“Ushobora kuba ufite ubumenyi n’ubushobozi ariko udafite indangagaciro n’imyitwarire mbonezamurimo, ntabwo ugera ku musaruro utezweho” Minisitiri Rwanyindo

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 23 Nyakanga 2021, Nyakubahwa RWANYINDO KAYIRANGWA Fanfan, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo yayoboye Inama yo kwemeza Inyandiko ishyiraho Ingamba n’uburyo bwo Guteza Imbere Imyitwarire Mbonezamurimo mu Nzego za Leta (A Framework for Promoting Professional Values and Ethics in Public Service). Ni inama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga (WebEx Meeting).

Iyi nama yateguwe na Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA) ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bazashyira mu bikorwa ingamba n’uburyo bwo guteza imbere imyitwarire mbonezamurimo mu Nzego za Leta, aribo: Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta (NPSC), Komisiyo y’Igihugu y’Itorero (NIC), Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) n’Ikigo cy’Igihugu cy’Amahugurwa mu by’Imicungire y’Abakozi n’Umutungo (RMI).

Inama yitabiriwe na Madamu Angelina MUGANZA, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta, Dr. MULINDAHABI Charline, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Amahugurwa mu by’Imicungire y’Abakozi n’Umutungo (RMI); Lt. Col. Désiré MIGAMBI MUNGAMBA, Visi Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero, Madamu KIBERINKA Nicole, Umuyobozi ushinzwe Imitangire ya Serivisi mu Rwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (Service Delivery Division Manager-RGB), n’abandi bakozi ba Leta bari bahagarariye Inzego za Leta zavuzwe haruguru.

Atangiza iyi nama ku mugaragaro, Nyakubahwa Minisitiri Rwanyindo yagaragaje inzitizi zibangamira itangwa rya serivisi nziza kandi inoze, aho yagize ati: “Mu gihe ariko Igihugu cyacu kihaye intego isaba imyitwarire mbonezamurimo mu nzego zacu kugirango hatangwe serivisi nziza, haracyaboneka inzitizi zimwe na zimwe zirimo : kuba hamwe na hamwe hakigaragara imikorere idashyira imbere bihagije umuturage; urwego rudahagije rw’imyifatire n’imyitwarire ya bamwe mu bakozi idashyigikira imikorere myiza; usanga tutarashobora gushyiraho uburyo buboneye bwubakira cyane cyane abakozi bashya ishingiro ry’imitekerereze n’imikorere yifuzwa mu nzego za Leta kandi iganisha ku musaruro; kutagira uburyo buzwi bwo gusuzuma no guteza imbere imyitwarire mbonezamurimo.”

Yongeyeho ati: “Ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zagenwe muri iyi nyandiko, risaba Inzego zose za Leta gushyira imbaraga mu gushyira mu bikorwa ingamba zagenwe zigamije kwimakaza imyitwarire mbonezamurimo yubakiye ku ndangagaciro zo gukunda umurimo no kuwunoza, ubwitange n’ubunyamwuga bigomba kuranga abakozi ba Leta, hagamijwe kugera ku musaruro wifuzwa.”

Nk’uko biteganywa n’Iteka rya Perezida n° 021/01 ryo ku wa 24/02/2021 rigena imyitwarire mbonezamurimo ku bakozi ba Leta, imyitwarire mbonezamurimo ku bakozi ba Leta ikubiye mu ngingo esheshatu (6) arizo: ubudashyikirwa n’ubunyamwuga, kubazwa, ubunyangamugayo no kwizerwa, kwita ku bagenerwa serivisi, kutabogama, gukorera mu mucyo n’ubufatanye.

Iyi nyandiko yemejwe muri iyi nama ikubiyemo ingamba n’uburyo buhamye bwo guteza imbere imyitwarire mbonezamurimo  y’abakozi ba Leta, hagamijwe kwimakaza itangwa rya serivisi no gukemura ibibazo biri mu mikorere y’abakozi ba Leta.

Mu ngamba zikubiye muri iyi nyandiko harimo:

  • Gushyiraho amahugurwa ku bakozi bacyinjira mu kazi kugira ngo basobanurirwe icyerekezo cy’Igihugu, inshingano zabo ndetse n’indangagaciro n’imyitwarire mbonezamurimo bikwiriye kubaranga mu kuzuza inshingano bafite;
  • Buri rwego rwa Leta rugomba kuzajya rukora ikiganiro buri kwezi ku ndangagaciro n’imyitwarire mbonezamurimo, aho buri rwego rwa Leta rugomba kugena abakozi babiri (2) bashinzwe ishyirwa mu bikorwa ry’imyitwarire mbonezamurimo bakazabihugurirwa kugira ngo babashe kuzuza izo nshingano;
  • Gushyiraho Itorero ku bakozi ba Leta bagatozwa Indangagaciro na Kirazira;
  • Gushyiraho gahunda z’ubukangurambaga bugamije guteza imbere  indangagaciro n’imyitwarire mbonezamurimo, zirimo kuba buri mwaka hazajya hakorwa “Inama yo kurwego rw’igihugu yo guteza imbere imyitwarire mbonezamurimo”, no gushyira imbaraga mu ishyira mu bikorwa rya gahunda “Nk’ukwikorera” yatangijwe mu mwaka 2017 nn’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere.

Madamu Angelina MUGANZA yasabye ko abayobozi bakwiriye kumva imyitwarire mbonezamurimo ndetse bakayicengeza mu bakozi bayoboye. Yagize ati: “Abayobozi bakwiye kumenya iyi myitwarire mbonezamurimo, ndetse no kuyicengeza mu bakozi bayobora, kuko iyo imyitwarire y’abakozi ari myiza, bituma n’umusaruro wiyongera.”

Lt Col Désiré MIGAMBI MUNGAMBA, Umuyobozi Wungirije wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero yashimangiye ko hakwiye kubakwa Itorero ry’igihugu mu nzego z’imirimo. Yagize ati: “Ndashima cyane iyi nyandiko kubera ko izana inshingano za buri Muyobozi wese w’ikigo mu kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’imyitwarire mbonezamurimo. Umuyobozi w’Urwego wahawe izina ry’ubutore agomba kuba umukuru w’itorero muri icyo kigo ayobora kandi akarangwa n’indangagaciro z’Igihugu muri rusange ndetse no mu kigo”

Asoza iyi nama, Minisitiri Rwanyindo yashimye abitabiriye inama, anabasaba gukomeza guteza imbere indangagaciro kugira ngo akazi kagende neza. Yagize ati: “Ndongera gushimira abitabiriye inama n’ibitekerezo mwatanze kugira ngo turusheho kunoza iyi nyandiko. Nk’uko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika akunda kubivuga, hari abakozi ba Leta bafite ubushobozi, bize mu mashuri meza, baminuje, ariko badahuza ubumenyi bafite n’indangagaciro n’imyitwarire mbonezamurimo kugira ngo tubashe kugera ku ntego. Kuko ushobora kuba ufite ubumenyi n’ubushobozi ariko udafite indangagaciro n’imyitwarire mbonezamurimo, ntabwo ugera ku musaruro.”

Topics


At least 2,500 workers in construction awarded certificates through Recognition Prior Learning program

The Ministry of Public Service and Labour, the Rwanda TVET Board, in collaboration with STECOMA, awarded certificates of competence to 2,500 workers…

Read more →

OWNERS AND MANAGERS WERE CHALLENGED TO ENHANCE DECENT WORK IN PRIVATE SECURITY COMPANIES

The Ministry of Public Service and Labour and Rwanda National Police, recently undertook a thorough inspection of private security companies in…

Read more →

Hon BAYISENGE conducted field visit in Rulindo-Musanze and Rubavu to assess employment and decent work

On the 18th and 19th of January 2024, the Minister of Public Service and Labour Hon Jeannette Bayisenge undertook a field visit to Rulindo, Musanze,…
Read more →

2000 miners workers awarded certificates through Recognition of Prior Learning (RPL) program

On Wednesday, Rwanda TVET Board in partnership with Rwanda Extractive Industry Workers Union, Rwanda Mines, Petroleum and Gas Board, Rwanda Mining…

Read more →

LA DÉLÉGATION DU MINISTÈRE DU TRAVAIL ET DE LA FONCTION PUBLIQUE DU BÉNIN EN VISITE À MIFOTRA

Le 21 Novembre 2023, la Ministre de la Fonction Publique et du Travail, honorable Jeannette Bayisenge a accueilli une délégation du Bénin, dirigée par…

Read more →

MEMBERS OF THE PARLIAMENT FROM NIGERIA VISITED MIFOTRA TO SHARE THE EXPERIENCE IN PUBLIC SERVICE MANAGEMENT

A delegation of Members of the National Assembly Service Commission of Nigeria, currently in Rwanda, today Wednesday 8th Nov 2023 visited the Ministry…

Read more →

MEMBERS OF THE UGANDAN PARLIAMENT VISITED MIFOTRA TO SHARE THE EXPERIENCE IN PUBLIC SERVICE MANAGEMENT

A delegation of Members of Parliament (MPs) from Uganda, currently in Rwanda, today Tuesday 31st October 2023 visited the Ministry of Public Service…

Read more →

The Head of Cooperation from the Belgium Embassy and Resident Representative of Enabel paid a courtesy call on Hon. Minister Jeannette Bayisenge

On Wednesday, October 4th, 2023, a delegation composed of the Head of Cooperation at the Embassy of the Kingdom of Belgium in Kigali, Mr. Jean-Michel…

Read more →

Ms Jennet Kem the Representative of UN WOMEN in Rwanda paid a courtesy call on Hon Minister Jeannette Bayisenge

On Tuesday 26th September 2023, Ms Jennet Kem the Representative of UN WOMEN in Rwanda paid a courtesy call on the Minister of Public Service and…

Read more →
-->