Urubyiruko rurakangurirwa gukura amaboko mu mufuka, guhanga udushya, kwigirira icyizere no kongera ubumenyi kugira ngo rube ibisubizo ku isoko ry’umurimo.
Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 3 Ukuboza 2019, mu cyahoze ari Camp Kigali habereye igikorwa cyo guhuza abashaka akazi n’ibigo bitandukanye bigatanga cyiswe Job Net Event cyabaye ku nshuro ya karindwi kikaba cyarateguwe n’Umujyi wa Kigali ubinyujije mu Kigo gishinzwe guhuza abashaka akazi n’abagatanga (Kigali Employment Service Center).
Bwana Mutuyimana Alphonse Marie Claude, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umujyi wa Kigali avuga ko Umujyi wa Kigali washyizeho ikigo cyitwa Kigali Employment Service Center kugira ngo kirebe ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo, gifatanyije n’izindi nzego cyane cyane nka RDB na MIFOTRA, hanyuma kirebe ndetse n’amahirwe ahari ku isoko, gihuze amahirwe ahari n’ubumenyi urubyiruko rufite rusohoka mu mashuri atandukanye. Yavuze kandi ko iki gikorwa ngarukamwaka cyiswe Job Net kigamije kugabanya ubushomeri mu rubyiruko ku kigero cyo hejuru.
Afungura iki gikorwa ku mugaragaro, Bwana Mwambari Faustin, Umuyobozi w’Umurimo muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yashimiye Umujyi wa Kigali wateguye icyo gikorwa cyabereye urubyiruko igisubizo, ashimira kandi Abikorera, Abafatanyabikorwa n’Abakoresha muri rusange ku ruhare rwabo mu guteza imbere umurimo.
Mwambari yibukije urubyiruko ko hari gahunda nyinshi zirwongerera amahirwe. Yagize ati: “Ndagira ngo nibutse urubyiruko ko dufite gahunda zitandukanye zigamije kongerera amahirwe mwebwe urubyiruko kugira ngo mubone uko mujya ku isoko ry’umurimo. Dufite gahunda Yo kwimenyereza umurimo (Internship) ifashwa na RDB, aho abantu barangije kaminuza n’amashuri makuru bashobora kwiyandikisha bagafashwa kwigira ku murimo, abenshi babonye akazi. Hari gahunda nshya ihari ya Kora Portal ifasha guhuza urubyiruko n’abatanga akazi, bikorohereza abatanga akazi ndetse n’abagahabwa. Hari indi yitwa Net Kora Wigire, aho urubyiruko rubasha kubona ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo, bikanatuma bafashwa bagahabwa igishoro cyangwa ibikoresho bibafasha gutangira kwihangira imirimo. Izo gahunda zose Leta y’u Rwanda yazishyizeho kugira ngo urubyiruko rubashe kwihangira imirimo no kubona akazi”.
Mwambari kandi arashishikariza urubyiruko kubyaza umusaruro amahirwe Leta yabashyiriyeho mu rwego rwo kongera umusaruro binyuze mu guhanga udushya bityo rukubaka Igihu. Yagize ati: “Ndabakangurira rero guhanga udushya, gukura amaboko mu mifuka, kwigirira icyizere, no kugira ubumenyi bitewe n’ibikenewe ku soko ry’umurimo; ibyo bikazatuma muba ibisubizo aho kuba ibibazo ku isoko ry’umurimo.”
Yarangije ijambo rye ashishikariza abakoresha gukomeza gufasha urubyiruko cyane cyane binyuze muri gahunda yo kwigira ku murimo kuko uko barushaho kwiga binyuze ku murimo ni nako barushaho kubona ubumenyi busubiza ibibazo isoko ry’umurimo rifite. Akomeza abasaba gukomeza kubaka ubushobozi bw’urubyiruko kuko bizazamura umusaruro w’Igihugu.
Mu bigo byitabiriye iki gikorwa harimo Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB); Inama Nkuru y’Urubyiruko (National Youth Council), Dot.Rwanda, Beno Holdings, Bright Future Limited, n’ibindi bitandukanye.
Topics
The Ministry of Public Service and Labour, the Rwanda TVET Board, in collaboration with STECOMA, awarded certificates of competence to 2,500 workers…
The Ministry of Public Service and Labour and Rwanda National Police, recently undertook a thorough inspection of private security companies in…
On Wednesday, Rwanda TVET Board in partnership with Rwanda Extractive Industry Workers Union, Rwanda Mines, Petroleum and Gas Board, Rwanda Mining…
Le 21 Novembre 2023, la Ministre de la Fonction Publique et du Travail, honorable Jeannette Bayisenge a accueilli une délégation du Bénin, dirigée par…
A delegation of Members of the National Assembly Service Commission of Nigeria, currently in Rwanda, today Wednesday 8th Nov 2023 visited the Ministry…
A delegation of Members of Parliament (MPs) from Uganda, currently in Rwanda, today Tuesday 31st October 2023 visited the Ministry of Public Service…
On Wednesday, October 4th, 2023, a delegation composed of the Head of Cooperation at the Embassy of the Kingdom of Belgium in Kigali, Mr. Jean-Michel…
On Tuesday 26th September 2023, Ms Jennet Kem the Representative of UN WOMEN in Rwanda paid a courtesy call on the Minister of Public Service and…