Ngoma: Abaturage barashishikarizwa gutera amashyamba, kuyakorera no kuyabungabunga

Kuri uyu wa 9 Ugushyingo 2019, mu Ntara y’Iburasirazuba mu Karere ka Ngoma mu Murenge wa Rukumberi mu Kagari ka Ntovi mu mudugudu wa Ntovi Nyakubahwa Gerardine Mukeshimana, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi arikumwe na Nyakubahwa Rwanyindo Kayirangwa Fanfan, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo akaba n’Imboni ya Guverinoma mu Karere ka Ngoma,  batangije igihembwe cyo gutera amashyamba no kwizihiza isabukuru ya 44 y’umunsi wo gutera amashyamba.

Mu ijambo ry’ikaze, Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Bwana NAMBAJE Aphrodise, yashimye Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Abasenateri, Abadepite, Abayobozi ku nzego zitandukanye n’Abaturage b’Umurenge wa Rukumberi baje kwitabira uyu muhango wo gutangiza igihembwe cyo gutera amashyamba aho hatewe ibiti birenga ibihumbi icumi (10000) ku buso bwa hegitari 12.7,  muri ibi biti harimo ibiti by’imbuto nka avoka n’imyembe, ibiti bivangwa n’imyaka ndetse n’ibindi.

Nyakubahwa Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo mu ijambo rye yatangiye abaza niba abaturage bazi akamaro ko gutera ibiti. Abaturage basubije ko igiti gifite akamaro kanini harimo gutangira umuyaga, kurwanya isuri, gutuma abaturage bahumeka umwuka mwiza, no kuzana imvura.

Nyakubahwa Rwanyindo yibukije abaturage kwitabira gahunda za Leta zirimo kwitabira gutanga ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de santé) no gutera ibiti kandi abashishikariza kuzigira izabo. Yagize ati:”Biragaragara ko twese turikumva akamaro ko gutera ibiti, ntitubifate  nka gahunda ya Meya yazanye hano, ni gahunda yacu kugira ngo bidufashe gukomeza kugira imibereho myiza.

Asoza ijambo rye, Nyakubahwa Minisitiri Rwanyindo, yakomeje ashimira abaturage ku bwitabire bwabo mu gutanga ubwisungane mu kwivuza. Yasabye kandi abaturage gukomeza kwitabira gahunda za Leta kuko zibafitiye akamaro. Aho  yagize ati: “Reka duhuze izo gahunda zose tuzitabire kuko ni gahunda zacu zitugirira akamaro, zidufasha mu mibereho myiza yacu”.

Nyakubahwa Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Madamu Gerardine Mukeshimana, wari umushyitsi mukuru, yashimye abaturage anabashishikariza kongera imbaraga mu gutera amashyamba, kuyakorera no kuyabungabunga. Ati: “akenshi turatera ugasanga mu miganda nk’iyi ngiyi abaturage bitabiriye, abayobozi bahuye, ibiti bigaterwa, amashyamba agaterwa, ariko hashira umwaka, hashira amezi atandatu ukabona ibyakuze ni bikeya.

Mu rwego rwo kwirinda isuri, amapfa n’ibura ry’imvura ni ngombwa ko twongera imbaraga mu gutera amashyamba.

Minisitiri Mukeshimana yibukije kandi ko intego Guverinoma  yari yarihaye mu cyerekezo 2020 yo gutera amashyamba kuri hegitari 30% z’ubuso bw’Igihugu yayigezeho, aho 30.4% bw’ubuso bw’Igihugu buteyeho amashyamba nk’uko bigaragazwa mu nyigo yamuritswe muri uku kwezi. Ariko anibutsako mu karere ka Ngoma bagifite intambwe yo gutera kuko bakiri kuri 12%.

Mu rwego rwo gukomeza kubungabunga amashyamba, Minisitiri Mukeshimana yasabye abaturage kwitabira gahunda yo gukoresha ingufu zikomoka ku mashanyarazi na za Biogaz.

Topics


At least 2,500 workers in construction awarded certificates through Recognition Prior Learning program

The Ministry of Public Service and Labour, the Rwanda TVET Board, in collaboration with STECOMA, awarded certificates of competence to 2,500 workers…

Read more →

OWNERS AND MANAGERS WERE CHALLENGED TO ENHANCE DECENT WORK IN PRIVATE SECURITY COMPANIES

The Ministry of Public Service and Labour and Rwanda National Police, recently undertook a thorough inspection of private security companies in…

Read more →

Hon BAYISENGE conducted field visit in Rulindo-Musanze and Rubavu to assess employment and decent work

On the 18th and 19th of January 2024, the Minister of Public Service and Labour Hon Jeannette Bayisenge undertook a field visit to Rulindo, Musanze,…
Read more →

2000 miners workers awarded certificates through Recognition of Prior Learning (RPL) program

On Wednesday, Rwanda TVET Board in partnership with Rwanda Extractive Industry Workers Union, Rwanda Mines, Petroleum and Gas Board, Rwanda Mining…

Read more →

LA DÉLÉGATION DU MINISTÈRE DU TRAVAIL ET DE LA FONCTION PUBLIQUE DU BÉNIN EN VISITE À MIFOTRA

Le 21 Novembre 2023, la Ministre de la Fonction Publique et du Travail, honorable Jeannette Bayisenge a accueilli une délégation du Bénin, dirigée par…

Read more →

MEMBERS OF THE PARLIAMENT FROM NIGERIA VISITED MIFOTRA TO SHARE THE EXPERIENCE IN PUBLIC SERVICE MANAGEMENT

A delegation of Members of the National Assembly Service Commission of Nigeria, currently in Rwanda, today Wednesday 8th Nov 2023 visited the Ministry…

Read more →

MEMBERS OF THE UGANDAN PARLIAMENT VISITED MIFOTRA TO SHARE THE EXPERIENCE IN PUBLIC SERVICE MANAGEMENT

A delegation of Members of Parliament (MPs) from Uganda, currently in Rwanda, today Tuesday 31st October 2023 visited the Ministry of Public Service…

Read more →

The Head of Cooperation from the Belgium Embassy and Resident Representative of Enabel paid a courtesy call on Hon. Minister Jeannette Bayisenge

On Wednesday, October 4th, 2023, a delegation composed of the Head of Cooperation at the Embassy of the Kingdom of Belgium in Kigali, Mr. Jean-Michel…

Read more →

Ms Jennet Kem the Representative of UN WOMEN in Rwanda paid a courtesy call on Hon Minister Jeannette Bayisenge

On Tuesday 26th September 2023, Ms Jennet Kem the Representative of UN WOMEN in Rwanda paid a courtesy call on the Minister of Public Service and…

Read more →
-->