Minisitiri Rwanyindo yifatanyije n’Abaturage b’Akarere ka Ngoma mu gusoza icyumweru cy’Icyunamo
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Mata 2019, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Rwanyindo Kayirangwa Fanfan yifatanyije n’Abaturage b’Akarere ka Ngoma abereye imboni mu Muhango wo gusoza icyumweru cy’Icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Uyu Muhango wabereye mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Zaza, mu Murenge wa Zaza, Akagari ka Nyagatunda, Umudugudu wa Jyambere.
Iki gikorwa cyabimburiwe no gushyira indabo ku mva no kunamira imibiri y’Abatutsi 12025 bashyinguye mu Rwibutso rwa Zaza.
Mu bitaribiriye iki gikorwa, uretse Nyakubahwa Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo wari Umushyitsi Mukuru, hari kandi n’Abandi Bayobozi barimo Depite MUKANDERA Iphigenie, Depite NDAGIJIMANA Leonard, Bwana NAMBAJE Aphrodice, Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Bwana RWIRIRIZA Jean Marie Vianney, Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe Ubukungu, Abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Ngoma, Col. David MURENZI, Umuyobozi w’Ingabo mu Turere twa Ngoma, Bugesera na Kirehe, Lt. Col. David MUSIRIKARE, Umuyobozi w’Inkeragutabara, abahagarariye Polisi n’Izindi Nzego z’Umutekano, Umuhuzabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside mu Turere twa Ngoma na Kirehe, Perezida wa IBUKA mu Karere ka Ngoma n’Abihayimana n’Abafatanyabikorwa banyuranye b’Akarere ka Ngoma.
Mu ijambo ry’ikaze, Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma yavuze ko ubuyobozi buzakomeza kuba hafi Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo ubuzima bwabo bukomeze kuba bwiza, asoza ashishikariza abaturage b’Akarere ka Ngoma gukomeza kugira uruhare mu bikorwa byo kwibuka bizakomeza mu minsi ijana kandi asaba ko abafite amakuru y’ahari imibiri y’Abatutsi bishwe itaraboneka bayatanga kugira ngo nayo ishyingurwe mu cyubahiro.
Mu buhamya bwatanzwe hagarutswe ku kuba Zaza yarabaye iyambere mu iyogezabutumwa ariko ikaba yaranabaye iyambere mu gukora Jenoside kubera ubutegetsi bubi, hongera gusabwa ko uwaba afite amakuru y’ahari imibiri y’Abatutsi bishwe itaraboneka yayatanga kugira ngo nayo ishyingurwe mu cyubahiro.
Mu butumwa bwatanzwe na Perezida wa IBUKA mu Karere ka Ngoma ndetse n’uhagarariye Ishyirahamwe ry’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Zaza bashimiye inkunga Akarere ka Ngoma katanze mu kubaka Urwibutso rwa Jenoside rwa Zaza, ndetse bashimira na Diyosezi ya Kibungo yatanze ubutaka bwo kubakaho Urwibutso, basaba buri wese gukomeza kubigiramo uruhare kugira ngo imirimo yo kurwubaka irangire neza.
Mu ijambo rye, Umushyitsi Mukuru, Madamu Rwanyindo Kayirangwa Fanfan, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yahumurije Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, abasaba gukomeza kudaheranwa n’agahinda n’ishavu, gukomeza kugaragaza ubutwari bwo kubaho no kwiyubaka kuko Ubuyobozi bwiza dufite ubu bwatanze ihumure n’urumuri rw’Icyizere kubera Imiyoborere myiza irangajwe imbere na Nyakubahwa Paul KAGAME, Perezida wa Repubulika.
Minisitiri Rwanyindo yasabye Abaturage b’Akarere ka Ngoma gukomeza kugira uruhare mu ngamba Leta yafashe zo kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo, abasaba ko imiryango yabo iba igicumbi abayigize batorezwamo indangagaciro z’ubumwe bw’abanyarwanda, by’umwihariko ashishikariza Urubyiruko kugira uruhare rukomeye mu kubaka u Rwanda rushya, kumenya amateka mabi yaranze Igihugu cyacu kugira ngo rushobore kubaka ejo hazaza kandi arusaba kwitandukanya buri gihe n’ikibi icyo aricyo cyose.
Minisitiri Rwanyindo yagaragaje kandi ko Politiki mbi yimakaje amacakubiri mu Rwanda mu gihe cy’ubukoloni no mu gihe cya Repubulika ya mbere n’iya kabiri yatumye haba Jenoside yakorewe Abatutsi, ashimangira ko Politike mbi nta mwanya izongera kugira mu Gihugu cyacu , kuko yasimbuwe na Politike nziza y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Politiki y’Iterambere n’Imibereho Myiza ya buri Munyarwanda, Politiki ishingiye ku mutekano w’abantu n’ibyabo, Politiki irwanya amacakubiri, Politiki iha buri Munyarwanda amahirwe ku mibereho myiza.
Asoza ijambo rye Minisitiri Rwanyindo yasabye abaturage b’Akarere ka Ngoma gukomeza kuba hafi Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kuko Jenoside yabagizeho ingaruka zikomeye cyane ashimangira ko Leta y’u Rwanda yiyemeje gukomeza gufata ingamba zo guhangana n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi.
Insanganyamatsiko yo Kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi igira iti: “Twibuke Twiyubaka”.
Topics
The Ministry of Public Service and Labour, the Rwanda TVET Board, in collaboration with STECOMA, awarded certificates of competence to 2,500 workers…
The Ministry of Public Service and Labour and Rwanda National Police, recently undertook a thorough inspection of private security companies in…
On Wednesday, Rwanda TVET Board in partnership with Rwanda Extractive Industry Workers Union, Rwanda Mines, Petroleum and Gas Board, Rwanda Mining…
Le 21 Novembre 2023, la Ministre de la Fonction Publique et du Travail, honorable Jeannette Bayisenge a accueilli une délégation du Bénin, dirigée par…
A delegation of Members of the National Assembly Service Commission of Nigeria, currently in Rwanda, today Wednesday 8th Nov 2023 visited the Ministry…
A delegation of Members of Parliament (MPs) from Uganda, currently in Rwanda, today Tuesday 31st October 2023 visited the Ministry of Public Service…
On Wednesday, October 4th, 2023, a delegation composed of the Head of Cooperation at the Embassy of the Kingdom of Belgium in Kigali, Mr. Jean-Michel…
On Tuesday 26th September 2023, Ms Jennet Kem the Representative of UN WOMEN in Rwanda paid a courtesy call on the Minister of Public Service and…