwanyindo Kayirangwa Fanfan wari umushyitsi mukuru, yashimiye abitabiriye inama bose ku bwitabire bwabo bushimishije no ku bitekerezo batanze.
Minisitiri Rwanyindo usanzwe ari n’imboni y’Akarere ka Ngoma, yashimye kandi gahunda y’iterambere ry’Akarere mu myaka irindwi (7) iri imbere , yongera gusaba ubuyobozi bw’Akarere n’abafatanyabikorwa bako kugerageza kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo y’umwaka wa 2018/2019 ndetse abasaba no kuzaba mu myanya y’imbere mu kwesa imihigo y’uyu mwaka.
Muri urwo rwego, Minisitiri Rwanyindo yasabye Akarere n’Abafatanyabikorwa gushyiraho uburyo buhoraho bwo kuganira ku Mihigo mu Nzego zose z’Akarere, gushimangira umuco wo kuzuzanya no kurangwa no kumvikana, kwirinda gutekinika muri raporo zinyuranye zitangwa, guteza imbere umuco wo kungurana ibitekerezo no kubaka umuco wo gutanga serivisi nziza ku Baturage.
Yasabye kandi Akarere n’Abafatanyabikorwa bako mu iterambere gukomeza gushyira ingufu muri Gahunda zose za Leta, by’umwihariko ubwisungane mu kwivuza, kurwanya inda ziterwa abangavu, guca burundu imirimo mibi ikoreshwa abana, kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, guteza imbere gahunda mbonezamikurire ku bana no gushyira ingufu mu micungire myiza ya Gahunda zinyuranye zigamije imibereho myiza y’abaturage.
Minisitiri Rwanyindo yijeje Akarere ka Ngoma kuzakomeza kukaba hafi ndetse abizeza kuzajya abasura buri kwezi, anabasaba kuba Intaramanaguhiga nk’uko izina ry’Ubutore ryabo ribivuga, bagahora barangwa no guhiga no kwesa imihigo .
Topics
The Ministry of Public Service and Labour, the Rwanda TVET Board, in collaboration with STECOMA, awarded certificates of competence to 2,500 workers…
The Ministry of Public Service and Labour and Rwanda National Police, recently undertook a thorough inspection of private security companies in…
On Wednesday, Rwanda TVET Board in partnership with Rwanda Extractive Industry Workers Union, Rwanda Mines, Petroleum and Gas Board, Rwanda Mining…
Le 21 Novembre 2023, la Ministre de la Fonction Publique et du Travail, honorable Jeannette Bayisenge a accueilli une délégation du Bénin, dirigée par…
A delegation of Members of the National Assembly Service Commission of Nigeria, currently in Rwanda, today Wednesday 8th Nov 2023 visited the Ministry…
A delegation of Members of Parliament (MPs) from Uganda, currently in Rwanda, today Tuesday 31st October 2023 visited the Ministry of Public Service…
On Wednesday, October 4th, 2023, a delegation composed of the Head of Cooperation at the Embassy of the Kingdom of Belgium in Kigali, Mr. Jean-Michel…
On Tuesday 26th September 2023, Ms Jennet Kem the Representative of UN WOMEN in Rwanda paid a courtesy call on the Minister of Public Service and…