Ku wa 01 Gicurasi 2018, u Rwanda rwifatanyije n’isi mu kwizihiza Umunsi mpuzamahanga w’umurimo, Umunsi wizihirijwe mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu, Intara y’Iburengerazuba. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti iti “Duteze imbere umurimo utanga umusaruro, Twihutishe iterambere”.
Ibirori byo kwizihiza uyu munsi byari byitabiriwe n’abakozi b’ingeri nyinshi higanjemo urubyiruko, mu buhamya bwagiye butangwa bamwe mu rubyiruko bahize abandi mu kwihangira imirimo itanga umusaruro ikanatanga akazi ku bandi bakaba baragaragaje ko kwiteza imbere no kwihangira imirimo bidasaba guhera ku gishoro kinini, ahubwo bisaba gushirika ubute,kwiyemeza ugakora kandi ukagira intego n’Icyerekezo wifuza kugeraho
Ruzibiza Stephen; Umuyobozi Mukuru w’Urugaga Rw’Abikorera mu Rwanda na Mubera Martin; Perezida wa CESTRAR ihagarariye amasendika y’Abakozi mu Rwanda, bose mu butumwa bwabo bashimye ubufatanye bafitanye na Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo ndetse bishimira ibimaze kugerwaho mu rwego rwo guteza imbere umurimo mu Rwanda binyuze mu bufatanye buhoraho hagati y’Inzego za Leta, Abikorera ndetse n’Abahagarariye abakozi, ndetse bashimira ko Itegeko rigenga umurimo mu Rwanda riri kuvugururwa kuko ryitezweho kuzakomeza kurushaho guteza imbere Umurimo ndetse no kuwunoza.
Mu ijambo rye, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo; Rwanyindo Kayirangwa Fanfan, yashimiye abitabiriye umuhango bose, abasaba gukomeza kwibanda ku gukora ibikenewe ku isoko muri gahunda y’ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda), ariko bakarushaho kubikora neza kugira ngo bibashe guhangana n’ibiva mu mahanga netse no ku isoko mpuzamahanga .
Minisitiri Rwanyindo yagize ati “Ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda) bikomeje kugira uruhare mu ihangwa ry’imirimo. Dukwiye kurushaho kugura ibikorerwa iwacu kandi ababikora bakarushaho kongera ubwiza bwabyo kugira ngo bishobore guhangana no ku isoko mpuzamahanga.”
Yakomeje agira ati “Dukwiye kongera ubumenyi n’ikoranabuhanga mu byo dukora byose kugirango dushobore kubyaza umusaruro amahirwe y’isoko ryaguye ry’Afurika no kwihutisha ihangwa ry’imirimo itanga umusaruro.”
Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo yasabye kandi urubyiruko kugana amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, kuko ubumenyingiro ari inkingi yo kwihangira imirimo no kuyibona mu buryo bworoshye bikanagira uruhare mu kongera ibikorerwa mu Rwanda.
Muri uyu muhango wo ku rwego rw’igihugu hahembwe abanyamakuru batatu bahize abandi mu gukora inkuru zishishikariza abantu gukora no kwihangira imirimo, ba Rwiyemezamirimo batatu b’urubyiruko bahize abandi mu kwihangira imirimo, Akarere kamwe muri buri Ntara kahize utundi mu mu guteza imbere ndetse no gushyiraho uburyo bufasha bukanorohereza abashoramari n’abandi bafatanyabikorwa bikagira ingaruka nziza ku ihangwa ry’ imirimo myinshi ndetse n’ibigo byafashije urubyiruko rwinshi kwimenyereza umurimo.
Nyuma y’ibirori, abakozi n’abakoresha bakomereje kwizihiza Umunsi w’Umurimo mu gusangira no gusabana muri buri Kigo ari nako hatorwa Indashyikirwa.
“Duteze imbere Umurimo Utanga Umusaruro, Twihutishe Iterambere”