Minisitiri Rwanyindo yibukije ingamba zo kubungabunga ubuzima n’umutekano ku kazi

Kuwa Gatanu tariki ya 03 Gicurasi 2019, Nyakubahwa Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo Rwanyindo Kayirangwa Fanfan na Bwana GATARE Francis Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishinzwe Mine, Peteroli na Gazi mu Rwanda akaba n’Umwe mu Bagize Guverinoma hamwe n'abandi bayobozi batandukanye mu Nzego za Leta, iz’Abikorera, Sendika z’Abakozi, abakozi bo mu nzego zitandukanye ndetse n’abaturage b’Akarere ka Rulindo bitabiriye ibirori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kurizikana ku buzima n’umutekano ku kazi.

 

Uyu munsi wizihirijwe ku rwego rw'Igihugu mu Karere ka Rulindo, Umuronge wa Shyorongi, Akagarai ka Bugaragara mu Kigo cy’Ubucukuzi bw’Amabuye y’agaciro cya Eurotrade International (ETI) Ltd Ku Nsanganyamatsiko igira iti "Ubuzima n’Umutekano ku kazi n’Ejo hazaza h’umurimo/Safety and Health and the Futre of Work".

 

Nyakubahwa Rwanyindo Kayirangwa Fanfan, Minisitiri w’abakozi ba Leta n’Umurimo wari Umushyitsi Mukuru muri ibi birori, yagaragaje ko  ku byerekeye ibyago bikomoka ku kazi, icyegeranyo giheruka gukorwa kereye ishusho y’Igihugu ku buzima n’umutekano ku kazi (Occupational Safety and Health Country Profile) cyagaragaje ko imirimo y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri iri ku isonga mu bijyanye n’ibyago bikomoka ku kazi.

 

Yagize ati: “Mu mwaka wa 2017/2018, abakozi bagera kuri 80 bahitanywe n’impanuka zikomoka ku kazi mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro. Ubuzima  buhatakarira ni imbaraga tuba tubuze. Imiryango itakaza abayo muri izo mpanuka isigarana ibibazo bikomeye byo kubura ababo bayifashaga mu kubaho. Niyo hatangwa indishyi, ntacyasimbura ubuzima buba bwatakaye”.

Mu mpamvu nyamukuru zitera izi mpanuka iza ku isonga ni ukugwirwa n’imisozi. Indi mpamvu itera impanuka mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro ni amazi y’umuvu cyangwa y’imvura ndetse n’ibikorwa by’ubucukuzi butemewe.

Minisitiri Rwanyindo yibukike  Abakoresha mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri ko kwirinda impanuka bishoboka abasaba gufata ingamba zikurikira: gukora isuzuma ryerekeye imiterere y’ubutaka kugira ngo hamenyekane uburyo bwo gucukura bugomba gukoreshwa ndetse n’uburyo bwo kwirinda; gukora buri munsi mbere yo gutangira akazi isuzuma ry’ibishobora gutera abakozi ibyago; gutunganya za mine ku buryo abakozi babona urumuri, umwuka n’uburyo bwabafasha gusohoka igihe habaye ibyago; gushyira urumuri muri za mine;  guhugura abakozi ku byerekeye uburyo bwo kwirinda impanuka n’indwara bikomoka ku kazi no  guteganyiriza abakozi ku byerekeye ibyago bikomoka ku kazi buri mukozi agateganyirizwa ku giti cye.

Minisitiri Rwanyindo yakanguriye kandi Abakozi n’Abakoresha kwitabira Gahunda zigamije kwisuzumisha indwara zinyuranye zirimo n’izitandura no kuzirikana akamaro ka siporo mu kazi kuko nayo ituma Abakozi bagira ubuzima bwiza.

Topics


At least 2,500 workers in construction awarded certificates through Recognition Prior Learning program

The Ministry of Public Service and Labour, the Rwanda TVET Board, in collaboration with STECOMA, awarded certificates of competence to 2,500 workers…

Read more →

OWNERS AND MANAGERS WERE CHALLENGED TO ENHANCE DECENT WORK IN PRIVATE SECURITY COMPANIES

The Ministry of Public Service and Labour and Rwanda National Police, recently undertook a thorough inspection of private security companies in…

Read more →

Hon BAYISENGE conducted field visit in Rulindo-Musanze and Rubavu to assess employment and decent work

On the 18th and 19th of January 2024, the Minister of Public Service and Labour Hon Jeannette Bayisenge undertook a field visit to Rulindo, Musanze,…
Read more →

2000 miners workers awarded certificates through Recognition of Prior Learning (RPL) program

On Wednesday, Rwanda TVET Board in partnership with Rwanda Extractive Industry Workers Union, Rwanda Mines, Petroleum and Gas Board, Rwanda Mining…

Read more →

LA DÉLÉGATION DU MINISTÈRE DU TRAVAIL ET DE LA FONCTION PUBLIQUE DU BÉNIN EN VISITE À MIFOTRA

Le 21 Novembre 2023, la Ministre de la Fonction Publique et du Travail, honorable Jeannette Bayisenge a accueilli une délégation du Bénin, dirigée par…

Read more →

MEMBERS OF THE PARLIAMENT FROM NIGERIA VISITED MIFOTRA TO SHARE THE EXPERIENCE IN PUBLIC SERVICE MANAGEMENT

A delegation of Members of the National Assembly Service Commission of Nigeria, currently in Rwanda, today Wednesday 8th Nov 2023 visited the Ministry…

Read more →

MEMBERS OF THE UGANDAN PARLIAMENT VISITED MIFOTRA TO SHARE THE EXPERIENCE IN PUBLIC SERVICE MANAGEMENT

A delegation of Members of Parliament (MPs) from Uganda, currently in Rwanda, today Tuesday 31st October 2023 visited the Ministry of Public Service…

Read more →

The Head of Cooperation from the Belgium Embassy and Resident Representative of Enabel paid a courtesy call on Hon. Minister Jeannette Bayisenge

On Wednesday, October 4th, 2023, a delegation composed of the Head of Cooperation at the Embassy of the Kingdom of Belgium in Kigali, Mr. Jean-Michel…

Read more →

Ms Jennet Kem the Representative of UN WOMEN in Rwanda paid a courtesy call on Hon Minister Jeannette Bayisenge

On Tuesday 26th September 2023, Ms Jennet Kem the Representative of UN WOMEN in Rwanda paid a courtesy call on the Minister of Public Service and…

Read more →
-->