Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo yashyize ibuye ry’ifatizo ahazubakwa Umudugudu w’Ikitegererezo mu Karere ka Huye

Kuwa 25 Mutarama 2017 mu Kagali ka Kabusanza, Umurenge wa Simbi, Akarere ka Huye, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo Judith UWIZEYE, yifatanyije n’abatuye Akarere ka Huye gutangiza imirimo yo kubaka Umudugudu w’ikitegererezo muri ako Karere.
Iki gikorwa cyo gutangiza imirimo yo kubaka uyu Mudugudu w’ikitegererezo (IDP model village) kitabiriwe kandi n’abandi bayobozi batandukanye barimo Umuyobozi w’Akarere ka Huye Kayiranga Muzuka Eugène, Ubuyobozi bw’ingabo na Polisi mu Karere ka Huye ndetse n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye b’Akarere ka Huye.
Mu ijambo rye, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo yashimiye itangizwa ry’imirimo ryo kubaka uyu mudugudu w’ikitegererezo, ndetse avuga ko uzagira impinduka ku mibereho y’abatuye Umurenge wa Simbi by’umwihariko ndetse n’Akarere ka Huye muri rusange.
Minisitiri Uwizeye yagize ati “Kimwe n’ibindi bikorwaremezo Igihugu cyacu gikomeje kubaka, uyu Mudugudu w’Icyitegererezo uzagira uruhare rukomeye mu gukomeza guteza imbere imibereho y’Abaturage mu Karere ka Huye, kandi ni ikimenyetso cyo kwigira no kwihesha agaciro, bityo tukaba dusabwa kubungabunga ibikorwaremezo bizawubakwamo.
Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’umurimo yibukije abari bitabiriye iki gikorwa ko ibikorwaremezo by’ingenzi bigomba kurangwa muri uyu Mudugudu w’ikitegererezo ari amazu yo guturamo ashobora gutuzwamo imiryango ine cyangwa ibiri bitewe n’imiterere y’ahubakwa umudugudu, umuriro w’amashanyarazi, amazi, imihanda, amashuri nibura ay’Inshuke, byashoboka n’Abanza ndetse n’Ayisumbuye, ikigo cy’Ubuzima (Health Post), icyumba cy’inama (Multipurpose Hall) harimo icyumba cy’Umuyobozi w’Umudugudu n’icya Polisi, Ikoranabuhanga, agakiriro, igikumba rusange cy’inka, ibibuga byo gukiniraho, isoko (Mini-Market), n’ubusitani.
Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo yongeye gusaba abanyeHuye kuva mu manegeka ku bari bakihatuye, maze bakagana Umudugudu w’Ikitegererezo, ababwira ko amanegeka ashyira ubuzima bwabo mu kaga, ndetse anasaba Inzego zose zifite uruhare mu kubaka uyu Mudugudu, gukora ibishoboka byose imirimo yo kuwubaka ikaba yarangiye bitarenze uyu mwaka w’ingengo y’imali (tariki 30 Kamena 2017).
Umuyobozi w’Akarere ka Huye; Kayiranga Muzuka Eugene mu ijambo rye, yavuze ko uyu Mudugudu uzaba ugizwe n’inzu eshanu, buri nzu imwe ikazatuzwamo n’imiryango ine. Umuyobozi w’Akarere yagaragaje ko ari umudugudu uzaba ufite ibikorwa remezo byose nk’ irerero, hakubakwa ibiraro rusange bizafasha abatishoboye mu kubabonera amata.
 Mu gihe amashanyarazi asanzwe ataragera muri uyu mudugudu, umuyobozi w’Akarere yagaragaje ko bazaba bakoresha amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.
Yanasobanuye kandi  ko hari igice kizajyamo ishuri ry’imyuga, rigakora nk’agakiriro, aho abana batuye muri uyu mudugudu bazabona uko biga imyuga itandukanye. Muri aka gace kandi, hazubakwa ivuriro(poste de santé) izafasha abahaturiye ubuvuzi vuba.
Umuyobozi w’Akarere yasabye abaturage kugira uruhare muri ibi bikorwa, ndetse nawe yongera gusaba abaturage kuva mu manegeka bakaza gutura muri uyu mudugudu anashima abafatanyabikorwa batandukanye biyemeje kuzagira uruhare mu myubakire y’uyu Mudugudu.
Gahunda yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo yatangiriye mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Rweru uherereye mu Karere ka Bugesera watashywe ku mugaragaro na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ku munsi Mukuru wo Kwibohora, ku italiki ya 4 Nyakanga 2016.

 


Topics


At least 2,500 workers in construction awarded certificates through Recognition Prior Learning program

The Ministry of Public Service and Labour, the Rwanda TVET Board, in collaboration with STECOMA, awarded certificates of competence to 2,500 workers…

Read more →

OWNERS AND MANAGERS WERE CHALLENGED TO ENHANCE DECENT WORK IN PRIVATE SECURITY COMPANIES

The Ministry of Public Service and Labour and Rwanda National Police, recently undertook a thorough inspection of private security companies in…

Read more →

Hon BAYISENGE conducted field visit in Rulindo-Musanze and Rubavu to assess employment and decent work

On the 18th and 19th of January 2024, the Minister of Public Service and Labour Hon Jeannette Bayisenge undertook a field visit to Rulindo, Musanze,…
Read more →

2000 miners workers awarded certificates through Recognition of Prior Learning (RPL) program

On Wednesday, Rwanda TVET Board in partnership with Rwanda Extractive Industry Workers Union, Rwanda Mines, Petroleum and Gas Board, Rwanda Mining…

Read more →

LA DÉLÉGATION DU MINISTÈRE DU TRAVAIL ET DE LA FONCTION PUBLIQUE DU BÉNIN EN VISITE À MIFOTRA

Le 21 Novembre 2023, la Ministre de la Fonction Publique et du Travail, honorable Jeannette Bayisenge a accueilli une délégation du Bénin, dirigée par…

Read more →

MEMBERS OF THE PARLIAMENT FROM NIGERIA VISITED MIFOTRA TO SHARE THE EXPERIENCE IN PUBLIC SERVICE MANAGEMENT

A delegation of Members of the National Assembly Service Commission of Nigeria, currently in Rwanda, today Wednesday 8th Nov 2023 visited the Ministry…

Read more →

MEMBERS OF THE UGANDAN PARLIAMENT VISITED MIFOTRA TO SHARE THE EXPERIENCE IN PUBLIC SERVICE MANAGEMENT

A delegation of Members of Parliament (MPs) from Uganda, currently in Rwanda, today Tuesday 31st October 2023 visited the Ministry of Public Service…

Read more →

The Head of Cooperation from the Belgium Embassy and Resident Representative of Enabel paid a courtesy call on Hon. Minister Jeannette Bayisenge

On Wednesday, October 4th, 2023, a delegation composed of the Head of Cooperation at the Embassy of the Kingdom of Belgium in Kigali, Mr. Jean-Michel…

Read more →

Ms Jennet Kem the Representative of UN WOMEN in Rwanda paid a courtesy call on Hon Minister Jeannette Bayisenge

On Tuesday 26th September 2023, Ms Jennet Kem the Representative of UN WOMEN in Rwanda paid a courtesy call on the Minister of Public Service and…

Read more →
-->