Mu rwego rwo gukomeza guhangana n’ingaruka za COVID-19, abakoresha n’abakozi barashishikarizwa gukora mu buryo budasanzwe
Ku wa Gatanu, tariki ya 26 Kamena 2020, Madamu RWANYINDO KAYIRANGWA Fanfan, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo yayoboye Inama Nyunguranabitekerezo ku Iyubahirizwa ry’Amategeko Agenga Umurimo mu Rwanda ku rwego rw’ Intara y’Amajyaruguru. Ni inama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga (Virtual Meeting).
Atangiza iyi nama ku mugaragaro, Madamu Rwanyindo yashimiye abakoresha bakoze uko bashoboye bagakomeza kubahiriza amasezerano bagiranye n’abakozi muri iki gihe cyo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya koronavirusi (COVID-19). Yashimiye kandi abakoresha bakomeje kugirana n’abakozi ibiganiro mu rwego rwo guteza imbere umurimo.
Mu byaganiriweho muri iyi nama, harimo ingingo zinyuranye z’ Itegeko N0 66/2018 ryo ku wa 30/08/2018 rigenga Umurimo mu Rwanda mu rwego rwo kurushaho kuzumvikanisha, gushyira imbaraga ku bijyanye n’ubuzima n’umutekano ku kazi, hubahirizwa amabwiriza ya Leta ajyanye no kwirinda icyorezo cya koronavirusi (Covid-19), guhembera abakozi kuri banki, gutanga amasezerano y’akazi, gushyiraho amategeko ngengamikorere y’ikigo binyuze mu bwumvikane hagati y’umukozi n’umukoresha, gukemura impaka binyuze mu buryo bw’ibiganiro (social dialogue), gukumira imirimo mibi ikoreshwa abana, kwishyura imishahara y’abakozi kuri ba rwiyemezamirimo baba batsindiye amasoko, n’ibindi.
Asoza iyi nama, Minisitiri Rwanyindo yasabye abakoresha gukomeza guteza imbere umurimo mu Rwanda muri ibi bihe duhanganye n’icyorezo cya Covid-19 hubahirizwa itegeko ry’umurimo, hibandwa ku buzima n’umutekano mu kazi, ndetse hanakoreshwa uburyo bw’ibiganiro mu gukemura ibibazo byavuka mu rwego rw’umurimo hagati y’abakozi n’abakoresha.
Yagize ati: “Nk’uko turi mu bihe bidasanzwe, turashishikariza abakozi n’abakoresha gukora mu buryo budasanzwe mu rwego rwo guhangana n’ingaruka za Covid-19”.
Buri mwaka w’ingengo y’imari, Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, ku bufatanye n’Abafatanyabikorwa batandukanye itegura inama nyunguranabitekerezo ku rwego rwa buri Ntara n’Umujyi wa Kigali, mu rwego rwo kurushaho gufatira hamwe ingamba zo kunoza umurimo.
Topics
The Ministry of Public Service and Labour, the Rwanda TVET Board, in collaboration with STECOMA, awarded certificates of competence to 2,500 workers…
The Ministry of Public Service and Labour and Rwanda National Police, recently undertook a thorough inspection of private security companies in…
On Wednesday, Rwanda TVET Board in partnership with Rwanda Extractive Industry Workers Union, Rwanda Mines, Petroleum and Gas Board, Rwanda Mining…
Le 21 Novembre 2023, la Ministre de la Fonction Publique et du Travail, honorable Jeannette Bayisenge a accueilli une délégation du Bénin, dirigée par…
A delegation of Members of the National Assembly Service Commission of Nigeria, currently in Rwanda, today Wednesday 8th Nov 2023 visited the Ministry…
A delegation of Members of Parliament (MPs) from Uganda, currently in Rwanda, today Tuesday 31st October 2023 visited the Ministry of Public Service…
On Wednesday, October 4th, 2023, a delegation composed of the Head of Cooperation at the Embassy of the Kingdom of Belgium in Kigali, Mr. Jean-Michel…
On Tuesday 26th September 2023, Ms Jennet Kem the Representative of UN WOMEN in Rwanda paid a courtesy call on the Minister of Public Service and…